×

سورة الطور باللغة الكينيارواندا

ترجمات القرآنباللغة الكينيارواندا ⬅ سورة الطور

ترجمة معاني سورة الطور باللغة الكينيارواندا - Kinyarwanda

القرآن باللغة الكينيارواندا - سورة الطور مترجمة إلى اللغة الكينيارواندا، Surah Tur in Kinyarwanda. نوفر ترجمة دقيقة سورة الطور باللغة الكينيارواندا - Kinyarwanda, الآيات 49 - رقم السورة 52 - الصفحة 523.

بسم الله الرحمن الرحيم

وَالطُّورِ (1)
Ndahiriye ku (Musozi wa) Twuri
وَكِتَابٍ مَّسْطُورٍ (2)
No ku gitabo cyanditse (Quran)
فِي رَقٍّ مَّنشُورٍ (3)
(Cyanditswe) ku mpapuro zikozwe mu ruhu (rusukuye) ruramburwa (kugira ngo gisomwe)
وَالْبَيْتِ الْمَعْمُورِ (4)
No ku nzu (yo mu ijuru) ihora isurwa (n’abamalayika)
وَالسَّقْفِ الْمَرْفُوعِ (5)
No ku gisenge gihanitse (ikirere)
وَالْبَحْرِ الْمَسْجُورِ (6)
No ku nyanja zuzuye (amazi)
إِنَّ عَذَابَ رَبِّكَ لَوَاقِعٌ (7)
Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe bizabaho nta kabuza
مَّا لَهُ مِن دَافِعٍ (8)
Ntagishobora kuzabikumira
يَوْمَ تَمُورُ السَّمَاءُ مَوْرًا (9)
Umunsi ikirere kizatigita umutingito (ukomeye)
وَتَسِيرُ الْجِبَالُ سَيْرًا (10)
N’imisozi ikagenda (nk’uko ibicu bigenda)
فَوَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (11)
Kuri uwo munsi ibihano bikomeye bizaba ku bahinyuye (ukuri)
الَّذِينَ هُمْ فِي خَوْضٍ يَلْعَبُونَ (12)
Babandi bahugira mu kwishimisha mu biganiro byuzuye ibinyoma, bidafite akamaro
يَوْمَ يُدَعُّونَ إِلَىٰ نَارِ جَهَنَّمَ دَعًّا (13)
Umunsi bazasunikirwa mu muriro wa Jahanamu ku ngufu
هَٰذِهِ النَّارُ الَّتِي كُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ (14)
(Bazabwirwa bati) "Uyu ni wo muriro mwajyaga muhinyura
أَفَسِحْرٌ هَٰذَا أَمْ أَنتُمْ لَا تُبْصِرُونَ (15)
Ese ibi (bihano mubona) ni uburozi cyangwa ntimubona (ko mugiye kwinjizwa mu muriro)
اصْلَوْهَا فَاصْبِرُوا أَوْ لَا تَصْبِرُوا سَوَاءٌ عَلَيْكُمْ ۖ إِنَّمَا تُجْزَوْنَ مَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (16)
Ngaho nimuwinjiremo, kandi mwabyihanganira cyangwa mutabyi- hanganira, byose ni kimwe. Mu by’ukuri, (ibyo muri kubona) ni ibihembo by’ibyo mwakoraga
إِنَّ الْمُتَّقِينَ فِي جَنَّاتٍ وَنَعِيمٍ (17)
Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari mu busitani n’inema (bihoraho)
فَاكِهِينَ بِمَا آتَاهُمْ رَبُّهُمْ وَوَقَاهُمْ رَبُّهُمْ عَذَابَ الْجَحِيمِ (18)
Binezeza mu byo Nyagasani wabo yabahaye, ndetse no kuba Nyagasani wabo yabarinze ibihano by’umuriro
كُلُوا وَاشْرَبُوا هَنِيئًا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (19)
(Bazabwirwa bati) "Nimurye munanywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze
مُتَّكِئِينَ عَلَىٰ سُرُرٍ مَّصْفُوفَةٍ ۖ وَزَوَّجْنَاهُم بِحُورٍ عِينٍ (20)
Bazaba begamye ku bitanda bitondetse ku murongo.Tuzanabashyingira Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini)
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَاتَّبَعَتْهُمْ ذُرِّيَّتُهُم بِإِيمَانٍ أَلْحَقْنَا بِهِمْ ذُرِّيَّتَهُمْ وَمَا أَلَتْنَاهُم مِّنْ عَمَلِهِم مِّن شَيْءٍ ۚ كُلُّ امْرِئٍ بِمَا كَسَبَ رَهِينٌ (21)
Naho babandi bemeye maze ababakomokaho bakabakurikira mu kwemera, tuzabahuza n’ababakomotseho (mu ijuru), kandi ntacyo tuzigera tugabanya mu bikorwa byabo. Buri muntu azabazwa ibyo yakoze
وَأَمْدَدْنَاهُم بِفَاكِهَةٍ وَلَحْمٍ مِّمَّا يَشْتَهُونَ (22)
Tuzabaha imbuto n’inyama (by’amoko yose) bazajya bifuza
يَتَنَازَعُونَ فِيهَا كَأْسًا لَّا لَغْوٌ فِيهَا وَلَا تَأْثِيمٌ (23)
Bazajya bahererekanyamo ibirahure (by’ikinyobwa cya divayi), kitazabatera (gusinda ngo bavuge) amagambo adafite akamaro cyangwa ngo kibatere gukora ibyaha
۞ وَيَطُوفُ عَلَيْهِمْ غِلْمَانٌ لَّهُمْ كَأَنَّهُمْ لُؤْلُؤٌ مَّكْنُونٌ (24)
Bazaba bazengurukwamo n’abahungu b’abahereza babo, bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo
وَأَقْبَلَ بَعْضُهُمْ عَلَىٰ بَعْضٍ يَتَسَاءَلُونَ (25)
Bamwe muri bo bazajya bahindukira (barebe) bagenzi babo, babazanya
قَالُوا إِنَّا كُنَّا قَبْلُ فِي أَهْلِنَا مُشْفِقِينَ (26)
Bavuga bati "Mbere (ku isi) twabaga turi mu miryango yacu dufite ubwoba n’impungenge (z’ibihano bya Allah)
فَمَنَّ اللَّهُ عَلَيْنَا وَوَقَانَا عَذَابَ السَّمُومِ (27)
None Allah yatugororeye, aturinda ibihano by’umuriro utwika
إِنَّا كُنَّا مِن قَبْلُ نَدْعُوهُ ۖ إِنَّهُ هُوَ الْبَرُّ الرَّحِيمُ (28)
Mu by’ukuri, mbere twajyaga tumusenga (wenyine). Rwose ni we Mugiraneza, Nyirimbabazi
فَذَكِّرْ فَمَا أَنتَ بِنِعْمَتِ رَبِّكَ بِكَاهِنٍ وَلَا مَجْنُونٍ (29)
Bityo, (yewe Muhamadi) komeza wibutse! Mu by’ukuri, ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (zo kuba warahawe ubutumwa), ntabwo uri umupfumu cyangwa umusazi (nk’uko babivuga)
أَمْ يَقُولُونَ شَاعِرٌ نَّتَرَبَّصُ بِهِ رَيْبَ الْمَنُونِ (30)
Cyangwa (abahakanyi) baravuga bati "(Muhamadi) ni umusizi, reka tumutege iminsi (azapfe nk’uko abandi basizi bapfuye)
قُلْ تَرَبَّصُوا فَإِنِّي مَعَكُم مِّنَ الْمُتَرَبِّصِينَ (31)
Babwire uti "Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri, ndi kumwe namwe mu bategereje
أَمْ تَأْمُرُهُمْ أَحْلَامُهُم بِهَٰذَا ۚ أَمْ هُمْ قَوْمٌ طَاغُونَ (32)
Cyangwa imitekerereze yabo ni yo ibategeka (kuvuga) ibyo? Cyangwa ahubwo ni abantu barengera (imbibi za Allah)
أَمْ يَقُولُونَ تَقَوَّلَهُ ۚ بَل لَّا يُؤْمِنُونَ (33)
Cyangwa bavuga ko (Qur’an) yayihimbiye? (Oya), ahubwo ntibemera
فَلْيَأْتُوا بِحَدِيثٍ مِّثْلِهِ إِن كَانُوا صَادِقِينَ (34)
Ngaho nibazane inkuru zimeze nk’iziyivugwamo (Quran), niba koko ari abanyakuri
أَمْ خُلِقُوا مِنْ غَيْرِ شَيْءٍ أَمْ هُمُ الْخَالِقُونَ (35)
Ese bibwira ko baremwe ntawe ubaremye, cyangwa ni bo biremye
أَمْ خَلَقُوا السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ ۚ بَل لَّا يُوقِنُونَ (36)
Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n’isi? Ahubwo ntibizera
أَمْ عِندَهُمْ خَزَائِنُ رَبِّكَ أَمْ هُمُ الْمُصَيْطِرُونَ (37)
Cyangwa bibwira ko bafite ibigega bya Nyagasani wawe? Cyangwa ni bo bagenga (b’isi, bakora ibyo bashatse)
أَمْ لَهُمْ سُلَّمٌ يَسْتَمِعُونَ فِيهِ ۖ فَلْيَأْتِ مُسْتَمِعُهُم بِسُلْطَانٍ مُّبِينٍ (38)
Cyangwa bibwira ko bafite urwego buririraho bajya (mu ijuru) ngo bumvirize ibivugirwayo? Ngaho umwumviriza wabo nazane ibimenyetso simusiga
أَمْ لَهُ الْبَنَاتُ وَلَكُمُ الْبَنُونَ (39)
Cyangwa bibwira ko (Allah) afite abakobwa gusa, mwe mukagira abahungu
أَمْ تَسْأَلُهُمْ أَجْرًا فَهُم مِّن مَّغْرَمٍ مُّثْقَلُونَ (40)
Cyangwa bibwira ko (wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu
أَمْ عِندَهُمُ الْغَيْبُ فَهُمْ يَكْتُبُونَ (41)
Cyangwa bibwira ko bazi ibyihishe, bakaba bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)
أَمْ يُرِيدُونَ كَيْدًا ۖ فَالَّذِينَ كَفَرُوا هُمُ الْمَكِيدُونَ (42)
Cyangwa baba bakugambanira (yewe Muhamadi)? Nyamara abahakanye ni bo bazahanirwa ubugambanyi bwabo
أَمْ لَهُمْ إِلَٰهٌ غَيْرُ اللَّهِ ۚ سُبْحَانَ اللَّهِ عَمَّا يُشْرِكُونَ (43)
Cyangwa bafite indi mana itari Allah? Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo)
وَإِن يَرَوْا كِسْفًا مِّنَ السَّمَاءِ سَاقِطًا يَقُولُوا سَحَابٌ مَّرْكُومٌ (44)
N’iyo baza kubona igice cy’ikirere kigwa hasi, bari kuvuga bati "Ni igicu gicucitse
فَذَرْهُمْ حَتَّىٰ يُلَاقُوا يَوْمَهُمُ الَّذِي فِيهِ يُصْعَقُونَ (45)
Bareke kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo, bazagwa igihumure (kubera ibihano)
يَوْمَ لَا يُغْنِي عَنْهُمْ كَيْدُهُمْ شَيْئًا وَلَا هُمْ يُنصَرُونَ (46)
Umunsi imigambi mibisha yabo itazagira icyo ibamarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa
وَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا عَذَابًا دُونَ ذَٰلِكَ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَعْلَمُونَ (47)
Kandi mu by’ukuri, abakora ibibi bazahanishwa ibindi bihano (ku isi) mbere y’ibyo (ku munsi w’imperuka); ariko abenshi muri bo ntibabizi
وَاصْبِرْ لِحُكْمِ رَبِّكَ فَإِنَّكَ بِأَعْيُنِنَا ۖ وَسَبِّحْ بِحَمْدِ رَبِّكَ حِينَ تَقُومُ (48)
Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kuko mu by’ukuri tuguhozaho ijisho. Ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe igihe ubyutse (ugiye gusenga)
وَمِنَ اللَّيْلِ فَسَبِّحْهُ وَإِدْبَارَ النُّجُومِ (49)
No mu ijoro ujye umusingiza, ndetse n’igihe urumuri rw’inyenyeri ruba rugenda rukendera
❮ السورة السابقة السورة التـالية ❯

قراءة المزيد من سور القرآن الكريم :

1- الفاتحة2- البقرة3- آل عمران
4- النساء5- المائدة6- الأنعام
7- الأعراف8- الأنفال9- التوبة
10- يونس11- هود12- يوسف
13- الرعد14- إبراهيم15- الحجر
16- النحل17- الإسراء18- الكهف
19- مريم20- طه21- الأنبياء
22- الحج23- المؤمنون24- النور
25- الفرقان26- الشعراء27- النمل
28- القصص29- العنكبوت30- الروم
31- لقمان32- السجدة33- الأحزاب
34- سبأ35- فاطر36- يس
37- الصافات38- ص39- الزمر
40- غافر41- فصلت42- الشورى
43- الزخرف44- الدخان45- الجاثية
46- الأحقاف47- محمد48- الفتح
49- الحجرات50- ق51- الذاريات
52- الطور53- النجم54- القمر
55- الرحمن56- الواقعة57- الحديد
58- المجادلة59- الحشر60- الممتحنة
61- الصف62- الجمعة63- المنافقون
64- التغابن65- الطلاق66- التحريم
67- الملك68- القلم69- الحاقة
70- المعارج71- نوح72- الجن
73- المزمل74- المدثر75- القيامة
76- الإنسان77- المرسلات78- النبأ
79- النازعات80- عبس81- التكوير
82- الإنفطار83- المطففين84- الانشقاق
85- البروج86- الطارق87- الأعلى
88- الغاشية89- الفجر90- البلد
91- الشمس92- الليل93- الضحى
94- الشرح95- التين96- العلق
97- القدر98- البينة99- الزلزلة
100- العاديات101- القارعة102- التكاثر
103- العصر104- الهمزة105- الفيل
106- قريش107- الماعون108- الكوثر
109- الكافرون110- النصر111- المسد
112- الإخلاص113- الفلق114- الناس