The Quran in Kinyarwanda - Surah Adiyat translated into Kinyarwanda, Surah Al-Adiyat in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Adiyat in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 11 - Surah Number 100 - Page 599.

| وَالْعَادِيَاتِ ضَبْحًا (1) Ndahiriye ku mafarasi yiruka cyane avuza imirindi |
| فَالْمُورِيَاتِ قَدْحًا (2) Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro |
| فَالْمُغِيرَاتِ صُبْحًا (3) No ku mafarasi agaba igitero mu rukerera |
| فَأَثَرْنَ بِهِ نَقْعًا (4) Akanatumura umukungugu |
| فَوَسَطْنَ بِهِ جَمْعًا (5) Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi |
| إِنَّ الْإِنسَانَ لِرَبِّهِ لَكَنُودٌ (6) Mu by’ukuri, umuntu ni indashima kuri Nyagasani we |
| وَإِنَّهُ عَلَىٰ ذَٰلِكَ لَشَهِيدٌ (7) Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya |
| وَإِنَّهُ لِحُبِّ الْخَيْرِ لَشَدِيدٌ (8) Ndetse akunda imitungo bikabije |
| ۞ أَفَلَا يَعْلَمُ إِذَا بُعْثِرَ مَا فِي الْقُبُورِ (9) Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa |
| وَحُصِّلَ مَا فِي الصُّدُورِ (10) N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara |
| إِنَّ رَبَّهُم بِهِمْ يَوْمَئِذٍ لَّخَبِيرٌ (11) Mu by’ukuri, uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo |