يُسَبِّحُ لِلَّهِ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ ۖ لَهُ الْمُلْكُ وَلَهُ الْحَمْدُ ۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ (1) Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah. Ubwami n’ishimwe ndetse n’ikuzo byuzuye ni ibye, kandi ni we Ushobora byose |
هُوَ الَّذِي خَلَقَكُمْ فَمِنكُمْ كَافِرٌ وَمِنكُم مُّؤْمِنٌ ۚ وَاللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ بَصِيرٌ (2) Ni we wabaremye, ariko bamwe muri mwe ni abahakanyi ndetse na bamwe muri mwe ni abemeramana. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora |
خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ بِالْحَقِّ وَصَوَّرَكُمْ فَأَحْسَنَ صُوَرَكُمْ ۖ وَإِلَيْهِ الْمَصِيرُ (3) Yaremye ibirere n’isi mu kuri, nuko abaha amashusho maze arayatunganya; kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese) |
يَعْلَمُ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ وَيَعْلَمُ مَا تُسِرُّونَ وَمَا تُعْلِنُونَ ۚ وَاللَّهُ عَلِيمٌ بِذَاتِ الصُّدُورِ (4) Azi ibiri mu birere n’isi, akanamenya ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu) |
أَلَمْ يَأْتِكُمْ نَبَأُ الَّذِينَ كَفَرُوا مِن قَبْلُ فَذَاقُوا وَبَالَ أَمْرِهِمْ وَلَهُمْ عَذَابٌ أَلِيمٌ (5) Ese inkuru ya babandi bahakanye mbere ntiyabagezeho ko basogongeye ingaruka z’ibikorwa byabo (hano ku isi), kandi (ko ku munsi w’imperuka) bazahanishwa ibihano bibabaza |
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُ كَانَت تَّأْتِيهِمْ رُسُلُهُم بِالْبَيِّنَاتِ فَقَالُوا أَبَشَرٌ يَهْدُونَنَا فَكَفَرُوا وَتَوَلَّوا ۚ وَّاسْتَغْنَى اللَّهُ ۚ وَاللَّهُ غَنِيٌّ حَمِيدٌ (6) Ni na ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bakavuga bati "Ese abantu (bameze nkatwe) batuyobora?" Nuko bagahakana bagatera umugongo. Nyamara Allah arihagije, ntacyo abakeneyeho, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa cyane |
زَعَمَ الَّذِينَ كَفَرُوا أَن لَّن يُبْعَثُوا ۚ قُلْ بَلَىٰ وَرَبِّي لَتُبْعَثُنَّ ثُمَّ لَتُنَبَّؤُنَّ بِمَا عَمِلْتُمْ ۚ وَذَٰلِكَ عَلَى اللَّهِ يَسِيرٌ (7) Abahakanyi bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, rwose muzazurwa maze mubwirwe ibyo mwakoze, kandi kuri Allah ibyo biroroshye |
فَآمِنُوا بِاللَّهِ وَرَسُولِهِ وَالنُّورِ الَّذِي أَنزَلْنَا ۚ وَاللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ خَبِيرٌ (8) Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’urumuri (Quran) twahishuye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora |
يَوْمَ يَجْمَعُكُمْ لِيَوْمِ الْجَمْعِ ۖ ذَٰلِكَ يَوْمُ التَّغَابُنِ ۗ وَمَن يُؤْمِن بِاللَّهِ وَيَعْمَلْ صَالِحًا يُكَفِّرْ عَنْهُ سَيِّئَاتِهِ وَيُدْخِلْهُ جَنَّاتٍ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ خَالِدِينَ فِيهَا أَبَدًا ۚ ذَٰلِكَ الْفَوْزُ الْعَظِيمُ (9) (Unibuke) umunsi azabakoranya (mwese) ku munsi w’ikoraniro; uwo uzaba ari munsi w’igihombo (ku banyabyaha). Kandi uwemera Allah akanakora ibikorwa byiza, azamubabarira ibibi (yakoze) anamwinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru), azabamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye |
وَالَّذِينَ كَفَرُوا وَكَذَّبُوا بِآيَاتِنَا أُولَٰئِكَ أَصْحَابُ النَّارِ خَالِدِينَ فِيهَا ۖ وَبِئْسَ الْمَصِيرُ (10) Naho abahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazaba abo mu muriro bazabamo ubuziraherezo; kandi iryo ni igarukiro ribi |
مَا أَصَابَ مِن مُّصِيبَةٍ إِلَّا بِإِذْنِ اللَّهِ ۗ وَمَن يُؤْمِن بِاللَّهِ يَهْدِ قَلْبَهُ ۚ وَاللَّهُ بِكُلِّ شَيْءٍ عَلِيمٌ (11) Nta kibi gishobora kuba (ku muntu) bitari mu bushake bwa Allah. Ndetse n’uwemeye Allah, (Allah) ayobora umutima we (mu kwemera nyako). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu |
وَأَطِيعُوا اللَّهَ وَأَطِيعُوا الرَّسُولَ ۚ فَإِن تَوَلَّيْتُمْ فَإِنَّمَا عَلَىٰ رَسُولِنَا الْبَلَاغُ الْمُبِينُ (12) Nimwumvire Allah kandi munumvire Intumwa (Muhamadi). Ariko nimutera umugongo, mu by’ukuri, Intumwa yacu nta kindi ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara |
اللَّهُ لَا إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ۚ وَعَلَى اللَّهِ فَلْيَتَوَكَّلِ الْمُؤْمِنُونَ (13) Allah! Nta yindi mana itari we. Bityo, abemera ngaho nibiringire Allah (wenyine) |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِنَّ مِنْ أَزْوَاجِكُمْ وَأَوْلَادِكُمْ عَدُوًّا لَّكُمْ فَاحْذَرُوهُمْ ۚ وَإِن تَعْفُوا وَتَصْفَحُوا وَتَغْفِرُوا فَإِنَّ اللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ (14) Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, bamwe mu bagore banyu n’abana banyu, ni abanzi banyu (bashobora kubabuza kumvira Allah); bityo, mujye mubitondera! Ariko nimubababarira, mukirengagiza (amakosa yabo) ndetse mukanarenzaho, mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi |
إِنَّمَا أَمْوَالُكُمْ وَأَوْلَادُكُمْ فِتْنَةٌ ۚ وَاللَّهُ عِندَهُ أَجْرٌ عَظِيمٌ (15) Mu by’ukuri, imitungo yanyu n’abana banyu ni ikigeragezo, ariko Allah afite ibihembo bihambaye (Ijuru) |
فَاتَّقُوا اللَّهَ مَا اسْتَطَعْتُمْ وَاسْمَعُوا وَأَطِيعُوا وَأَنفِقُوا خَيْرًا لِّأَنفُسِكُمْ ۗ وَمَن يُوقَ شُحَّ نَفْسِهِ فَأُولَٰئِكَ هُمُ الْمُفْلِحُونَ (16) Bityo, nimutinye Allah uko mubishoboye, mwumve (ibyo Intumwa ibigisha) kandi mwumvire (amategeko yayo) ndetse munatange amaturo; bizaba ari byo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu ni bo bazatsinda |
إِن تُقْرِضُوا اللَّهَ قَرْضًا حَسَنًا يُضَاعِفْهُ لَكُمْ وَيَغْفِرْ لَكُمْ ۚ وَاللَّهُ شَكُورٌ حَلِيمٌ (17) Nimuramuka mugurije Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we), azayibatuburira anabababarire. Kandi Allah ni Ushima (ibikorwa by’abagaragu be), Uworohera (abagaragu be) |
عَالِمُ الْغَيْبِ وَالشَّهَادَةِ الْعَزِيزُ الْحَكِيمُ (18) Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza |