سَأَلَ سَائِلٌ بِعَذَابٍ وَاقِعٍ (1) Usaba yisabiye ko ibihano biza |
لِّلْكَافِرِينَ لَيْسَ لَهُ دَافِعٌ (2) (Nyamara ibyo bihano) ntibizagira gikumira ku bahakanyi |
مِّنَ اللَّهِ ذِي الْمَعَارِجِ (3) (Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, Nyir’ubutagatifu bw’ikirenga |
تَعْرُجُ الْمَلَائِكَةُ وَالرُّوحُ إِلَيْهِ فِي يَوْمٍ كَانَ مِقْدَارُهُ خَمْسِينَ أَلْفَ سَنَةٍ (4) Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo) |
فَاصْبِرْ صَبْرًا جَمِيلًا (5) Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza |
إِنَّهُمْ يَرَوْنَهُ بَعِيدًا (6) Mu by’ukuri, bo babona (imperuka) iri kure |
وَنَرَاهُ قَرِيبًا (7) Nyamara twe tukabona iri hafi |
يَوْمَ تَكُونُ السَّمَاءُ كَالْمُهْلِ (8) Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa |
وَتَكُونُ الْجِبَالُ كَالْعِهْنِ (9) N’imisozi ikaba nk’ipamba |
وَلَا يَسْأَلُ حَمِيمٌ حَمِيمًا (10) Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo |
يُبَصَّرُونَهُمْ ۚ يَوَدُّ الْمُجْرِمُ لَوْ يَفْتَدِي مِنْ عَذَابِ يَوْمِئِذٍ بِبَنِيهِ (11) N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko ntacyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho inshungu abana be |
وَصَاحِبَتِهِ وَأَخِيهِ (12) Umugore we, umuvandimwe we |
وَفَصِيلَتِهِ الَّتِي تُؤْوِيهِ (13) N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba) |
وَمَن فِي الْأَرْضِ جَمِيعًا ثُمَّ يُنجِيهِ (14) Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho inshungu) kugira ngo arokoke |
كَلَّا ۖ إِنَّهَا لَظَىٰ (15) Ariko ntacyo bizamumarira! Ahubwo bizaba umuriro ugurumana |
نَزَّاعَةً لِّلشَّوَىٰ (16) Ukuraho uruhu rw’umubiri |
تَدْعُو مَنْ أَدْبَرَ وَتَوَلَّىٰ (17) Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an) |
وَجَمَعَ فَأَوْعَىٰ (18) Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah) |
۞ إِنَّ الْإِنسَانَ خُلِقَ هَلُوعًا (19) Mu by’ukuri, umuntu yaremanywe ukutihangana |
إِذَا مَسَّهُ الشَّرُّ جَزُوعًا (20) Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane |
وَإِذَا مَسَّهُ الْخَيْرُ مَنُوعًا (21) Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane |
إِلَّا الْمُصَلِّينَ (22) Uretse abakora amasengesho |
الَّذِينَ هُمْ عَلَىٰ صَلَاتِهِمْ دَائِمُونَ (23) Babandi bahozaho amasengesho yabo |
وَالَّذِينَ فِي أَمْوَالِهِمْ حَقٌّ مَّعْلُومٌ (24) Na babandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo |
لِّلسَّائِلِ وَالْمَحْرُومِ (25) Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha) |
وَالَّذِينَ يُصَدِّقُونَ بِيَوْمِ الدِّينِ (26) Na babandi bemera umunsi w’ibihembo |
وَالَّذِينَ هُم مِّنْ عَذَابِ رَبِّهِم مُّشْفِقُونَ (27) Na babandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo |
إِنَّ عَذَابَ رَبِّهِمْ غَيْرُ مَأْمُونٍ (28) Kubera ko mu by’ukuri, nta n’umwe warokoka ibihano bya Nyagasani wabo |
وَالَّذِينَ هُمْ لِفُرُوجِهِمْ حَافِظُونَ (29) Na babandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi) |
إِلَّا عَلَىٰ أَزْوَاجِهِمْ أَوْ مَا مَلَكَتْ أَيْمَانُهُمْ فَإِنَّهُمْ غَيْرُ مَلُومِينَ (30) Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri, bo ntibabigayirwa |
فَمَنِ ابْتَغَىٰ وَرَاءَ ذَٰلِكَ فَأُولَٰئِكَ هُمُ الْعَادُونَ (31) Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye |
وَالَّذِينَ هُمْ لِأَمَانَاتِهِمْ وَعَهْدِهِمْ رَاعُونَ (32) Na babandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo |
وَالَّذِينَ هُم بِشَهَادَاتِهِمْ قَائِمُونَ (33) Na babandi batanga ubuhamya bw’ukuri |
وَالَّذِينَ هُمْ عَلَىٰ صَلَاتِهِمْ يُحَافِظُونَ (34) Na babandi bahozaho amasengesho yabo (ku bihe byagenwe) |
أُولَٰئِكَ فِي جَنَّاتٍ مُّكْرَمُونَ (35) Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe |
فَمَالِ الَّذِينَ كَفَرُوا قِبَلَكَ مُهْطِعِينَ (36) Nonese ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera) |
عَنِ الْيَمِينِ وَعَنِ الشِّمَالِ عِزِينَ (37) (Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe |
أَيَطْمَعُ كُلُّ امْرِئٍ مِّنْهُمْ أَن يُدْخَلَ جَنَّةَ نَعِيمٍ (38) Ese buri wese muri bo yibwira ko azinjira mu Ijuru ryuje ingabire |
كَلَّا ۖ إِنَّا خَلَقْنَاهُم مِّمَّا يَعْلَمُونَ (39) Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri, twabaremye tubakomoye mu byo bazi143 (ariko banga kwemera) |
فَلَا أُقْسِمُ بِرَبِّ الْمَشَارِقِ وَالْمَغَارِبِ إِنَّا لَقَادِرُونَ (40) Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Iburasirazuba bwose n’Iburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye |
عَلَىٰ أَن نُّبَدِّلَ خَيْرًا مِّنْهُمْ وَمَا نَحْنُ بِمَسْبُوقِينَ (41) Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira |
فَذَرْهُمْ يَخُوضُوا وَيَلْعَبُوا حَتَّىٰ يُلَاقُوا يَوْمَهُمُ الَّذِي يُوعَدُونَ (42) Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe |
يَوْمَ يَخْرُجُونَ مِنَ الْأَجْدَاثِ سِرَاعًا كَأَنَّهُمْ إِلَىٰ نُصُبٍ يُوفِضُونَ (43) Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana ibigirwamana byabo |
خَاشِعَةً أَبْصَارُهُمْ تَرْهَقُهُمْ ذِلَّةٌ ۚ ذَٰلِكَ الْيَوْمُ الَّذِي كَانُوا يُوعَدُونَ (44) Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’agasuzuguro. Uwo ni wo munsi basezeranyijwe |