The Quran in Kinyarwanda - Surah Qariah translated into Kinyarwanda, Surah Al-Qariah in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Qariah in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 11 - Surah Number 101 - Page 600.
الْقَارِعَةُ (1) Ikizahonda (umunsi w’imperuka) |
مَا الْقَارِعَةُ (2) Ikizahonda ni iki |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا الْقَارِعَةُ (3) Ni iki kizakumenyesha ikizahonda |
يَوْمَ يَكُونُ النَّاسُ كَالْفَرَاشِ الْمَبْثُوثِ (4) Ni umunsi (w’imperuka), ubwo abantu bazamera nk’ibinyugunyugu binyanyagiye |
وَتَكُونُ الْجِبَالُ كَالْعِهْنِ الْمَنفُوشِ (5) N’imisozi ikamera nk’ipamba ritumuka |
فَأَمَّا مَن ثَقُلَتْ مَوَازِينُهُ (6) Bityo, uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaremera (bikaruta ibibi) |
فَهُوَ فِي عِيشَةٍ رَّاضِيَةٍ (7) Azaba mu buzima bw’umunezero (Ijuru) |
وَأَمَّا مَنْ خَفَّتْ مَوَازِينُهُ (8) Ariko uwo umunzani we (w’ibikorwa byiza) uzaba utaremereye (bikarutwa n’ibibi) |
فَأُمُّهُ هَاوِيَةٌ (9) Ubuturo bwe buzaba ari mu muriro witwa Hawiya |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا هِيَهْ (10) Ni iki cyawukumenyesha (umuriro wa Hawiya) |
نَارٌ حَامِيَةٌ (11) Ni umuriro ugurumana bikabije |