The Quran in Kinyarwanda - Surah Zalzalah translated into Kinyarwanda, Surah Az-Zalzalah in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Zalzalah in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 8 - Surah Number 99 - Page 599.
إِذَا زُلْزِلَتِ الْأَرْضُ زِلْزَالَهَا (1) Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye |
وَأَخْرَجَتِ الْأَرْضُ أَثْقَالَهَا (2) Nuko isi igasohora ibiyirimo (abapfuye) |
وَقَالَ الْإِنسَانُ مَا لَهَا (3) Umuntu azavuga ati "Ese noneho (isi) yabaye iki |
يَوْمَئِذٍ تُحَدِّثُ أَخْبَارَهَا (4) Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho) |
بِأَنَّ رَبَّكَ أَوْحَىٰ لَهَا (5) Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse |
يَوْمَئِذٍ يَصْدُرُ النَّاسُ أَشْتَاتًا لِّيُرَوْا أَعْمَالَهُمْ (6) Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo |
فَمَن يَعْمَلْ مِثْقَالَ ذَرَّةٍ خَيْرًا يَرَهُ (7) Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe) |
وَمَن يَعْمَلْ مِثْقَالَ ذَرَّةٍ شَرًّا يَرَهُ (8) N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe) |