×

Surah Al-Waqiah in Kinyarwanda

Quran Kinyarwanda ⮕ Surah Waqiah

Translation of the Meanings of Surah Waqiah in Kinyarwanda - الكينيارواندا

The Quran in Kinyarwanda - Surah Waqiah translated into Kinyarwanda, Surah Al-Waqiah in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Waqiah in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 96 - Surah Number 56 - Page 534.

بسم الله الرحمن الرحيم

إِذَا وَقَعَتِ الْوَاقِعَةُ (1)
Ubwo imperuka izaba igeze
لَيْسَ لِوَقْعَتِهَا كَاذِبَةٌ (2)
Ntawe uzashobora guhinyura ukuza kwayo
خَافِضَةٌ رَّافِعَةٌ (3)
Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru)
إِذَا رُجَّتِ الْأَرْضُ رَجًّا (4)
Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye
وَبُسَّتِ الْجِبَالُ بَسًّا (5)
N’imisozi igahindurwa ubuvungukira
فَكَانَتْ هَبَاءً مُّنبَثًّا (6)
Maze ikaba umukungugu unyanyagiye
وَكُنتُمْ أَزْوَاجًا ثَلَاثَةً (7)
(Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu
فَأَصْحَابُ الْمَيْمَنَةِ مَا أَصْحَابُ الْمَيْمَنَةِ (8)
Hari ab’iburyo135; abo bantu b’iburyo ni bantu ki
وَأَصْحَابُ الْمَشْأَمَةِ مَا أَصْحَابُ الْمَشْأَمَةِ (9)
N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki
وَالسَّابِقُونَ السَّابِقُونَ (10)
N’abambere (ni abakurikije amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru)
أُولَٰئِكَ الْمُقَرَّبُونَ (11)
Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah)
فِي جَنَّاتِ النَّعِيمِ (12)
Mu ijuru ryuje ingabire
ثُلَّةٌ مِّنَ الْأَوَّلِينَ (13)
Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi)
وَقَلِيلٌ مِّنَ الْآخِرِينَ (14)
Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye intumwa Muhamadi)
عَلَىٰ سُرُرٍ مَّوْضُونَةٍ (15)
Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu
مُّتَّكِئِينَ عَلَيْهَا مُتَقَابِلِينَ (16)
Babyegamyeho, berekeranye
يَطُوفُ عَلَيْهِمْ وِلْدَانٌ مُّخَلَّدُونَ (17)
Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe)
بِأَكْوَابٍ وَأَبَارِيقَ وَكَأْسٍ مِّن مَّعِينٍ (18)
(Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa byiza
لَّا يُصَدَّعُونَ عَنْهَا وَلَا يُنزِفُونَ (19)
Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha
وَفَاكِهَةٍ مِّمَّا يَتَخَيَّرُونَ (20)
(Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo
وَلَحْمِ طَيْرٍ مِّمَّا يَشْتَهُونَ (21)
Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza
وَحُورٌ عِينٌ (22)
Kandi (hazaba hari) ba Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini)
كَأَمْثَالِ اللُّؤْلُؤِ الْمَكْنُونِ (23)
Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo
جَزَاءً بِمَا كَانُوا يَعْمَلُونَ (24)
Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga
لَا يَسْمَعُونَ فِيهَا لَغْوًا وَلَا تَأْثِيمًا (25)
Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo
إِلَّا قِيلًا سَلَامًا سَلَامًا (26)
Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) "Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)
وَأَصْحَابُ الْيَمِينِ مَا أَصْحَابُ الْيَمِينِ (27)
Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)
فِي سِدْرٍ مَّخْضُودٍ (28)
Bazaba (mu Ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa
وَطَلْحٍ مَّنضُودٍ (29)
N’ibitoki by’amaseri agerekeranye
وَظِلٍّ مَّمْدُودٍ (30)
No mu gicucu kirambuye (kandi gihoraho)
وَمَاءٍ مَّسْكُوبٍ (31)
N’amazi ahora atemba
وَفَاكِهَةٍ كَثِيرَةٍ (32)
Ndetse n’imbuto nyinshi
لَّا مَقْطُوعَةٍ وَلَا مَمْنُوعَةٍ (33)
Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo)
وَفُرُشٍ مَّرْفُوعَةٍ (34)
Bazaba banafite ibitanda biri hejuru
إِنَّا أَنشَأْنَاهُنَّ إِنشَاءً (35)
Mu by’ukuri, (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya
فَجَعَلْنَاهُنَّ أَبْكَارًا (36)
Maze tubagire amasugi
عُرُبًا أَتْرَابًا (37)
Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano
لِّأَصْحَابِ الْيَمِينِ (38)
(Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo
ثُلَّةٌ مِّنَ الْأَوَّلِينَ (39)
Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi)
وَثُلَّةٌ مِّنَ الْآخِرِينَ (40)
Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi)
وَأَصْحَابُ الشِّمَالِ مَا أَصْحَابُ الشِّمَالِ (41)
Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)
فِي سَمُومٍ وَحَمِيمٍ (42)
Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye
وَظِلٍّ مِّن يَحْمُومٍ (43)
No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara
لَّا بَارِدٍ وَلَا كَرِيمٍ (44)
(Icyo gicucu) nta mbeho kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho
إِنَّهُمْ كَانُوا قَبْلَ ذَٰلِكَ مُتْرَفِينَ (45)
Mu by’ukuri, mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah)
وَكَانُوا يُصِرُّونَ عَلَى الْحِنثِ الْعَظِيمِ (46)
Kandi bajyaga batsimbarara ku byaha bihambaye (ntibagire umugambi wo kubyicuza)
وَكَانُوا يَقُولُونَ أَئِذَا مِتْنَا وَكُنَّا تُرَابًا وَعِظَامًا أَإِنَّا لَمَبْعُوثُونَ (47)
Kandi bajyaga bavuga bati " Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko
أَوَآبَاؤُنَا الْأَوَّلُونَ (48)
N’abakurambere bacu (bazazurwa) se
قُلْ إِنَّ الْأَوَّلِينَ وَالْآخِرِينَ (49)
Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma
لَمَجْمُوعُونَ إِلَىٰ مِيقَاتِ يَوْمٍ مَّعْلُومٍ (50)
Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka)
ثُمَّ إِنَّكُمْ أَيُّهَا الضَّالُّونَ الْمُكَذِّبُونَ (51)
Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri
لَآكِلُونَ مِن شَجَرٍ مِّن زَقُّومٍ (52)
Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu
فَمَالِئُونَ مِنْهَا الْبُطُونَ (53)
Maze mucyuzuze inda
فَشَارِبُونَ عَلَيْهِ مِنَ الْحَمِيمِ (54)
Mukirenzeho amazi yatuye
فَشَارِبُونَ شُرْبَ الْهِيمِ (55)
Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota
هَٰذَا نُزُلُهُمْ يَوْمَ الدِّينِ (56)
Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo
نَحْنُ خَلَقْنَاكُمْ فَلَوْلَا تُصَدِّقُونَ (57)
Ni twe twabaremye. Nonese kuki mutemera (izuka)
أَفَرَأَيْتُم مَّا تُمْنُونَ (58)
Ese mutekereza iki ku matembabuzi (amasohora) musohora
أَأَنتُمْ تَخْلُقُونَهُ أَمْ نَحْنُ الْخَالِقُونَ (59)
Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi
نَحْنُ قَدَّرْنَا بَيْنَكُمُ الْمَوْتَ وَمَا نَحْنُ بِمَسْبُوقِينَ (60)
Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa
عَلَىٰ أَن نُّبَدِّلَ أَمْثَالَكُمْ وَنُنشِئَكُمْ فِي مَا لَا تَعْلَمُونَ (61)
Kubasimbuza abameze nka mwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi
وَلَقَدْ عَلِمْتُمُ النَّشْأَةَ الْأُولَىٰ فَلَوْلَا تَذَكَّرُونَ (62)
Kandi mu by’ukuri, mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. Nonese kuki mutibuka
أَفَرَأَيْتُم مَّا تَحْرُثُونَ (63)
Ese ntimubona ibyo muhinga
أَأَنتُمْ تَزْرَعُونَهُ أَمْ نَحْنُ الزَّارِعُونَ (64)
Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora
لَوْ نَشَاءُ لَجَعَلْنَاهُ حُطَامًا فَظَلْتُمْ تَفَكَّهُونَ (65)
Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa
إِنَّا لَمُغْرَمُونَ (66)
(Muvuga muti) "Rwose twaruhiye ubusa
بَلْ نَحْنُ مَحْرُومُونَ (67)
Ahubwo twimwe (ibintu byose)
أَفَرَأَيْتُمُ الْمَاءَ الَّذِي تَشْرَبُونَ (68)
Ese ntimubona amazi munywa
أَأَنتُمْ أَنزَلْتُمُوهُ مِنَ الْمُزْنِ أَمْ نَحْنُ الْمُنزِلُونَ (69)
Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura
لَوْ نَشَاءُ جَعَلْنَاهُ أُجَاجًا فَلَوْلَا تَشْكُرُونَ (70)
Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). Nonese kuki mudashimira (Allah)
أَفَرَأَيْتُمُ النَّارَ الَّتِي تُورُونَ (71)
Ese ntimubona umuriro mucana
أَأَنتُمْ أَنشَأْتُمْ شَجَرَتَهَا أَمْ نَحْنُ الْمُنشِئُونَ (72)
Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi
نَحْنُ جَعَلْنَاهَا تَذْكِرَةً وَمَتَاعًا لِّلْمُقْوِينَ (73)
Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye)
فَسَبِّحْ بِاسْمِ رَبِّكَ الْعَظِيمِ (74)
Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye
۞ فَلَا أُقْسِمُ بِمَوَاقِعِ النُّجُومِ (75)
Ndahiriye ahantu inyenyeri (zirengera bwenda gucya)
وَإِنَّهُ لَقَسَمٌ لَّوْ تَعْلَمُونَ عَظِيمٌ (76)
Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya
إِنَّهُ لَقُرْآنٌ كَرِيمٌ (77)
Ko mu by’ukuri, (iyi) ari Quran Ntagatifu
فِي كِتَابٍ مَّكْنُونٍ (78)
Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru)
لَّا يَمَسُّهُ إِلَّا الْمُطَهَّرُونَ (79)
Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (abamalayika)
تَنزِيلٌ مِّن رَّبِّ الْعَالَمِينَ (80)
Cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa
أَفَبِهَٰذَا الْحَدِيثِ أَنتُم مُّدْهِنُونَ (81)
Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura
وَتَجْعَلُونَ رِزْقَكُمْ أَنَّكُمْ تُكَذِّبُونَ (82)
Aho (gushimira Allah) ku bw’amafunguro abaha, (mumwitura) kumuhakana
فَلَوْلَا إِذَا بَلَغَتِ الْحُلْقُومَ (83)
Nonese (kuki ntacyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo
وَأَنتُمْ حِينَئِذٍ تَنظُرُونَ (84)
Icyo gihe muba murebera
وَنَحْنُ أَقْرَبُ إِلَيْهِ مِنكُمْ وَلَٰكِن لَّا تُبْصِرُونَ (85)
Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona
فَلَوْلَا إِن كُنتُمْ غَيْرَ مَدِينِينَ (86)
Nonese niba mwibwira ko ntacyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga)
تَرْجِعُونَهَا إِن كُنتُمْ صَادِقِينَ (87)
Ngaho nimuyigarure (iyo roho mu mubiri wayo) niba koko muri abanyakuri
فَأَمَّا إِن كَانَ مِنَ الْمُقَرَّبِينَ (88)
Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah)
فَرَوْحٌ وَرَيْحَانٌ وَجَنَّتُ نَعِيمٍ (89)
(Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru)
وَأَمَّا إِن كَانَ مِنْ أَصْحَابِ الْيَمِينِ (90)
Naho (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo
فَسَلَامٌ لَّكَ مِنْ أَصْحَابِ الْيَمِينِ (91)
(Azabwirwa ati) "Amahoro ni abe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo
وَأَمَّا إِن كَانَ مِنَ الْمُكَذِّبِينَ الضَّالِّينَ (92)
Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), akaba yaranayobye
فَنُزُلٌ مِّنْ حَمِيمٍ (93)
Izimano rye rizaba ari amazi yatuye
وَتَصْلِيَةُ جَحِيمٍ (94)
No kuzatwikirwa mu muriro
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ حَقُّ الْيَقِينِ (95)
Mu by’ukuri, uku ni ko kuri kudashidikanywaho
فَسَبِّحْ بِاسْمِ رَبِّكَ الْعَظِيمِ (96)
Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye
❮ Previous Next ❯

Surahs from Quran :

1- Fatiha2- Baqarah
3- Al Imran4- Nisa
5- Maidah6- Anam
7- Araf8- Anfal
9- Tawbah10- Yunus
11- Hud12- Yusuf
13- Raad14- Ibrahim
15- Hijr16- Nahl
17- Al Isra18- Kahf
19- Maryam20- TaHa
21- Anbiya22- Hajj
23- Muminun24- An Nur
25- Furqan26- Shuara
27- Naml28- Qasas
29- Ankabut30- Rum
31- Luqman32- Sajdah
33- Ahzab34- Saba
35- Fatir36- Yasin
37- Assaaffat38- Sad
39- Zumar40- Ghafir
41- Fussilat42- shura
43- Zukhruf44- Ad Dukhaan
45- Jathiyah46- Ahqaf
47- Muhammad48- Al Fath
49- Hujurat50- Qaf
51- zariyat52- Tur
53- Najm54- Al Qamar
55- Rahman56- Waqiah
57- Hadid58- Mujadilah
59- Al Hashr60- Mumtahina
61- Saff62- Jumuah
63- Munafiqun64- Taghabun
65- Talaq66- Tahrim
67- Mulk68- Qalam
69- Al-Haqqah70- Maarij
71- Nuh72- Jinn
73- Muzammil74- Muddathir
75- Qiyamah76- Insan
77- Mursalat78- An Naba
79- Naziat80- Abasa
81- Takwir82- Infitar
83- Mutaffifin84- Inshiqaq
85- Buruj86- Tariq
87- Al Ala88- Ghashiya
89- Fajr90- Al Balad
91- Shams92- Lail
93- Duha94- Sharh
95- Tin96- Al Alaq
97- Qadr98- Bayyinah
99- Zalzalah100- Adiyat
101- Qariah102- Takathur
103- Al Asr104- Humazah
105- Al Fil106- Quraysh
107- Maun108- Kawthar
109- Kafirun110- Nasr
111- Masad112- Ikhlas
113- Falaq114- An Nas