الم (1) Alif Laam Miim |
تِلْكَ آيَاتُ الْكِتَابِ الْحَكِيمِ (2) Iyo ni imirongo y’igitabo cyuje ubushishozi (Qur’an) |
هُدًى وَرَحْمَةً لِّلْمُحْسِنِينَ (3) Ni umuyoboro n’impuhwe ku bakora ibyiza |
الَّذِينَ يُقِيمُونَ الصَّلَاةَ وَيُؤْتُونَ الزَّكَاةَ وَهُم بِالْآخِرَةِ هُمْ يُوقِنُونَ (4) Babandi bahozaho amasengesho, bakanatanga amaturo, ndetse bakanemera imperuka bada- shidikanya |
أُولَٰئِكَ عَلَىٰ هُدًى مِّن رَّبِّهِمْ ۖ وَأُولَٰئِكَ هُمُ الْمُفْلِحُونَ (5) Abo ni bo bari mu muyoboro uturuka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bakiranutsi |
وَمِنَ النَّاسِ مَن يَشْتَرِي لَهْوَ الْحَدِيثِ لِيُضِلَّ عَن سَبِيلِ اللَّهِ بِغَيْرِ عِلْمٍ وَيَتَّخِذَهَا هُزُوًا ۚ أُولَٰئِكَ لَهُمْ عَذَابٌ مُّهِينٌ (6) No mu bantu hari uhitamo amagambo adafite akamaro (nka muzika, indirimbo n’ibindi nkabyo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza |
وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِ آيَاتُنَا وَلَّىٰ مُسْتَكْبِرًا كَأَن لَّمْ يَسْمَعْهَا كَأَنَّ فِي أُذُنَيْهِ وَقْرًا ۖ فَبَشِّرْهُ بِعَذَابٍ أَلِيمٍ (7) N’iyo asomewe amagambo yacu, atera umugongo yibona akigira nk’aho atayumvise, akamera nk’aho afite ibihato mu matwi. Bityo, muhe inkuru y’ibihano bibabaza |
إِنَّ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ لَهُمْ جَنَّاتُ النَّعِيمِ (8) Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ijuru ryuje inema |
خَالِدِينَ فِيهَا ۖ وَعْدَ اللَّهِ حَقًّا ۚ وَهُوَ الْعَزِيزُ الْحَكِيمُ (9) Bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
خَلَقَ السَّمَاوَاتِ بِغَيْرِ عَمَدٍ تَرَوْنَهَا ۖ وَأَلْقَىٰ فِي الْأَرْضِ رَوَاسِيَ أَن تَمِيدَ بِكُمْ وَبَثَّ فِيهَا مِن كُلِّ دَابَّةٍ ۚ وَأَنزَلْنَا مِنَ السَّمَاءِ مَاءً فَأَنبَتْنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوْجٍ كَرِيمٍ (10) Yaremye ibirere nta nkingi zibifashe mubona, anashyira ku isi imisozi ishimangiye kugira ngo (isi) itabahungabanya, ndetse anayikwizamo inyamaswa z’amoko yose. Kandi twamanuye amazi mu kirere, maze tumeza (ku isi) buri bwoko bwiza bw’ibimera |
هَٰذَا خَلْقُ اللَّهِ فَأَرُونِي مَاذَا خَلَقَ الَّذِينَ مِن دُونِهِ ۚ بَلِ الظَّالِمُونَ فِي ضَلَالٍ مُّبِينٍ (11) Ibi ni ibiremwa bya Allah. Ngaho nimunyereke ibyo ibitari we byaremye? Ahubwo ababangikanyamana bari mu buyobe bugaragara |
وَلَقَدْ آتَيْنَا لُقْمَانَ الْحِكْمَةَ أَنِ اشْكُرْ لِلَّهِ ۚ وَمَن يَشْكُرْ فَإِنَّمَا يَشْكُرُ لِنَفْسِهِ ۖ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ اللَّهَ غَنِيٌّ حَمِيدٌ (12) Kandi rwose twahaye Luq’manu ubushishozi, (turamubwira tuti) "Ngaho shimira Allah". Kandi ushimiye, mu by’ukuri, (uko) gushimira ni we kugirira akamaro, naho uhakanye (ni we uba wihemukiye); rwose Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane |
وَإِذْ قَالَ لُقْمَانُ لِابْنِهِ وَهُوَ يَعِظُهُ يَا بُنَيَّ لَا تُشْرِكْ بِاللَّهِ ۖ إِنَّ الشِّرْكَ لَظُلْمٌ عَظِيمٌ (13) Kandi (wibuke) ubwo Luq’manu yabwiraga umwana we amugira inama ati "Mwana wanjye! Ntukabangikanye Allah, kuko mu by’ukuri, ibangikanyamana ni igikorwa kibi gihambaye |
وَوَصَّيْنَا الْإِنسَانَ بِوَالِدَيْهِ حَمَلَتْهُ أُمُّهُ وَهْنًا عَلَىٰ وَهْنٍ وَفِصَالُهُ فِي عَامَيْنِ أَنِ اشْكُرْ لِي وَلِوَالِدَيْكَ إِلَيَّ الْمَصِيرُ (14) Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye imvune yiyongera ku zindi, anamucutsa ku myaka ibiri. Ngaho nshimira unashimire ababyeyi bawe. Iwanjye ni ho byose bizasubira |
وَإِن جَاهَدَاكَ عَلَىٰ أَن تُشْرِكَ بِي مَا لَيْسَ لَكَ بِهِ عِلْمٌ فَلَا تُطِعْهُمَا ۖ وَصَاحِبْهُمَا فِي الدُّنْيَا مَعْرُوفًا ۖ وَاتَّبِعْ سَبِيلَ مَنْ أَنَابَ إِلَيَّ ۚ ثُمَّ إِلَيَّ مَرْجِعُكُمْ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (15) Ariko nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi, kandi ujye ukurikira inzira y’unyicuzaho. Hanyuma iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora |
يَا بُنَيَّ إِنَّهَا إِن تَكُ مِثْقَالَ حَبَّةٍ مِّنْ خَرْدَلٍ فَتَكُن فِي صَخْرَةٍ أَوْ فِي السَّمَاوَاتِ أَوْ فِي الْأَرْضِ يَأْتِ بِهَا اللَّهُ ۚ إِنَّ اللَّهَ لَطِيفٌ خَبِيرٌ (16) Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’impeke ya Haridali101, kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakizana. Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje |
يَا بُنَيَّ أَقِمِ الصَّلَاةَ وَأْمُرْ بِالْمَعْرُوفِ وَانْهَ عَنِ الْمُنكَرِ وَاصْبِرْ عَلَىٰ مَا أَصَابَكَ ۖ إِنَّ ذَٰلِكَ مِنْ عَزْمِ الْأُمُورِ (17) Mwana wanjye! Jya uhozaho amasengesho, ubwirize (abantu) gukora ibyiza, unababuze gukora ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho (byose). Mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byo (buri muntu) agomba kwitwararika |
وَلَا تُصَعِّرْ خَدَّكَ لِلنَّاسِ وَلَا تَمْشِ فِي الْأَرْضِ مَرَحًا ۖ إِنَّ اللَّهَ لَا يُحِبُّ كُلَّ مُخْتَالٍ فَخُورٍ (18) Kandi ntugahindukize umusaya wawe wibona ku bantu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, w’umwibone |
وَاقْصِدْ فِي مَشْيِكَ وَاغْضُضْ مِن صَوْتِكَ ۚ إِنَّ أَنكَرَ الْأَصْوَاتِ لَصَوْتُ الْحَمِيرِ (19) Kandi ujye ugenda wiyoroheje ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi. Mu by’ukuri, ijwi ribi kurusha ayandi ni ijwi ry’indogobe |
أَلَمْ تَرَوْا أَنَّ اللَّهَ سَخَّرَ لَكُم مَّا فِي السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ وَأَسْبَغَ عَلَيْكُمْ نِعَمَهُ ظَاهِرَةً وَبَاطِنَةً ۗ وَمِنَ النَّاسِ مَن يُجَادِلُ فِي اللَّهِ بِغَيْرِ عِلْمٍ وَلَا هُدًى وَلَا كِتَابٍ مُّنِيرٍ (20) Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira |
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ اتَّبِعُوا مَا أَنزَلَ اللَّهُ قَالُوا بَلْ نَتَّبِعُ مَا وَجَدْنَا عَلَيْهِ آبَاءَنَا ۚ أَوَلَوْ كَانَ الشَّيْطَانُ يَدْعُوهُمْ إِلَىٰ عَذَابِ السَّعِيرِ (21) N’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese (bazakomeza gukurikira abakurambere babo) kabone n’iyo Shitani yaba ibahamagarira kujya mu bihano by’umuriro ugurumana |
۞ وَمَن يُسْلِمْ وَجْهَهُ إِلَى اللَّهِ وَهُوَ مُحْسِنٌ فَقَدِ اسْتَمْسَكَ بِالْعُرْوَةِ الْوُثْقَىٰ ۗ وَإِلَى اللَّهِ عَاقِبَةُ الْأُمُورِ (22) Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu |
وَمَن كَفَرَ فَلَا يَحْزُنكَ كُفْرُهُ ۚ إِلَيْنَا مَرْجِعُهُمْ فَنُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوا ۚ إِنَّ اللَّهَ عَلِيمٌ بِذَاتِ الصُّدُورِ (23) Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu) |
نُمَتِّعُهُمْ قَلِيلًا ثُمَّ نَضْطَرُّهُمْ إِلَىٰ عَذَابٍ غَلِيظٍ (24) Tubanezeza igihe gito (hano ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) tukazabasunikira mu bihano bikomeye |
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ لَيَقُولُنَّ اللَّهُ ۚ قُلِ الْحَمْدُ لِلَّهِ ۚ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْلَمُونَ (25) N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi?" Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi |
لِلَّهِ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۚ إِنَّ اللَّهَ هُوَ الْغَنِيُّ الْحَمِيدُ (26) Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Mu by’ukuri, Allah ni we Mukungu, Ushimwa cyane |
وَلَوْ أَنَّمَا فِي الْأَرْضِ مِن شَجَرَةٍ أَقْلَامٌ وَالْبَحْرُ يَمُدُّهُ مِن بَعْدِهِ سَبْعَةُ أَبْحُرٍ مَّا نَفِدَتْ كَلِمَاتُ اللَّهِ ۗ إِنَّ اللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٌ (27) N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
مَّا خَلْقُكُمْ وَلَا بَعْثُكُمْ إِلَّا كَنَفْسٍ وَاحِدَةٍ ۗ إِنَّ اللَّهَ سَمِيعٌ بَصِيرٌ (28) (Yemwe bantu), ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje |
أَلَمْ تَرَ أَنَّ اللَّهَ يُولِجُ اللَّيْلَ فِي النَّهَارِ وَيُولِجُ النَّهَارَ فِي اللَّيْلِ وَسَخَّرَ الشَّمْسَ وَالْقَمَرَ كُلٌّ يَجْرِي إِلَىٰ أَجَلٍ مُّسَمًّى وَأَنَّ اللَّهَ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرٌ (29) Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora |
ذَٰلِكَ بِأَنَّ اللَّهَ هُوَ الْحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدْعُونَ مِن دُونِهِ الْبَاطِلُ وَأَنَّ اللَّهَ هُوَ الْعَلِيُّ الْكَبِيرُ (30) Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we w’ukuri, naho ibyo basenga bitari we ari ibinyoma, kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose |
أَلَمْ تَرَ أَنَّ الْفُلْكَ تَجْرِي فِي الْبَحْرِ بِنِعْمَتِ اللَّهِ لِيُرِيَكُم مِّنْ آيَاتِهِ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّكُلِّ صَبَّارٍ شَكُورٍ (31) Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira |
وَإِذَا غَشِيَهُم مَّوْجٌ كَالظُّلَلِ دَعَوُا اللَّهَ مُخْلِصِينَ لَهُ الدِّينَ فَلَمَّا نَجَّاهُمْ إِلَى الْبَرِّ فَمِنْهُم مُّقْتَصِدٌ ۚ وَمَا يَجْحَدُ بِآيَاتِنَا إِلَّا كُلُّ خَتَّارٍ كَفُورٍ (32) N’iyo umuhengeri umeze nk’igicucu ubagose ugasa nk’ugiye kubarenga hejuru, (bagira ubwoba) bagasaba Allah bamwibombaritseho. Ariko yabageza imusozi amahoro, bamwe muri bo bagahitamo kuba hagati (yo kwemera no guhakana). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse umuhemu ruharwa, umuhakanyi uhambaye |
يَا أَيُّهَا النَّاسُ اتَّقُوا رَبَّكُمْ وَاخْشَوْا يَوْمًا لَّا يَجْزِي وَالِدٌ عَن وَلَدِهِ وَلَا مَوْلُودٌ هُوَ جَازٍ عَن وَالِدِهِ شَيْئًا ۚ إِنَّ وَعْدَ اللَّهِ حَقٌّ ۖ فَلَا تَغُرَّنَّكُمُ الْحَيَاةُ الدُّنْيَا وَلَا يَغُرَّنَّكُم بِاللَّهِ الْغَرُورُ (33) Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, munatinye umunsi umubyeyi atazagira icyo amarira umwana we, cyangwa ngo umwana agire icyo amarira umubyeyi we. Mu by’ukuri, isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo ubuzima bw’isi ntibuzabashuke cyangwa ngo umushukanyi mukuru (Shitani) abashuke abakura mu nzira ya Allah |
إِنَّ اللَّهَ عِندَهُ عِلْمُ السَّاعَةِ وَيُنَزِّلُ الْغَيْثَ وَيَعْلَمُ مَا فِي الْأَرْحَامِ ۖ وَمَا تَدْرِي نَفْسٌ مَّاذَا تَكْسِبُ غَدًا ۖ وَمَا تَدْرِي نَفْسٌ بِأَيِّ أَرْضٍ تَمُوتُ ۚ إِنَّ اللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرٌ (34) Mu by’ukuri, Allah ni we ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ninawe) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azakora ejo ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose |