يَا أَيُّهَا الْمُزَّمِّلُ (1) Yewe uwiyoroshe (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi) |
قُمِ اللَّيْلَ إِلَّا قَلِيلًا (2) Byuka (usenge) nijoro, uretse igice gito (cyaryo) |
نِّصْفَهُ أَوِ انقُصْ مِنْهُ قَلِيلًا (3) Kimwe cya kabiri cyaryo cyangwa igito kuri cyo |
أَوْ زِدْ عَلَيْهِ وَرَتِّلِ الْقُرْآنَ تَرْتِيلًا (4) Cyangwa wongereho gato. Unasome Qur’an neza (mu ijwi rituje kandi ryiza) |
إِنَّا سَنُلْقِي عَلَيْكَ قَوْلًا ثَقِيلًا (5) Mu by’ukuri, tuzaguhishurira ijambo riremereye (ari ryo Qur’an ikubiyemo amategeko n’amabwiriza) |
إِنَّ نَاشِئَةَ اللَّيْلِ هِيَ أَشَدُّ وَطْئًا وَأَقْوَمُ قِيلًا (6) Mu by’ukuri, amasengesho y’ijoro ni ingirakamaro (ku mutima) ndetse anatuma (umuntu atekereza ku magambo ya Allah, atuje) |
إِنَّ لَكَ فِي النَّهَارِ سَبْحًا طَوِيلًا (7) Mu by’ukuri, ku manywa uba uhugiye muri byinshi |
وَاذْكُرِ اسْمَ رَبِّكَ وَتَبَتَّلْ إِلَيْهِ تَبْتِيلًا (8) Kandi ujye wibuka izina rya Nyagasani wawe unamwiyegurire utizigama |
رَّبُّ الْمَشْرِقِ وَالْمَغْرِبِ لَا إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ فَاتَّخِذْهُ وَكِيلًا (9) Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba; nta yindi mana ikwiye gusengwa itari we. Bityo, mugire umurinzi (wawe) |
وَاصْبِرْ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَاهْجُرْهُمْ هَجْرًا جَمِيلًا (10) Unihanganire ibyo (abo bahakanyi) bavuga, kandi unabitarure mu buryo bwiza |
وَذَرْنِي وَالْمُكَذِّبِينَ أُولِي النَّعْمَةِ وَمَهِّلْهُمْ قَلِيلًا (11) Maze undekere abahinyura (amagambo yanjye); bahawe ingabire (yo kubaho mu buzima bwiza), unabarindirize igihe gito |
إِنَّ لَدَيْنَا أَنكَالًا وَجَحِيمًا (12) Rwose dufite iminyururu n’umuriro ugurumana (byo kuzabahanisha ku munsi w’imperuka) |
وَطَعَامًا ذَا غُصَّةٍ وَعَذَابًا أَلِيمًا (13) N’ibyo kurya bizabaniga ndetse n’ibihano bibabaza |
يَوْمَ تَرْجُفُ الْأَرْضُ وَالْجِبَالُ وَكَانَتِ الْجِبَالُ كَثِيبًا مَّهِيلًا (14) Umunsi isi n’imisozi bizatigita, maze imisozi ikaba nk’ikirundo cy’umusenyi wanyanyagijwe |
إِنَّا أَرْسَلْنَا إِلَيْكُمْ رَسُولًا شَاهِدًا عَلَيْكُمْ كَمَا أَرْسَلْنَا إِلَىٰ فِرْعَوْنَ رَسُولًا (15) Mu by’ukuri, twaboherereje Intumwa (Muhamadi) ngo ibabere umuhamya nk’uko twoherereje Farawo Intumwa (Musa) |
فَعَصَىٰ فِرْعَوْنُ الرَّسُولَ فَأَخَذْنَاهُ أَخْذًا وَبِيلًا (16) Ariko Farawo yigometse ku ntumwa (Musa), nuko turamufata tumuhanisha ibihano bikomeye |
فَكَيْفَ تَتَّقُونَ إِن كَفَرْتُمْ يَوْمًا يَجْعَلُ الْوِلْدَانَ شِيبًا (17) Ni gute mwakwirinda ibihano kandi muhakana umunsi uzagira abana abasaza (kubera uko uzaba uteye ubwoba) |
السَّمَاءُ مُنفَطِرٌ بِهِ ۚ كَانَ وَعْدُهُ مَفْعُولًا (18) Ubwo ikirere kizasatagurika. Isezerano rye (Allah) rizasohora nta gushidikanya |
إِنَّ هَٰذِهِ تَذْكِرَةٌ ۖ فَمَن شَاءَ اتَّخَذَ إِلَىٰ رَبِّهِ سَبِيلًا (19) Mu by’ukuri, ibi ni urwibutso. Bityo ushaka nayoboke inzira imuganisha kwa Nyagasani we |
۞ إِنَّ رَبَّكَ يَعْلَمُ أَنَّكَ تَقُومُ أَدْنَىٰ مِن ثُلُثَيِ اللَّيْلِ وَنِصْفَهُ وَثُلُثَهُ وَطَائِفَةٌ مِّنَ الَّذِينَ مَعَكَ ۚ وَاللَّهُ يُقَدِّرُ اللَّيْلَ وَالنَّهَارَ ۚ عَلِمَ أَن لَّن تُحْصُوهُ فَتَابَ عَلَيْكُمْ ۖ فَاقْرَءُوا مَا تَيَسَّرَ مِنَ الْقُرْآنِ ۚ عَلِمَ أَن سَيَكُونُ مِنكُم مَّرْضَىٰ ۙ وَآخَرُونَ يَضْرِبُونَ فِي الْأَرْضِ يَبْتَغُونَ مِن فَضْلِ اللَّهِ ۙ وَآخَرُونَ يُقَاتِلُونَ فِي سَبِيلِ اللَّهِ ۖ فَاقْرَءُوا مَا تَيَسَّرَ مِنْهُ ۚ وَأَقِيمُوا الصَّلَاةَ وَآتُوا الزَّكَاةَ وَأَقْرِضُوا اللَّهَ قَرْضًا حَسَنًا ۚ وَمَا تُقَدِّمُوا لِأَنفُسِكُم مِّنْ خَيْرٍ تَجِدُوهُ عِندَ اللَّهِ هُوَ خَيْرًا وَأَعْظَمَ أَجْرًا ۚ وَاسْتَغْفِرُوا اللَّهَ ۖ إِنَّ اللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ (20) Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi ko wowe (Muhamadi) n’itsinda muri kumwe mubyuka mugasenga hafi bibiri bya gatatu by’ijoro, cyangwa icya kabiri cyaryo, cyangwa se icya gatatu cyaryo. Kandi Allah ni we ugena indeshyo y’ijoro n’amanywa. Azi ko mutari gushobora gusenga ijoro ryose, bityo yabagiriye impuhwe (araborohereza). Ku bw’ibyo, mujye musoma ibiboroheye muri Qur’an. Azi ko muri mwe hazabamo abarwayi, abandi bakaba bari mu ngendo bashakisha ingabire za Allah, naho abandi bakazaba bari ku rugamba barwana mu nzira ya Allah. Bityo, mujye musoma ibiboroheye muri yo, muhozeho amasengesho, mutange amaturo, munagurize Allah inguzanyo nziza (mutanga kubera we). Kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere, muzagisanga kwa Allah ari cyiza kurushaho kandi gifite ibihembo bihebuje. Munasabe imbabazi Allah, kuko mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi |