The Quran in Kinyarwanda - Surah Humazah translated into Kinyarwanda, Surah Al-Humazah in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Humazah in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 9 - Surah Number 104 - Page 601.
وَيْلٌ لِّكُلِّ هُمَزَةٍ لُّمَزَةٍ (1) Ibihano bikomeye bizaba kuri buri wese unegura abandi, usebanya |
الَّذِي جَمَعَ مَالًا وَعَدَّدَهُ (2) Urundanya imitungo agahora ayibara |
يَحْسَبُ أَنَّ مَالَهُ أَخْلَدَهُ (3) Yibwira ko umutungo we uzatuma abaho ubuziraherezo |
كَلَّا ۖ لَيُنبَذَنَّ فِي الْحُطَمَةِ (4) Oya! Mu by’ukuri, azajugunywa mu muriro witwa Hutwama (ushwanyaguza) |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا الْحُطَمَةُ (5) Ni iki kizakumenyesha Hutwama |
نَارُ اللَّهِ الْمُوقَدَةُ (6) Ni umuriro wa Allah ucanye |
الَّتِي تَطَّلِعُ عَلَى الْأَفْئِدَةِ (7) (Uwo muriro) uzajya uzamuka ugere ku mitima (y’abazaba bawurimo) |
إِنَّهَا عَلَيْهِم مُّؤْصَدَةٌ (8) Mu by’ukuri, bazaba bawufungiwemo |
فِي عَمَدٍ مُّمَدَّدَةٍ (9) (Baziritse) ku nkingi ndende (kugira ngo batawusohokamo) |