وَالطُّورِ (1) Ndahiriye ku (Musozi wa) Twuri |
وَكِتَابٍ مَّسْطُورٍ (2) No ku gitabo cyanditse (Quran) |
فِي رَقٍّ مَّنشُورٍ (3) (Cyanditswe) ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe) |
وَالْبَيْتِ الْمَعْمُورِ (4) No ku nzu (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika) |
وَالسَّقْفِ الْمَرْفُوعِ (5) No ku gisenge gihanitse (ikirere) |
وَالْبَحْرِ الْمَسْجُورِ (6) No ku nyanja zuzuye (amazi) |
إِنَّ عَذَابَ رَبِّكَ لَوَاقِعٌ (7) Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza |
مَّا لَهُ مِن دَافِعٍ (8) Ntagishobora kuzabikumira |
يَوْمَ تَمُورُ السَّمَاءُ مَوْرًا (9) Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye) |
وَتَسِيرُ الْجِبَالُ سَيْرًا (10) N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda) |
فَوَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (11) Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri) |
الَّذِينَ هُمْ فِي خَوْضٍ يَلْعَبُونَ (12) Babandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro |
يَوْمَ يُدَعُّونَ إِلَىٰ نَارِ جَهَنَّمَ دَعًّا (13) Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu |
هَٰذِهِ النَّارُ الَّتِي كُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ (14) (Bazabwirwa bati) "Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura |
أَفَسِحْرٌ هَٰذَا أَمْ أَنتُمْ لَا تُبْصِرُونَ (15) Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona (ko mugiye kwinjizwa mu muriro) |
اصْلَوْهَا فَاصْبِرُوا أَوْ لَا تَصْبِرُوا سَوَاءٌ عَلَيْكُمْ ۖ إِنَّمَا تُجْزَوْنَ مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (16) Ngaho nimuwinjiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyi- hanganira, byose ni kimwe. Mu by’ukuri, (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga |
إِنَّ الْمُتَّقِينَ فِي جَنَّاتٍ وَنَعِيمٍ (17) Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho) |
فَاكِهِينَ بِمَا آتَاهُمْ رَبُّهُمْ وَوَقَاهُمْ رَبُّهُمْ عَذَابَ الْجَحِيمِ (18) Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro |
كُلُوا وَاشْرَبُوا هَنِيئًا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (19) (Bazabwirwa bati) "Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze |
مُتَّكِئِينَ عَلَىٰ سُرُرٍ مَّصْفُوفَةٍ ۖ وَزَوَّجْنَاهُم بِحُورٍ عِينٍ (20) Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo.Tuzanabashyingira Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini) |
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَاتَّبَعَتْهُمْ ذُرِّيَّتُهُم بِإِيمَانٍ أَلْحَقْنَا بِهِمْ ذُرِّيَّتَهُمْ وَمَا أَلَتْنَاهُم مِّنْ عَمَلِهِم مِّن شَيْءٍ ۚ كُلُّ امْرِئٍ بِمَا كَسَبَ رَهِينٌ (21) Naho babandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi ntacyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze |
وَأَمْدَدْنَاهُم بِفَاكِهَةٍ وَلَحْمٍ مِّمَّا يَشْتَهُونَ (22) Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza |
يَتَنَازَعُونَ فِيهَا كَأْسًا لَّا لَغْوٌ فِيهَا وَلَا تَأْثِيمٌ (23) Bazajya bahererekanyamo ibirahure (by’ikinyobwa cya divayi), kitazabatera (gusinda ngo bavuge) amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha |
۞ وَيَطُوفُ عَلَيْهِمْ غِلْمَانٌ لَّهُمْ كَأَنَّهُمْ لُؤْلُؤٌ مَّكْنُونٌ (24) Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo |
وَأَقْبَلَ بَعْضُهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ يَتَسَاءَلُونَ (25) Bamwe muri bo bazajya bahindukira (barebe) bagenzi babo, babazanya |
قَالُوا إِنَّا كُنَّا قَبْلُ فِي أَهْلِنَا مُشْفِقِينَ (26) Bavuga bati "Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah) |
فَمَنَّ اللَّهُ عَلَيْنَا وَوَقَانَا عَذَابَ السَّمُومِ (27) None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika |
إِنَّا كُنَّا مِن قَبْلُ نَدْعُوهُ ۖ إِنَّهُ هُوَ الْبَرُّ الرَّحِيمُ (28) Mu by’ukuri, mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni we Mugiraneza, Nyirimbabazi |
فَذَكِّرْ فَمَا أَنتَ بِنِعْمَتِ رَبِّكَ بِكَاهِنٍ وَلَا مَجْنُونٍ (29) Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri, ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga) |
أَمْ يَقُولُونَ شَاعِرٌ نَّتَرَبَّصُ بِهِ رَيْبَ الْمَنُونِ (30) Cyangwa (abahakanyi) baravuga bati "(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye) |
قُلْ تَرَبَّصُوا فَإِنِّي مَعَكُم مِّنَ الْمُتَرَبِّصِينَ (31) Babwire uti "Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri, ndi kumwe namwe mu bategereje |
أَمْ تَأْمُرُهُمْ أَحْلَامُهُم بِهَٰذَا ۚ أَمْ هُمْ قَوْمٌ طَاغُونَ (32) Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah) |
أَمْ يَقُولُونَ تَقَوَّلَهُ ۚ بَل لَّا يُؤْمِنُونَ (33) Cyangwa bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera |
فَلْيَأْتُوا بِحَدِيثٍ مِّثْلِهِ إِن كَانُوا صَادِقِينَ (34) Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Quran), niba koko ari abanyakuri |
أَمْ خُلِقُوا مِنْ غَيْرِ شَيْءٍ أَمْ هُمُ الْخَالِقُونَ (35) Ese bibwira ko baremwe ntawe ubaremye, cyangwa ni bo biremye |
أَمْ خَلَقُوا السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ ۚ بَل لَّا يُوقِنُونَ (36) Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera |
أَمْ عِندَهُمْ خَزَائِنُ رَبِّكَ أَمْ هُمُ الْمُصَيْطِرُونَ (37) Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashatse) |
أَمْ لَهُمْ سُلَّمٌ يَسْتَمِعُونَ فِيهِ ۖ فَلْيَأْتِ مُسْتَمِعُهُم بِسُلْطَانٍ مُّبِينٍ (38) Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho bajya (mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga |
أَمْ لَهُ الْبَنَاتُ وَلَكُمُ الْبَنُونَ (39) Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa gusa, mwe mukagira abahungu |
أَمْ تَسْأَلُهُمْ أَجْرًا فَهُم مِّن مَّغْرَمٍ مُّثْقَلُونَ (40) Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu |
أَمْ عِندَهُمُ الْغَيْبُ فَهُمْ يَكْتُبُونَ (41) Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira) |
أَمْ يُرِيدُونَ كَيْدًا ۖ فَالَّذِينَ كَفَرُوا هُمُ الْمَكِيدُونَ (42) Cyangwa baba bakugambanira (yewe Muhamadi)? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo |
أَمْ لَهُمْ إِلَٰهٌ غَيْرُ اللَّهِ ۚ سُبْحَانَ اللَّهِ عَمَّا يُشْرِكُونَ (43) Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo) |
وَإِن يَرَوْا كِسْفًا مِّنَ السَّمَاءِ سَاقِطًا يَقُولُوا سَحَابٌ مَّرْكُومٌ (44) N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati "Ni igicu gicucitse |
فَذَرْهُمْ حَتَّىٰ يُلَاقُوا يَوْمَهُمُ الَّذِي فِيهِ يُصْعَقُونَ (45) Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, bazagwa igihumure (kubera ibihano) |
يَوْمَ لَا يُغْنِي عَنْهُمْ كَيْدُهُمْ شَيْئًا وَلَا هُمْ يُنصَرُونَ (46) Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa |
وَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا عَذَابًا دُونَ ذَٰلِكَ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَعْلَمُونَ (47) Kandi mu by’ukuri, abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi |
وَاصْبِرْ لِحُكْمِ رَبِّكَ فَإِنَّكَ بِأَعْيُنِنَا ۖ وَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ حِينَ تَقُومُ (48) Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhozaho ijisho. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusenga) |
وَمِنَ اللَّيْلِ فَسَبِّحْهُ وَإِدْبَارَ النُّجُومِ (49) No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera |