وَالصَّافَّاتِ صَفًّا (1) Ndahiriye (ku bamalayika bahagaze) ku mirongo itunganye (basenga) |
فَالزَّاجِرَاتِ زَجْرًا (2) No ku (bamalayika) bajyana ibicu (babyerekeza aho Allah ashaka) |
فَالتَّالِيَاتِ ذِكْرًا (3) No ku (bamalayika) basoma (amagambo ya Allah) basingiza (Nyagasani wabo) |
إِنَّ إِلَٰهَكُمْ لَوَاحِدٌ (4) Mu by’ukuri, Imana yanyu ni imwe |
رَّبُّ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ وَمَا بَيْنَهُمَا وَرَبُّ الْمَشَارِقِ (5) Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati ya byo, akaba na Nyagasani w’uburasirazuba bwose |
إِنَّا زَيَّنَّا السَّمَاءَ الدُّنْيَا بِزِينَةٍ الْكَوَاكِبِ (6) Mu by’ukuri, ikirere cyegereye isi twagitakishije inyenyeri |
وَحِفْظًا مِّن كُلِّ شَيْطَانٍ مَّارِدٍ (7) Tunakirinda buri shitani ryose ryigometse (dukoresheje ibishashi by’umuriro) |
لَّا يَسَّمَّعُونَ إِلَى الْمَلَإِ الْأَعْلَىٰ وَيُقْذَفُونَ مِن كُلِّ جَانِبٍ (8) Ntirishobora kumviriza (ibivugwa n’abamalayika) mu ijuru, kubera ko riterwa (ibishashi) mu mpande zose |
دُحُورًا ۖ وَلَهُمْ عَذَابٌ وَاصِبٌ (9) Bigamije kuryirukana. Kandi (no ku munsi w’imperuka) rizahanishwa ibihano bihoraho |
إِلَّا مَنْ خَطِفَ الْخَطْفَةَ فَأَتْبَعَهُ شِهَابٌ ثَاقِبٌ (10) Usibye iribashije kwiba (ibanga) bwangu nuko rigakurikizwa ibishashi by’umuriro |
فَاسْتَفْتِهِمْ أَهُمْ أَشَدُّ خَلْقًا أَم مَّنْ خَلَقْنَا ۚ إِنَّا خَلَقْنَاهُم مِّن طِينٍ لَّازِبٍ (11) Ngaho (yewe Muhamadi) babaze (abahakanyi b’i Maka) niba iremwa ryabo ari ryo rikomeye kurusha ibyo twaremye (ibirere n’isi ndetse n’imisozi). Mu by’ukuri twabaremye mu ibumba rimatira |
بَلْ عَجِبْتَ وَيَسْخَرُونَ (12) Ahubwo uratangazwa (no kuba bahakana izuka) ndetse banannyega (ubutumwa bwawe) |
وَإِذَا ذُكِّرُوا لَا يَذْكُرُونَ (13) N’iyo bibukijwe (amagambo ya Allah) ntacyo bibamarira |
وَإِذَا رَأَوْا آيَةً يَسْتَسْخِرُونَ (14) N’ iyo babonye igitangaza (giturutse kwa Allah) baragisuzugura |
وَقَالُوا إِنْ هَٰذَا إِلَّا سِحْرٌ مُّبِينٌ (15) Maze bakavuga bati "Iki si ikindi usibye ko ari uburozi bugaragara |
أَإِذَا مِتْنَا وَكُنَّا تُرَابًا وَعِظَامًا أَإِنَّا لَمَبْعُوثُونَ (16) Ese nidupfa tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) tuzazurwa koko |
أَوَآبَاؤُنَا الْأَوَّلُونَ (17) N’abakurambere bacu (bazazurwa) se |
قُلْ نَعَمْ وَأَنتُمْ دَاخِرُونَ (18) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego muzazurwa, kandi muzaba musuzuguritse |
فَإِنَّمَا هِيَ زَجْرَةٌ وَاحِدَةٌ فَإِذَا هُمْ يَنظُرُونَ (19) Mu by’ukuri, impanda izavuzwa rimwe, maze (bazurwe) babone (ibyo basezeranijwe) |
وَقَالُوا يَا وَيْلَنَا هَٰذَا يَوْمُ الدِّينِ (20) Nuko bavuge bati "Mbega ishyano tubonye ! Uyu ni umunsi w’ibarura n’ibihembo |
هَٰذَا يَوْمُ الْفَصْلِ الَّذِي كُنتُم بِهِ تُكَذِّبُونَ (21) Uyu ni wo munsi w’urubanza mwajyaga muhinyura |
۞ احْشُرُوا الَّذِينَ ظَلَمُوا وَأَزْوَاجَهُمْ وَمَا كَانُوا يَعْبُدُونَ (22) (Abamalayika bazababwira) bati "Mukoranye inkozi z’ibibi n’abambari bazo ndetse n’ibyo basengaga |
مِن دُونِ اللَّهِ فَاهْدُوهُمْ إِلَىٰ صِرَاطِ الْجَحِيمِ (23) Bitari Allah, maze muberekeze mu nzira ibaganisha mu muriro ugurumana |
وَقِفُوهُمْ ۖ إِنَّهُم مَّسْئُولُونَ (24) Munabahagarike kuko mu by’ukuri, bagomba (kubanza) kubazwa |
مَا لَكُمْ لَا تَنَاصَرُونَ (25) (Bazabwirwa bati) "Byagenze bite ko mudatabarana (nk’uko mwabigenzaga ) ku isi |
بَلْ هُمُ الْيَوْمَ مُسْتَسْلِمُونَ (26) Ahubwo kuri uwo munsi bazaba baciye bugufi (basuzuguritse) |
وَأَقْبَلَ بَعْضُهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ يَتَسَاءَلُونَ (27) Nuko bamwe bahindukirirane abandi babazanye |
قَالُوا إِنَّكُمْ كُنتُمْ تَأْتُونَنَا عَنِ الْيَمِينِ (28) Bavuga bati "Mu by’ukuri, ni mwe mwatugeragaho muduhatira ubuyobe |
قَالُوا بَل لَّمْ تَكُونُوا مُؤْمِنِينَ (29) Babasubize bati "Ahubwo ntabwo mwari abemeramana |
وَمَا كَانَ لَنَا عَلَيْكُم مِّن سُلْطَانٍ ۖ بَلْ كُنتُمْ قَوْمًا طَاغِينَ (30) Kandi nta bubasha twari tubafiteho; ahubwo mwari abantu barengera (imbibi za Allah) |
فَحَقَّ عَلَيْنَا قَوْلُ رَبِّنَا ۖ إِنَّا لَذَائِقُونَ (31) None ijambo (ry’ibihano) rya Nyagasani wacu ridusohoreyeho ko mu by’ukuri (tugomba) gusogongera (ibihano) |
فَأَغْوَيْنَاكُمْ إِنَّا كُنَّا غَاوِينَ (32) Twarabayobeje kuko mu by’ukuri, natwe twari twarayobye |
فَإِنَّهُمْ يَوْمَئِذٍ فِي الْعَذَابِ مُشْتَرِكُونَ (33) Kuri uwo munsi bose bazaba bafatanyije ibihano |
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَفْعَلُ بِالْمُجْرِمِينَ (34) Mu by’ukuri, uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi |
إِنَّهُمْ كَانُوا إِذَا قِيلَ لَهُمْ لَا إِلَٰهَ إِلَّا اللَّهُ يَسْتَكْبِرُونَ (35) Kuko iyo babwirwaga ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, baribonaga |
وَيَقُولُونَ أَئِنَّا لَتَارِكُو آلِهَتِنَا لِشَاعِرٍ مَّجْنُونٍ (36) Bakanavuga bati "Ese koko tureke imana zacu kubera umusizi w’umusazi |
بَلْ جَاءَ بِالْحَقِّ وَصَدَّقَ الْمُرْسَلِينَ (37) Ahubwo (Intumwa Muhamadi ) yazanye ukuri inahamya intumwa (zayibanjirije) |
إِنَّكُمْ لَذَائِقُو الْعَذَابِ الْأَلِيمِ (38) Mu by’ukuri, mwe (ababangikanyamana ) mugiye gusogongera ibihano bibabaza |
وَمَا تُجْزَوْنَ إِلَّا مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (39) Kandi nta kindi muri buhemberwe kitari ibyo mwakoreye |
إِلَّا عِبَادَ اللَّهِ الْمُخْلَصِينَ (40) Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera |
أُولَٰئِكَ لَهُمْ رِزْقٌ مَّعْلُومٌ (41) Abo bazahabwa amafunguro azwi (mu ijuru) |
فَوَاكِهُ ۖ وَهُم مُّكْرَمُونَ (42) Imbuto; kandi bazaba bubashywe |
فِي جَنَّاتِ النَّعِيمِ (43) Mu busitani bwuje inema (Ijuru) |
عَلَىٰ سُرُرٍ مُّتَقَابِلِينَ (44) Bari ku bitanda berekeranye |
يُطَافُ عَلَيْهِم بِكَأْسٍ مِّن مَّعِينٍ (45) Bazengurutswamo ibirahuri by’ibinyobwa byiza |
بَيْضَاءَ لَذَّةٍ لِّلشَّارِبِينَ (46) Byererana, biryoheye ababinywa |
لَا فِيهَا غَوْلٌ وَلَا هُمْ عَنْهَا يُنزَفُونَ (47) Nta ngaruka bizabagiraho ndetse nta n’ubwo bizatuma bata ubwenge |
وَعِندَهُمْ قَاصِرَاتُ الطَّرْفِ عِينٌ (48) Kandi bazaba bafite abagore biyubashye, b’amaso meza manini |
كَأَنَّهُنَّ بَيْضٌ مَّكْنُونٌ (49) Bameze nk’amagi yarinzwe neza |
فَأَقْبَلَ بَعْضُهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ يَتَسَاءَلُونَ (50) Maze bamwe bahindukire barebe abandi babazanye |
قَالَ قَائِلٌ مِّنْهُمْ إِنِّي كَانَ لِي قَرِينٌ (51) Umwe muri bo azavuga ati "Mu by’ukuri, nari mfite inshuti magara (ku isi) |
يَقُولُ أَإِنَّكَ لَمِنَ الْمُصَدِّقِينَ (52) Yajyaga ivuga iti "Ese wowe koko uri mu bemera (izuka) |
أَإِذَا مِتْنَا وَكُنَّا تُرَابًا وَعِظَامًا أَإِنَّا لَمَدِينُونَ (53) Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufwa (akabora), tuzabazwa ibyo twakoze koko |
قَالَ هَلْ أَنتُم مُّطَّلِعُونَ (54) Avuge ati "Ese mushobora kureba (mu muriro) |
فَاطَّلَعَ فَرَآهُ فِي سَوَاءِ الْجَحِيمِ (55) Nuko arebe amubone hagati mu muriro ugurumana |
قَالَ تَاللَّهِ إِن كِدتَّ لَتُرْدِينِ (56) Avuge ati "Ndahiye ku izina rya Allah! Wari hafi yo kunyobya |
وَلَوْلَا نِعْمَةُ رَبِّي لَكُنتُ مِنَ الْمُحْضَرِينَ (57) Iyo bitaza kuba ku bw’ingabire ya Nyagasani wanjye, nanjye nari kuba mu bazanywe (mu muriro kimwe nawe) |
أَفَمَا نَحْنُ بِمَيِّتِينَ (58) (Abazaba bari mu ijuru bazavuga bati)"Ese ntabwo tuzongera gupfa |
إِلَّا مَوْتَتَنَا الْأُولَىٰ وَمَا نَحْنُ بِمُعَذَّبِينَ (59) Usibye gusa urupfu rwacu rwa mbere, ndetse nta n’ubwo tuzahanwa (nyuma y’uko twinjiye mu ijuru) |
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ الْفَوْزُ الْعَظِيمُ (60) Mu by’ukuri, iyi ni intsinzi ihambaye |
لِمِثْلِ هَٰذَا فَلْيَعْمَلِ الْعَامِلُونَ (61) Ku bw’ibyo, ngaho abakora (ibyiza) nibakore |
أَذَٰلِكَ خَيْرٌ نُّزُلًا أَمْ شَجَرَةُ الزَّقُّومِ (62) Ese kwakirwa gutyo niko kwiza, cyangwa (kwakirizwa) igiti cya cya Zaqum(ni byo byiza) |
إِنَّا جَعَلْنَاهَا فِتْنَةً لِّلظَّالِمِينَ (63) Mu by’ukuri, (icyo giti ) twakigize ikigeragezo ku bahakanyi |
إِنَّهَا شَجَرَةٌ تَخْرُجُ فِي أَصْلِ الْجَحِيمِ (64) Ni igiti gishibuka mu ndiba y’umuriro ugurumana |
طَلْعُهَا كَأَنَّهُ رُءُوسُ الشَّيَاطِينِ (65) Imbuto zacyo zimeze nk’imitwe y’amashitani |
فَإِنَّهُمْ لَآكِلُونَ مِنْهَا فَمَالِئُونَ مِنْهَا الْبُطُونَ (66) Mu by’ukuri, bazazirya bazuzuze inda |
ثُمَّ إِنَّ لَهُمْ عَلَيْهَا لَشَوْبًا مِّنْ حَمِيمٍ (67) Maze barenzeho uruvange rw’amazi yatuye |
ثُمَّ إِنَّ مَرْجِعَهُمْ لَإِلَى الْجَحِيمِ (68) Hanyuma igarukiro ryabo rizabe mu muriro ugurumana |
إِنَّهُمْ أَلْفَوْا آبَاءَهُمْ ضَالِّينَ (69) Mu by’ukuri, basanze abakurambere babo barayobye |
فَهُمْ عَلَىٰ آثَارِهِمْ يُهْرَعُونَ (70) Nuko nabo bihutira kugera ikirenge mu cyabo |
وَلَقَدْ ضَلَّ قَبْلَهُمْ أَكْثَرُ الْأَوَّلِينَ (71) Kandi rwose abenshi mu babayeho mbere yabo barayobye |
وَلَقَدْ أَرْسَلْنَا فِيهِم مُّنذِرِينَ (72) Kandi mu by’ukuri, twaranaboherereje ababurizi |
فَانظُرْ كَيْفَ كَانَ عَاقِبَةُ الْمُنذَرِينَ (73) Ngaho reba uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze |
إِلَّا عِبَادَ اللَّهِ الْمُخْلَصِينَ (74) Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera |
وَلَقَدْ نَادَانَا نُوحٌ فَلَنِعْمَ الْمُجِيبُونَ (75) Mu by’ukuri, Nuhu yaratwiyamabaje kandi ni twe beza bo kwiyambazwa |
وَنَجَّيْنَاهُ وَأَهْلَهُ مِنَ الْكَرْبِ الْعَظِيمِ (76) Nuko tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye |
وَجَعَلْنَا ذُرِّيَّتَهُ هُمُ الْبَاقِينَ (77) Maze dusigaza abamukomokaho |
وَتَرَكْنَا عَلَيْهِ فِي الْآخِرِينَ (78) Tunamuha kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye |
سَلَامٌ عَلَىٰ نُوحٍ فِي الْعَالَمِينَ (79) Amahoro ni abe kuri Nuhu mu biremwa byose |
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ (80) Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza |
إِنَّهُ مِنْ عِبَادِنَا الْمُؤْمِنِينَ (81) Mu by’ukuri, yari umwe mu bagaragu bacu b’abemeramana (twarokoye) |
ثُمَّ أَغْرَقْنَا الْآخَرِينَ (82) Hanyuma turoha abandi (bahakanye) |
۞ وَإِنَّ مِن شِيعَتِهِ لَإِبْرَاهِيمَ (83) Mu by’ukuri, no mu bamukurikije harimo Ibrahimu |
إِذْ جَاءَ رَبَّهُ بِقَلْبٍ سَلِيمٍ (84) Ubwo yaganaga Nyagasani we n’umutima ukeye |
إِذْ قَالَ لِأَبِيهِ وَقَوْمِهِ مَاذَا تَعْبُدُونَ (85) Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati "Ibi musenga ni ibiki |
أَئِفْكًا آلِهَةً دُونَ اللَّهِ تُرِيدُونَ (86) Ese murashaka gusenga ibigirwamana mwihimbiye muretse Allah |
فَمَا ظَنُّكُم بِرَبِّ الْعَالَمِينَ (87) Ese mutekereza iki kuri Nyagasani w’ibiremwa byose |
فَنَظَرَ نَظْرَةً فِي النُّجُومِ (88) Nuko ( Ibrahimu ) yitegereza inyenyeri |
فَقَالَ إِنِّي سَقِيمٌ (89) Maze aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndarwaye" (Ibyo yabikoze ari amayeri yo kugira ngo asigare aho basengeraga ibigirwamana byabo kugira ngo abijanjagure, ndetse no kugira ngo atajyana nabo mu mihango yabo ya gipagani) |
فَتَوَلَّوْا عَنْهُ مُدْبِرِينَ (90) Nuko barahindukira barigendera |
فَرَاغَ إِلَىٰ آلِهَتِهِمْ فَقَالَ أَلَا تَأْكُلُونَ (91) Maze yinyabya ku bigirwamana byabo, nuko aravuga ati "Ese ntimurya (aya mafunguro mwateguriwe) |
مَا لَكُمْ لَا تَنطِقُونَ (92) Bite byanyu ko mutavuga |
فَرَاغَ عَلَيْهِمْ ضَرْبًا بِالْيَمِينِ (93) Maze arabyadukira abijanjaguza ukuboko kwe kw’iburyo |
فَأَقْبَلُوا إِلَيْهِ يَزِفُّونَ (94) Nuko (ba babangikanyamana) bagaruka bamugana bihuta |
قَالَ أَتَعْبُدُونَ مَا تَنْحِتُونَ (95) Arababwira ati "Ese musenga ibyo mwihangiye |
وَاللَّهُ خَلَقَكُمْ وَمَا تَعْمَلُونَ (96) Kandi Allah yarabaremye, mwe n’ibyo mwikorera |
قَالُوا ابْنُوا لَهُ بُنْيَانًا فَأَلْقُوهُ فِي الْجَحِيمِ (97) Baravuga bati "Nimumwubakire itanura maze mumujugunye mu muriro ugurumana |
فَأَرَادُوا بِهِ كَيْدًا فَجَعَلْنَاهُمُ الْأَسْفَلِينَ (98) Bamucuriye umugambi mubisha, nuko turabasuzuguza |
وَقَالَ إِنِّي ذَاهِبٌ إِلَىٰ رَبِّي سَيَهْدِينِ (99) Nuko (amaze kurokoka umuriro) aravuga ati "Mu by’ukuri, ngannye kwa Nyagasani wanjye, azanyobora |
رَبِّ هَبْ لِي مِنَ الصَّالِحِينَ (100) Nyagasani wanjye! Mpa (umwana ) uzaba umwe mu ntungane |
فَبَشَّرْنَاهُ بِغُلَامٍ حَلِيمٍ (101) Nuko tumuha inkuru nziza yo (kuzabyara) umuhungu witonda (ari we Isimayili) |
فَلَمَّا بَلَغَ مَعَهُ السَّعْيَ قَالَ يَا بُنَيَّ إِنِّي أَرَىٰ فِي الْمَنَامِ أَنِّي أَذْبَحُكَ فَانظُرْ مَاذَا تَرَىٰ ۚ قَالَ يَا أَبَتِ افْعَلْ مَا تُؤْمَرُ ۖ سَتَجِدُنِي إِن شَاءَ اللَّهُ مِنَ الصَّابِرِينَ (102) Maze (umuhungu we) amaze kugera aho bagendana, (ise) aravuga ati "Mwana wanjye! Mu by’ukuri, narose nkubaga (ngutangaho igitambo kwa Allah), mbwira uko ubibona?" Aravuga ati "Dawe! Kora icyo wategetswe, Allah nabishaka uzansanga mu bihangana |
فَلَمَّا أَسْلَمَا وَتَلَّهُ لِلْجَبِينِ (103) Nuko bombi bamaze kumvira (itegeko rya Allah), (Ibrahimu) amuryamisha hasi yubitse umutwe (kugira ngo amubage) |
وَنَادَيْنَاهُ أَن يَا إِبْرَاهِيمُ (104) Maze turamuhamagara tuti "Yewe Ibrahimu |
قَدْ صَدَّقْتَ الرُّؤْيَا ۚ إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ (105) Rwose wakabije inzozi. Mu by’ukuri, uko ni ko duhemba abakora neza |
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ الْبَلَاءُ الْمُبِينُ (106) Mu by’ukuri, iki ni cyo kigeragezo kigaragara |
وَفَدَيْنَاهُ بِذِبْحٍ عَظِيمٍ (107) Nuko tumucunguza igitambo gihambaye (intama) |
وَتَرَكْنَا عَلَيْهِ فِي الْآخِرِينَ (108) Tunamuha kuzasigara avugwa neza mubazabaho nyuma ye |
سَلَامٌ عَلَىٰ إِبْرَاهِيمَ (109) Amahoro ni abe kuri Ibrahimu |
كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ (110) Uko ni ko tugorerera abakoze neza |
إِنَّهُ مِنْ عِبَادِنَا الْمُؤْمِنِينَ (111) Mu by’ukuri, (Ibrahimu) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemera |
وَبَشَّرْنَاهُ بِإِسْحَاقَ نَبِيًّا مِّنَ الصَّالِحِينَ (112) Kandi twamuhaye inkuru nziza (yo kuzabyara) Isihaka, akaba umuhanuzi (ndetse akaba n’umwe) mu ntungane |
وَبَارَكْنَا عَلَيْهِ وَعَلَىٰ إِسْحَاقَ ۚ وَمِن ذُرِّيَّتِهِمَا مُحْسِنٌ وَظَالِمٌ لِّنَفْسِهِ مُبِينٌ (113) Nuko we na Isihaka tubaha imigisha. No mu rubyaro rwabo harimo abakora ibyiza ndetse n’abihemukira ku buryo bugaragara |
وَلَقَدْ مَنَنَّا عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَارُونَ (114) Kandi rwose Musa na Haruna twabahaye ingabire (y’ubutumwa) |
وَنَجَّيْنَاهُمَا وَقَوْمَهُمَا مِنَ الْكَرْبِ الْعَظِيمِ (115) Maze tubarokorana n’abantu babo amakuba ahambaye (yo kurohama) |
وَنَصَرْنَاهُمْ فَكَانُوا هُمُ الْغَالِبِينَ (116) Turanabatabara nuko baba ari bo batsinda |
وَآتَيْنَاهُمَا الْكِتَابَ الْمُسْتَبِينَ (117) Nuko tubaha igitabo (Tawurati) gisobanutse |
وَهَدَيْنَاهُمَا الصِّرَاطَ الْمُسْتَقِيمَ (118) Tunabayobora inzira igororotse |
وَتَرَكْنَا عَلَيْهِمَا فِي الْآخِرِينَ (119) Kandi twanabahaye kuzasigara bavugwa neza mu bazabaho nyuma yabo |
سَلَامٌ عَلَىٰ مُوسَىٰ وَهَارُونَ (120) Amahoro nabe kuri Musa na Haruna |
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ (121) Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza |
إِنَّهُمَا مِنْ عِبَادِنَا الْمُؤْمِنِينَ (122) Rwose bombi bari mu bagaragu bacu b’abemera |
وَإِنَّ إِلْيَاسَ لَمِنَ الْمُرْسَلِينَ (123) Kandi mu by’ukuri, Iliyasi yari umwe mu ntumwa |
إِذْ قَالَ لِقَوْمِهِ أَلَا تَتَّقُونَ (124) Ubwo yabwiraga abantu be ati "Ese ntimutinya (Allah) |
أَتَدْعُونَ بَعْلًا وَتَذَرُونَ أَحْسَنَ الْخَالِقِينَ (125) Ese musenga (ikigirwamana) Ba’ala muretse Umuremyi uhebuje |
اللَّهَ رَبَّكُمْ وَرَبَّ آبَائِكُمُ الْأَوَّلِينَ (126) Allah, Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu |
فَكَذَّبُوهُ فَإِنَّهُمْ لَمُحْضَرُونَ (127) Nuko (Iliyasi) baramuhinyura. Mu by’ukuri, bazazanwa (kugira ngo bahanwe) |
إِلَّا عِبَادَ اللَّهِ الْمُخْلَصِينَ (128) Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera |
وَتَرَكْنَا عَلَيْهِ فِي الْآخِرِينَ (129) Twanamuhaye kuzasigara avugwa neza mu bazabaho nyuma ye |
سَلَامٌ عَلَىٰ إِلْ يَاسِينَ (130) Amahoro nabe kuri Iliyasi n’ab’iwe |
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ (131) Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza |
إِنَّهُ مِنْ عِبَادِنَا الْمُؤْمِنِينَ (132) Mu by’ukuri (Iliyasi) yari umwe mu bagaragu bacu b’abemera |
وَإِنَّ لُوطًا لَّمِنَ الْمُرْسَلِينَ (133) Kandi rwose Lutwi yari umwe mu ntumwa |
إِذْ نَجَّيْنَاهُ وَأَهْلَهُ أَجْمَعِينَ (134) Ubwo twamurokoranaga n’ab’iwe bose |
إِلَّا عَجُوزًا فِي الْغَابِرِينَ (135) Usibye gusa umukecuru (umugore we) wabaye mubasigaye (mu bihano) |
ثُمَّ دَمَّرْنَا الْآخَرِينَ (136) Hanyuma abandi (bo mu mudugudu wa Sodoma) turabarimbura |
وَإِنَّكُمْ لَتَمُرُّونَ عَلَيْهِم مُّصْبِحِينَ (137) Kandi rwose mubanyuraho (ku matongo yabo) mu gitondo |
وَبِاللَّيْلِ ۗ أَفَلَا تَعْقِلُونَ (138) Ndetse na nijoro. Ese ntimutekereza |
وَإِنَّ يُونُسَ لَمِنَ الْمُرْسَلِينَ (139) Kandi mu by’ukuri, Yunusu yari umwe mu ntumwa |
إِذْ أَبَقَ إِلَى الْفُلْكِ الْمَشْحُونِ (140) Wibuke ubwo yahungiraga mu bwato bwuzuye (abantu n’ibintu) |
فَسَاهَمَ فَكَانَ مِنَ الْمُدْحَضِينَ (141) Maze (akemera) kuba umwe mu batombora (kugira ngo bamenye urohwa mu nyanja), nuko aratsindwa (aba ari we uyirohwamo) |
فَالْتَقَمَهُ الْحُوتُ وَهُوَ مُلِيمٌ (142) Nuko ifi iramumira kuko yari yakoze igikorwa kigayitse (cyo gusiga abantu be atabiherewe uburenganzira na Allah) |
فَلَوْلَا أَنَّهُ كَانَ مِنَ الْمُسَبِّحِينَ (143) Iyo ataza kuba ari umwe mu basingiza Allah |
لَلَبِثَ فِي بَطْنِهِ إِلَىٰ يَوْمِ يُبْعَثُونَ (144) Yari kuguma mu nda yayo kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho |
۞ فَنَبَذْنَاهُ بِالْعَرَاءِ وَهُوَ سَقِيمٌ (145) Ariko twamujugunye ku nkombe ameze nk’umurwayi |
وَأَنبَتْنَا عَلَيْهِ شَجَرَةً مِّن يَقْطِينٍ (146) Maze dutegeka ko (aho yari ari) hamera uruyuzi rwera ibihaza kugira ngo ajye abirya |
وَأَرْسَلْنَاهُ إِلَىٰ مِائَةِ أَلْفٍ أَوْ يَزِيدُونَ (147) Nuko tumwohereza ku bantu ibihumbi ijana cyangwa banarenga |
فَآمَنُوا فَمَتَّعْنَاهُمْ إِلَىٰ حِينٍ (148) Maze baremera, nuko tubaha umunezero w’igihe gito |
فَاسْتَفْتِهِمْ أَلِرَبِّكَ الْبَنَاتُ وَلَهُمُ الْبَنُونَ (149) Ngaho (yewe Muhamadi) babaze uti "Ese Nyagasani wawe afite abakobwa gusa, hanyuma bo bakagira abahungu |
أَمْ خَلَقْنَا الْمَلَائِكَةَ إِنَاثًا وَهُمْ شَاهِدُونَ (150) Cyangwa twaremye abamalayika b’abakobwa babireba (ikaba ari yo mpamvu bavuga ko abamalayika ari igitsina gore) |
أَلَا إِنَّهُم مِّنْ إِفْكِهِمْ لَيَقُولُونَ (151) Mu by’ukuri, no mu binyoma byabo (ababangikanyamana b’i Maka) baravuga (bati) |
وَلَدَ اللَّهُ وَإِنَّهُمْ لَكَاذِبُونَ (152) Allah yarabyaye (bavugaga ko abamalayika ari abakobwa ba Allah)" Nyamara rwose ni abanyabinyoma |
أَصْطَفَى الْبَنَاتِ عَلَى الْبَنِينَ (153) Nonese (ni ukubera iki) yaba yarahisemo abakobwa mu kimbo cy’abahungu |
مَا لَكُمْ كَيْفَ تَحْكُمُونَ (154) Ese mwabaye mute? Amahitamo yanyu ashingira kuki |
أَفَلَا تَذَكَّرُونَ (155) Ese ntimutekereza |
أَمْ لَكُمْ سُلْطَانٌ مُّبِينٌ (156) Cyangwa mufite ibimenyetso bigaragara |
فَأْتُوا بِكِتَابِكُمْ إِن كُنتُمْ صَادِقِينَ (157) Ngaho nimuzane igitabo cyanyu, niba muri abanyakuri |
وَجَعَلُوا بَيْنَهُ وَبَيْنَ الْجِنَّةِ نَسَبًا ۚ وَلَقَدْ عَلِمَتِ الْجِنَّةُ إِنَّهُمْ لَمُحْضَرُونَ (158) Kandi banashyize isano hagati ye (Allah) n’amajini, nyamara amajini yo azi neza ko azazanwa (imbere ya Allah kugira ngo acirwe urubanza) |
سُبْحَانَ اللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ (159) Ubutagatifu ni ubwa Allah, ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira |
إِلَّا عِبَادَ اللَّهِ الْمُخْلَصِينَ (160) Uretse abagaragu ba Allah b’imbonera (ni bo batajya bagira ibyo bamwitirira) |
فَإِنَّكُمْ وَمَا تَعْبُدُونَ (161) Bityo, mu by’ukuri mwe (ababangikanyamana) ndetse n’ibyo musenga bitari Allah |
مَا أَنتُمْ عَلَيْهِ بِفَاتِنِينَ (162) Nta n’umwe (mu bemeramana) mushobora kuyobya |
إِلَّا مَنْ هُوَ صَالِ الْجَحِيمِ (163) Uretse abazajya mu muriro ugurumana |
وَمَا مِنَّا إِلَّا لَهُ مَقَامٌ مَّعْلُومٌ (164) Kandi nta n’umwe muri twe (abamalayika) udafite umwanya uzwi (mu ijuru) |
وَإِنَّا لَنَحْنُ الصَّافُّونَ (165) Mu by’ukuri, twe (abamalayika) dutonda imirongo (dusenga nk’uko Abayislamu babigenza) |
وَإِنَّا لَنَحْنُ الْمُسَبِّحُونَ (166) Kandi mu by’ukuri, ni twe dusingiza (Allah) |
وَإِن كَانُوا لَيَقُولُونَ (167) (Kandi mu by’ukuri, ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga bavuga bati |
لَوْ أَنَّ عِندَنَا ذِكْرًا مِّنَ الْأَوَّلِينَ (168) Iyo tuza kugira urwibutso nk’urw’abo hambere (mbere y’uko intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa) |
لَكُنَّا عِبَادَ اللَّهِ الْمُخْلَصِينَ (169) Mu by’ukuri twari kuba abagaragu ba Allah b’imbonera |
فَكَفَرُوا بِهِ ۖ فَسَوْفَ يَعْلَمُونَ (170) Nyamara (nyuma y’uko Qor’an ibagezeho) barayihakanye kandi vuba aha bazamenya (ukuri) |
وَلَقَدْ سَبَقَتْ كَلِمَتُنَا لِعِبَادِنَا الْمُرْسَلِينَ (171) Kandi rwose, isezerano ryacu ryaje mbere ku bagaragu bacu b’intumwa |
إِنَّهُمْ لَهُمُ الْمَنصُورُونَ (172) Ko mu by’ukuri, ari bo bazatsinda |
وَإِنَّ جُندَنَا لَهُمُ الْغَالِبُونَ (173) Kandi ko mu by’ukuri, ingabo zacu ari zo zizatsinda |
فَتَوَلَّ عَنْهُمْ حَتَّىٰ حِينٍ (174) Bityo rero (yewe Muhamadi) birengagizeho igihe gito |
وَأَبْصِرْهُمْ فَسَوْفَ يُبْصِرُونَ (175) Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano) |
أَفَبِعَذَابِنَا يَسْتَعْجِلُونَ (176) Ese ibihano byacu ni byo bashaka kwihutisha |
فَإِذَا نَزَلَ بِسَاحَتِهِمْ فَسَاءَ صَبَاحُ الْمُنذَرِينَ (177) Bityo, ubwo bizamanukira hafi yabo, kizaba ari igitondo kibi kuri babandi baburiwe |
وَتَوَلَّ عَنْهُمْ حَتَّىٰ حِينٍ (178) Bityo, birengagize igihe gito (yewe Muhamadi) |
وَأَبْصِرْ فَسَوْفَ يُبْصِرُونَ (179) Unabahozeho ijisho, kuko bidatinze bazabona (ibihano) |
سُبْحَانَ رَبِّكَ رَبِّ الْعِزَّةِ عَمَّا يَصِفُونَ (180) Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wawe, Nyagasani Nyiricyubahiro! Ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira |
وَسَلَامٌ عَلَى الْمُرْسَلِينَ (181) Kandi amahoro nabe ku ntumwa |
وَالْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ (182) Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose |