وَالْمُرْسَلَاتِ عُرْفًا (1) Ndahiriye ku (miyaga) yoherezwa ikurikiranye |
فَالْعَاصِفَاتِ عَصْفًا (2) No ku (miyaga) y’inkubi |
وَالنَّاشِرَاتِ نَشْرًا (3) No ku (miyaga) itwara ibicu n’imvura |
فَالْفَارِقَاتِ فَرْقًا (4) No ku (mirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma |
فَالْمُلْقِيَاتِ ذِكْرًا (5) No ku (bamalayika) bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah) |
عُذْرًا أَوْ نُذْرًا (6) Kugira ngo bivaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo biburire |
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَاقِعٌ (7) Mu by’ukuri, ibyo musezeranywa bizasohora |
فَإِذَا النُّجُومُ طُمِسَتْ (8) Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima) |
وَإِذَا السَّمَاءُ فُرِجَتْ (9) N’igihe ikirere kizasandazwa |
وَإِذَا الْجِبَالُ نُسِفَتْ (10) N’igihe imisozi izariturwa |
وَإِذَا الرُّسُلُ أُقِّتَتْ (11) N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho) |
لِأَيِّ يَوْمٍ أُجِّلَتْ (12) Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe |
لِيَوْمِ الْفَصْلِ (13) Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa) |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا يَوْمُ الْفَصْلِ (14) Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (15) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
أَلَمْ نُهْلِكِ الْأَوَّلِينَ (16) Ese ntitworetse abo hambere |
ثُمَّ نُتْبِعُهُمُ الْآخِرِينَ (17) Nuko tukabakurikiza abo hanyuma |
كَذَٰلِكَ نَفْعَلُ بِالْمُجْرِمِينَ (18) Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (19) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
أَلَمْ نَخْلُقكُّم مِّن مَّاءٍ مَّهِينٍ (20) Ese ntitwabaremye mu mazi asuzuguritse |
فَجَعَلْنَاهُ فِي قَرَارٍ مَّكِينٍ (21) Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi) |
إِلَىٰ قَدَرٍ مَّعْلُومٍ (22) Kugeza igihe kizwi |
فَقَدَرْنَا فَنِعْمَ الْقَادِرُونَ (23) Nuko tukagena (igihe umwana avukira) kandi ni twe duhebuje mu kugena |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (24) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
أَلَمْ نَجْعَلِ الْأَرْضَ كِفَاتًا (25) Ese isi ntitwayigize ihuriro |
أَحْيَاءً وَأَمْوَاتًا (26) Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo) |
وَجَعَلْنَا فِيهَا رَوَاسِيَ شَامِخَاتٍ وَأَسْقَيْنَاكُم مَّاءً فُرَاتًا (27) Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (28) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
انطَلِقُوا إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِ تُكَذِّبُونَ (29) (Abahakanyi bazabwirwa bati) "Ngaho nimujye (mu muriro wa Jahanamu) mwajyaga muhinyura |
انطَلِقُوا إِلَىٰ ظِلٍّ ذِي ثَلَاثِ شُعَبٍ (30) Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu |
لَّا ظَلِيلٍ وَلَا يُغْنِي مِنَ اللَّهَبِ (31) Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro |
إِنَّهَا تَرْمِي بِشَرَرٍ كَالْقَصْرِ (32) Mu by’ukuri, (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini |
كَأَنَّهُ جِمَالَتٌ صُفْرٌ (33) (Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (34) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
هَٰذَا يَوْمُ لَا يَنطِقُونَ (35) Uwo uzaba ari umunsi (batazashobora kugira) icyo bavuga |
وَلَا يُؤْذَنُ لَهُمْ فَيَعْتَذِرُونَ (36) Kandi nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (37) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
هَٰذَا يَوْمُ الْفَصْلِ ۖ جَمَعْنَاكُمْ وَالْأَوَّلِينَ (38) Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere tuzaba twabakoranyirije hamwe |
فَإِن كَانَ لَكُمْ كَيْدٌ فَكِيدُونِ (39) Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (40) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
إِنَّ الْمُتَّقِينَ فِي ظِلَالٍ وَعُيُونٍ (41) Mu by’ukuri, abatinya Allah (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba) |
وَفَوَاكِهَ مِمَّا يَشْتَهُونَ (42) (Bazaba bafitemo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza |
كُلُوا وَاشْرَبُوا هَنِيئًا بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ (43) (Bazabwirwa bati) "Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwakoze |
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجْزِي الْمُحْسِنِينَ (44) Mu by’ukuri, uko ni ko tugororera abakoze neza |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (45) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
كُلُوا وَتَمَتَّعُوا قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجْرِمُونَ (46) (Yemwe bahakanyi) "Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (47) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ارْكَعُوا لَا يَرْكَعُونَ (48) N’iyo babwiwe bati "Nimwuname (musenge)!" Ntabwo bunama (ngo basenge) |
وَيْلٌ يَوْمَئِذٍ لِّلْمُكَذِّبِينَ (49) Ibihano bikaze bizaba kuri babandi bahinyura (umunsi w’izuka) |
فَبِأَيِّ حَدِيثٍ بَعْدَهُ يُؤْمِنُونَ (50) Nonese nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera |