اقْرَأْ بِاسْمِ رَبِّكَ الَّذِي خَلَقَ (1) Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose) |
خَلَقَ الْإِنسَانَ مِنْ عَلَقٍ (2) Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso |
اقْرَأْ وَرَبُّكَ الْأَكْرَمُ (3) Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro uhebuje |
الَّذِي عَلَّمَ بِالْقَلَمِ (4) We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu |
عَلَّمَ الْإِنسَانَ مَا لَمْ يَعْلَمْ (5) Yigishije umuntu ibyo atari azi |
كَلَّا إِنَّ الْإِنسَانَ لَيَطْغَىٰ (6) Oya! Mu by’ukuri, umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi) |
أَن رَّآهُ اسْتَغْنَىٰ (7) Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze) |
إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ الرُّجْعَىٰ (8) Mu by’ukuri, (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro |
أَرَأَيْتَ الَّذِي يَنْهَىٰ (9) Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi (Abu Jahl) ubuza |
عَبْدًا إِذَا صَلَّىٰ (10) Umugaragu (wacu Muhamadi) gusenga |
أَرَأَيْتَ إِن كَانَ عَلَى الْهُدَىٰ (11) Ese yabuza ate (umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri |
أَوْ أَمَرَ بِالتَّقْوَىٰ (12) Cyangwa ari gukangurira (abantu) gukora ibyiza, (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza) |
أَرَأَيْتَ إِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ (13) Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo |
أَلَمْ يَعْلَم بِأَنَّ اللَّهَ يَرَىٰ (14) Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora) |
كَلَّا لَئِن لَّمْ يَنتَهِ لَنَسْفَعًا بِالنَّاصِيَةِ (15) Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro |
نَاصِيَةٍ كَاذِبَةٍ خَاطِئَةٍ (16) Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha |
فَلْيَدْعُ نَادِيَهُ (17) Ngaho nahamagare abambari be |
سَنَدْعُ الزَّبَانِيَةَ (18) Natwe tuzahamagara (abamalayika bacu) barinda umuriro (bamukanire urumukwiye) |
كَلَّا لَا تُطِعْهُ وَاسْجُدْ وَاقْتَرِب ۩ (19) Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahl), ahubwo ujye wubama (usenga) uniyegereze Allah |