قَدْ سَمِعَ اللَّهُ قَوْلَ الَّتِي تُجَادِلُكَ فِي زَوْجِهَا وَتَشْتَكِي إِلَى اللَّهِ وَاللَّهُ يَسْمَعُ تَحَاوُرَكُمَا ۚ إِنَّ اللَّهَ سَمِيعٌ بَصِيرٌ (1) Mu by’ukuri, Allah yumvise imvugo (ubusabe) ya wa wundi (Khawulat bint Tha’laba) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane |
الَّذِينَ يُظَاهِرُونَ مِنكُم مِّن نِّسَائِهِم مَّا هُنَّ أُمَّهَاتِهِمْ ۖ إِنْ أُمَّهَاتُهُمْ إِلَّا اللَّائِي وَلَدْنَهُمْ ۚ وَإِنَّهُمْ لَيَقُولُونَ مُنكَرًا مِّنَ الْقَوْلِ وَزُورًا ۚ وَإِنَّ اللَّهَ لَعَفُوٌّ غَفُورٌ (2) Babandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri, baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi |
وَالَّذِينَ يُظَاهِرُونَ مِن نِّسَائِهِمْ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا قَالُوا فَتَحْرِيرُ رَقَبَةٍ مِّن قَبْلِ أَن يَتَمَاسَّا ۚ ذَٰلِكُمْ تُوعَظُونَ بِهِ ۚ وَاللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرٌ (3) Na babandi biziririza abagore babo babita ba nyina, hanyuma bagashaka kwisubiraho ku byo bavuze (icyiru) cyabyo ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora |
فَمَن لَّمْ يَجِدْ فَصِيَامُ شَهْرَيْنِ مُتَتَابِعَيْنِ مِن قَبْلِ أَن يَتَمَاسَّا ۖ فَمَن لَّمْ يَسْتَطِعْ فَإِطْعَامُ سِتِّينَ مِسْكِينًا ۚ ذَٰلِكَ لِتُؤْمِنُوا بِاللَّهِ وَرَسُولِهِ ۚ وَتِلْكَ حُدُودُ اللَّهِ ۗ وَلِلْكَافِرِينَ عَذَابٌ أَلِيمٌ (4) Naho utamubonye (uwo mucakara ngo amubohore), agomba gusiba amezi abiri akurikiranye mbere y’uko yongera kubonana (n’umugore we), ariko utabishoboye, agomba kugaburira abakene mirongo itandatu. Ibyo ni ukugira ngo mwemere Allah n’Intumwa ye. Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza |
إِنَّ الَّذِينَ يُحَادُّونَ اللَّهَ وَرَسُولَهُ كُبِتُوا كَمَا كُبِتَ الَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۚ وَقَدْ أَنزَلْنَا آيَاتٍ بَيِّنَاتٍ ۚ وَلِلْكَافِرِينَ عَذَابٌ مُّهِينٌ (5) Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye, bazasuzuguzwa nk’uko ababayeho mbere yabo basuzugujwe. Kandi twohereje bisobanutse, kandi ibimenyetso abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza |
يَوْمَ يَبْعَثُهُمُ اللَّهُ جَمِيعًا فَيُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوا ۚ أَحْصَاهُ اللَّهُ وَنَسُوهُ ۚ وَاللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ شَهِيدٌ (6) Umunsi Allah azabazura bose akababwira ibyo bakoze. Allah yarabibaruye mu gihe bo babyibagiwe. Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu |
أَلَمْ تَرَ أَنَّ اللَّهَ يَعْلَمُ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ ۖ مَا يَكُونُ مِن نَّجْوَىٰ ثَلَاثَةٍ إِلَّا هُوَ رَابِعُهُمْ وَلَا خَمْسَةٍ إِلَّا هُوَ سَادِسُهُمْ وَلَا أَدْنَىٰ مِن ذَٰلِكَ وَلَا أَكْثَرَ إِلَّا هُوَ مَعَهُمْ أَيْنَ مَا كَانُوا ۖ ثُمَّ يُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوا يَوْمَ الْقِيَامَةِ ۚ إِنَّ اللَّهَ بِكُلِّ شَيْءٍ عَلِيمٌ (7) Ese ntubona ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi? Nta biganiro byo mu ibanga bya batatu bibaho ngo abure kuba uwa kane, cyangwa ibya batanu ngo abure kuba ari uwa gatandatu, ndetse no munsi yabo cyangwa abarenzeho, ngo abure kuba ari kumwe na bo aho bari hose. Hanyuma ku munsi w’izuka akazababwira ibyo bakoraga. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu |
أَلَمْ تَرَ إِلَى الَّذِينَ نُهُوا عَنِ النَّجْوَىٰ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا نُهُوا عَنْهُ وَيَتَنَاجَوْنَ بِالْإِثْمِ وَالْعُدْوَانِ وَمَعْصِيَتِ الرَّسُولِ وَإِذَا جَاءُوكَ حَيَّوْكَ بِمَا لَمْ يُحَيِّكَ بِهِ اللَّهُ وَيَقُولُونَ فِي أَنفُسِهِمْ لَوْلَا يُعَذِّبُنَا اللَّهُ بِمَا نَقُولُ ۚ حَسْبُهُمْ جَهَنَّمُ يَصْلَوْنَهَا ۖ فَبِئْسَ الْمَصِيرُ (8) Ese ntiwabonye ababujijwe kugirana ibiganiro byo mu ibanga, nyuma bagasubira ku byo babujijwe, bakagirana ibiganiro mu ibanga bigamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi)? N’iyo baje bagusanga, bagusuhuza mu ndamutso Allah atagusuhujemo, maze mu mitima yabo bakigamba bati "Kubera iki Allah ataduhanira ibyo tuvuga?" Umuriro wa Jahanamu urabahagije, bazawutwikirwamo kandi ni wo herezo ribi |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِذَا تَنَاجَيْتُمْ فَلَا تَتَنَاجَوْا بِالْإِثْمِ وَالْعُدْوَانِ وَمَعْصِيَتِ الرَّسُولِ وَتَنَاجَوْا بِالْبِرِّ وَالتَّقْوَىٰ ۖ وَاتَّقُوا اللَّهَ الَّذِي إِلَيْهِ تُحْشَرُونَ (9) Yemwe abemeye! Nimujya mugirana ibiganiro mu ibanga, ntimukabikore mugamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi). Ahubwo mujye mubigirana mugamije ibyiza no gutinya Allah, kandi mutinye Allah, kuko iwe ari ho muzakoranyirizwa |
إِنَّمَا النَّجْوَىٰ مِنَ الشَّيْطَانِ لِيَحْزُنَ الَّذِينَ آمَنُوا وَلَيْسَ بِضَارِّهِمْ شَيْئًا إِلَّا بِإِذْنِ اللَّهِ ۚ وَعَلَى اللَّهِ فَلْيَتَوَكَّلِ الْمُؤْمِنُونَ (10) Mu by’ukuri, kugirana ibiganiro mu ibanga hagamijwe ikibi (ubugambanyi) bituruka kwa Shitani, kugira ngo atere agahinda abemera, ariko ntacyo yabatwara keretse Allah abishatse. Ngaho abemera nibiringire Allah |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِذَا قِيلَ لَكُمْ تَفَسَّحُوا فِي الْمَجَالِسِ فَافْسَحُوا يَفْسَحِ اللَّهُ لَكُمْ ۖ وَإِذَا قِيلَ انشُزُوا فَانشُزُوا يَرْفَعِ اللَّهُ الَّذِينَ آمَنُوا مِنكُمْ وَالَّذِينَ أُوتُوا الْعِلْمَ دَرَجَاتٍ ۚ وَاللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرٌ (11) Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti "Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye", mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuwe Nimunabwirwa muti "Muhaguruke ze). (mujye gusenga cyangwa mu kindi gikorwa cyiza)", mujye muhaguruka. Allah azazamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِذَا نَاجَيْتُمُ الرَّسُولَ فَقَدِّمُوا بَيْنَ يَدَيْ نَجْوَاكُمْ صَدَقَةً ۚ ذَٰلِكَ خَيْرٌ لَّكُمْ وَأَطْهَرُ ۚ فَإِن لَّمْ تَجِدُوا فَإِنَّ اللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ (12) Yemwe abemeye! Nimujya (mushaka) kugira ibyo muganira mu ibanga n’Intumwa (Muhamadi), mujye mubanza mutange amaturo mbere y’uko mubonana. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kandi ni byo birushijeho kubeza (imitima). Ariko nimutabona (amaturo yo gutanga, mumenye ko muzababarirwa kuko) mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi |
أَأَشْفَقْتُمْ أَن تُقَدِّمُوا بَيْنَ يَدَيْ نَجْوَاكُمْ صَدَقَاتٍ ۚ فَإِذْ لَمْ تَفْعَلُوا وَتَابَ اللَّهُ عَلَيْكُمْ فَأَقِيمُوا الصَّلَاةَ وَآتُوا الزَّكَاةَ وَأَطِيعُوا اللَّهَ وَرَسُولَهُ ۚ وَاللَّهُ خَبِيرٌ بِمَا تَعْمَلُونَ (13) Ese mufite ubwoba (bw’ubukene) igihe mwatanze amaturo mbere yo kugirana ibiganiro by’ibanga (n’Intumwa y’Imana)? Ibyo nimutabikora kandi Allah yarabababariye, mujye muhozaho amasengesho, mutange amaturo, ndetse mwumvire Allah n’Intumwa ye. Kandi Allah azi neza ibyo mukora |
۞ أَلَمْ تَرَ إِلَى الَّذِينَ تَوَلَّوْا قَوْمًا غَضِبَ اللَّهُ عَلَيْهِم مَّا هُم مِّنكُمْ وَلَا مِنْهُمْ وَيَحْلِفُونَ عَلَى الْكَذِبِ وَهُمْ يَعْلَمُونَ (14) Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye babandi (indyarya) bagiranye ubucuti n’abantu Allah yarakariye? Ntabwo bari muri mwe (Abayisilamu) ndetse ntibari no muri bo (Abayahudi), kandi barahira mu binyoma nyamara babizi |
أَعَدَّ اللَّهُ لَهُمْ عَذَابًا شَدِيدًا ۖ إِنَّهُمْ سَاءَ مَا كَانُوا يَعْمَلُونَ (15) Allah yabateguriye ibihano bikaze. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi |
اتَّخَذُوا أَيْمَانَهُمْ جُنَّةً فَصَدُّوا عَن سَبِيلِ اللَّهِ فَلَهُمْ عَذَابٌ مُّهِينٌ (16) Indahiro zabo bazigize ingabo (y’ibikorwa byabo bibi), banakumira abantu kugana inzira ya Allah. Bityo, bazahanishwa ibihano bisuzuguza |
لَّن تُغْنِيَ عَنْهُمْ أَمْوَالُهُمْ وَلَا أَوْلَادُهُم مِّنَ اللَّهِ شَيْئًا ۚ أُولَٰئِكَ أَصْحَابُ النَّارِ ۖ هُمْ فِيهَا خَالِدُونَ (17) Imitungo yabo n’abana babo ntacyo bizabamarira imbere ya Allah. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo |
يَوْمَ يَبْعَثُهُمُ اللَّهُ جَمِيعًا فَيَحْلِفُونَ لَهُ كَمَا يَحْلِفُونَ لَكُمْ ۖ وَيَحْسَبُونَ أَنَّهُمْ عَلَىٰ شَيْءٍ ۚ أَلَا إِنَّهُمْ هُمُ الْكَاذِبُونَ (18) Umunsi Allah azabazura bose, bazamurahirira nk’uko babarahiriraga (mwe Abayisilamu), kandi bakibwira ko hari icyo bishingikirije. Mu by’ukuri, ni abanyabinyoma |
اسْتَحْوَذَ عَلَيْهِمُ الشَّيْطَانُ فَأَنسَاهُمْ ذِكْرَ اللَّهِ ۚ أُولَٰئِكَ حِزْبُ الشَّيْطَانِ ۚ أَلَا إِنَّ حِزْبَ الشَّيْطَانِ هُمُ الْخَاسِرُونَ (19) Shitani yabagize imbata ze, maze abibagiza kwibuka Allah. Abo ni abambari ba Shitani. Mu by’ukuri, abambari ba Shitani ni bo bazaba abanyagihombo |
إِنَّ الَّذِينَ يُحَادُّونَ اللَّهَ وَرَسُولَهُ أُولَٰئِكَ فِي الْأَذَلِّينَ (20) Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), bazaba basuzuguritse cyane |
كَتَبَ اللَّهُ لَأَغْلِبَنَّ أَنَا وَرُسُلِي ۚ إِنَّ اللَّهَ قَوِيٌّ عَزِيزٌ (21) Allah yaciye iteka agira ati "Rwose, njye n’intumwa zanjye tuzatsinda". Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Ushobora byose |
لَّا تَجِدُ قَوْمًا يُؤْمِنُونَ بِاللَّهِ وَالْيَوْمِ الْآخِرِ يُوَادُّونَ مَنْ حَادَّ اللَّهَ وَرَسُولَهُ وَلَوْ كَانُوا آبَاءَهُمْ أَوْ أَبْنَاءَهُمْ أَوْ إِخْوَانَهُمْ أَوْ عَشِيرَتَهُمْ ۚ أُولَٰئِكَ كَتَبَ فِي قُلُوبِهِمُ الْإِيمَانَ وَأَيَّدَهُم بِرُوحٍ مِّنْهُ ۖ وَيُدْخِلُهُمْ جَنَّاتٍ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ خَالِدِينَ فِيهَا ۚ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمْ وَرَضُوا عَنْهُ ۚ أُولَٰئِكَ حِزْبُ اللَّهِ ۚ أَلَا إِنَّ حِزْبَ اللَّهِ هُمُ الْمُفْلِحُونَ (22) Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na babandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda |