يَسْأَلُونَكَ عَنِ الْأَنفَالِ ۖ قُلِ الْأَنفَالُ لِلَّهِ وَالرَّسُولِ ۖ فَاتَّقُوا اللَّهَ وَأَصْلِحُوا ذَاتَ بَيْنِكُمْ ۖ وَأَطِيعُوا اللَّهَ وَرَسُولَهُ إِن كُنتُم مُّؤْمِنِينَ (1) Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti "Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye". Bityo, mutinye Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemera |
إِنَّمَا الْمُؤْمِنُونَ الَّذِينَ إِذَا ذُكِرَ اللَّهُ وَجِلَتْ قُلُوبُهُمْ وَإِذَا تُلِيَتْ عَلَيْهِمْ آيَاتُهُ زَادَتْهُمْ إِيمَانًا وَعَلَىٰ رَبِّهِمْ يَتَوَكَّلُونَ (2) Mu by’ukuri, abemera nyabo ni babandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine) |
الَّذِينَ يُقِيمُونَ الصَّلَاةَ وَمِمَّا رَزَقْنَاهُمْ يُنفِقُونَ (3) Babandi bahozaho amasengesho kandi bagatanga mu byo twabahaye |
أُولَٰئِكَ هُمُ الْمُؤْمِنُونَ حَقًّا ۚ لَّهُمْ دَرَجَاتٌ عِندَ رَبِّهِمْ وَمَغْفِرَةٌ وَرِزْقٌ كَرِيمٌ (4) Abo ni bo bemera nyakuri. Bazagororerwa inzego zo hejuru kwa Nyagasani wabo, bababarirwe ibyaha kandi banahabwe amafunguro meza (mu ijuru) |
كَمَا أَخْرَجَكَ رَبُّكَ مِن بَيْتِكَ بِالْحَقِّ وَإِنَّ فَرِيقًا مِّنَ الْمُؤْمِنِينَ لَكَارِهُونَ (5) (Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye gutangira ibicuruzwa by’Abakurayishi) abigu- hishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga |
يُجَادِلُونَكَ فِي الْحَقِّ بَعْدَمَا تَبَيَّنَ كَأَنَّمَا يُسَاقُونَ إِلَى الْمَوْتِ وَهُمْ يَنظُرُونَ (6) Bakugisha impaka ku kuri nyuma y’uko kugaragaye (batishimiye kujya ku rugamba), bameze nk’aho bashyiriwe urupfu kandi barureba |
وَإِذْ يَعِدُكُمُ اللَّهُ إِحْدَى الطَّائِفَتَيْنِ أَنَّهَا لَكُمْ وَتَوَدُّونَ أَنَّ غَيْرَ ذَاتِ الشَّوْكَةِ تَكُونُ لَكُمْ وَيُرِيدُ اللَّهُ أَن يُحِقَّ الْحَقَّ بِكَلِمَاتِهِ وَيَقْطَعَ دَابِرَ الْكَافِرِينَ (7) Munibuke ubwo Allah yabasezeranyaga gutsinda rimwe mu matsinda abiri (y’abanzi banyu; iry’ingabo cyangwa iry’abacuruzi), mwe mwifuza ko iridafite intwaro ari ryo ryaba iryanyu. Nyamara Allah yashakaga guhamya ukuri akoresheje amagambo ye no kurimbura abahakanyi burundu |
لِيُحِقَّ الْحَقَّ وَيُبْطِلَ الْبَاطِلَ وَلَوْ كَرِهَ الْمُجْرِمُونَ (8) Kugira ngo ahamye ukuri kandi ananyomoze ikinyoma, kabone n’ubwo inkozi z’ibibi zitabyishimira |
إِذْ تَسْتَغِيثُونَ رَبَّكُمْ فَاسْتَجَابَ لَكُمْ أَنِّي مُمِدُّكُم بِأَلْفٍ مِّنَ الْمَلَائِكَةِ مُرْدِفِينَ (9) (Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) "Mu by’ukuri, ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye |
وَمَا جَعَلَهُ اللَّهُ إِلَّا بُشْرَىٰ وَلِتَطْمَئِنَّ بِهِ قُلُوبُكُمْ ۚ وَمَا النَّصْرُ إِلَّا مِنْ عِندِ اللَّهِ ۚ إِنَّ اللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٌ (10) (Ibyo) nta kindi Allah yabikoreyeuretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
إِذْ يُغَشِّيكُمُ النُّعَاسَ أَمَنَةً مِّنْهُ وَيُنَزِّلُ عَلَيْكُم مِّنَ السَّمَاءِ مَاءً لِّيُطَهِّرَكُم بِهِ وَيُذْهِبَ عَنكُمْ رِجْزَ الشَّيْطَانِ وَلِيَرْبِطَ عَلَىٰ قُلُوبِكُمْ وَيُثَبِّتَ بِهِ الْأَقْدَامَ (11) Mwibuke ubwo yabahaga gutora agatotsi kakaba ituze rimuturutseho, akabamanurira amazi aturutse mu kirere kugira ngo ayabasukuze, abakureho ibishuko bya Shitani, ndetse no kugira ngo abakomeze imitima kandi ashikamishe ibirenge byanyu hasi (kugira ngo bireke kunyerera mu mucanga) |
إِذْ يُوحِي رَبُّكَ إِلَى الْمَلَائِكَةِ أَنِّي مَعَكُمْ فَثَبِّتُوا الَّذِينَ آمَنُوا ۚ سَأُلْقِي فِي قُلُوبِ الَّذِينَ كَفَرُوا الرُّعْبَ فَاضْرِبُوا فَوْقَ الْأَعْنَاقِ وَاضْرِبُوا مِنْهُمْ كُلَّ بَنَانٍ (12) Zirikana ubwo Nyagasani wawe yahishuriragaabamalayika (mu rugamba rwa Badri, agira ati) "Mu by’ukuri, ndi kumwe na mwe, bityo mukomeze ba bandi bemeye. Ndaza gushyira ubwoba mu mitima y’abahakanye, ngaho nimukubite (yemwe abemera) ku majosi munabakubiteku mitwe y’intoki zose |
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمْ شَاقُّوا اللَّهَ وَرَسُولَهُ ۚ وَمَن يُشَاقِقِ اللَّهَ وَرَسُولَهُ فَإِنَّ اللَّهَ شَدِيدُ الْعِقَابِ (13) Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye. Kandi uciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye,mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ibihano bikaze |
ذَٰلِكُمْ فَذُوقُوهُ وَأَنَّ لِلْكَافِرِينَ عَذَابَ النَّارِ (14) Ibyo (bihano) nimubisogongere; kandi rwose abahakanyi bazahanishwa ibihano by’umuriro |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِذَا لَقِيتُمُ الَّذِينَ كَفَرُوا زَحْفًا فَلَا تُوَلُّوهُمُ الْأَدْبَارَ (15) Yemwe abemeye! Nimuhurira ku rugamba na babandi bahakanye, ntimuzabahunge |
وَمَن يُوَلِّهِمْ يَوْمَئِذٍ دُبُرَهُ إِلَّا مُتَحَرِّفًا لِّقِتَالٍ أَوْ مُتَحَيِّزًا إِلَىٰ فِئَةٍ فَقَدْ بَاءَ بِغَضَبٍ مِّنَ اللَّهِ وَمَأْوَاهُ جَهَنَّمُ ۖ وَبِئْسَ الْمَصِيرُ (16) N’uzaramuka abahunze icyo gihe - uretse ku bw’amayeri y’urugamba cyangwa agiye kwifatanya n’irindi tsinda (ry’abemera)- uwo yahamwe n’uburakari bwa Allah, azaba ndetse n’ubuturobwe ni umuriro wa Jahanama, kandi ni ryo herezo ribi |
فَلَمْ تَقْتُلُوهُمْ وَلَٰكِنَّ اللَّهَ قَتَلَهُمْ ۚ وَمَا رَمَيْتَ إِذْ رَمَيْتَ وَلَٰكِنَّ اللَّهَ رَمَىٰ ۚ وَلِيُبْلِيَ الْمُؤْمِنِينَ مِنْهُ بَلَاءً حَسَنًا ۚ إِنَّ اللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٌ (17) Nta bwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah. Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |
ذَٰلِكُمْ وَأَنَّ اللَّهَ مُوهِنُ كَيْدِ الْكَافِرِينَ (18) Uko ni ko Allah acubya imigambi y’abahakanyi |
إِن تَسْتَفْتِحُوا فَقَدْ جَاءَكُمُ الْفَتْحُ ۖ وَإِن تَنتَهُوا فَهُوَ خَيْرٌ لَّكُمْ ۖ وَإِن تَعُودُوا نَعُدْ وَلَن تُغْنِيَ عَنكُمْ فِئَتُكُمْ شَيْئًا وَلَوْ كَثُرَتْ وَأَنَّ اللَّهَ مَعَ الْمُؤْمِنِينَ (19) (Yemwe bahakanyi!) Niba musaba ko Allah amanurira ibihano inkozi z’ibibi, rwose byamaze kubageraho! Kandi nimurekeraho (ibikorwa by’ubuhakanyi n’ubushotoranyi), ibyo ni byo byiza kuri mwe. Nimunasubira, tuzongera (tubatsinde). Kandi agatsiko kanyu nta cyo kazabamarira kabone n’ubwo kabakagizwe n’ingabo nyinshi. Kandi mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abemera |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا أَطِيعُوا اللَّهَ وَرَسُولَهُ وَلَا تَوَلَّوْا عَنْهُ وَأَنتُمْ تَسْمَعُونَ (20) Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa ye, ntimuzanamutere umugongo kandi mwumva (ibyo musomerwa) |
وَلَا تَكُونُوا كَالَّذِينَ قَالُوا سَمِعْنَا وَهُمْ لَا يَسْمَعُونَ (21) Kandi ntimukamere nka babandi bavuze bati "Twarumvise", nyamara batarumvise |
۞ إِنَّ شَرَّ الدَّوَابِّ عِندَ اللَّهِ الصُّمُّ الْبُكْمُ الَّذِينَ لَا يَعْقِلُونَ (22) Mu by’ukuri,ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (banze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); babandi badatekereza |
وَلَوْ عَلِمَ اللَّهُ فِيهِمْ خَيْرًا لَّأَسْمَعَهُمْ ۖ وَلَوْ أَسْمَعَهُمْ لَتَوَلَّوا وَّهُم مُّعْرِضُونَ (23) N’iyo Allah aza kubabonamo icyiza, yari kubashoboza kumva (ukuri). Kandi n’iyo aza kubashoboza kumva, rwose bari gutera umugongo bakakwirengagiza |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا اسْتَجِيبُوا لِلَّهِ وَلِلرَّسُولِ إِذَا دَعَاكُمْ لِمَا يُحْيِيكُمْ ۖ وَاعْلَمُوا أَنَّ اللَّهَ يَحُولُ بَيْنَ الْمَرْءِ وَقَلْبِهِ وَأَنَّهُ إِلَيْهِ تُحْشَرُونَ (24) Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri,iwe ari ho muzakoranyirizwa |
وَاتَّقُوا فِتْنَةً لَّا تُصِيبَنَّ الَّذِينَ ظَلَمُوا مِنكُمْ خَاصَّةً ۖ وَاعْلَمُوا أَنَّ اللَّهَ شَدِيدُ الْعِقَابِ (25) Kandi mujye mutinya ibihano byo ku isi, kuko bitibasira inkozi z’ibibi muri mwe gusa. Munamenye ko Allahari nyir’ibihano bikaze |
وَاذْكُرُوا إِذْ أَنتُمْ قَلِيلٌ مُّسْتَضْعَفُونَ فِي الْأَرْضِ تَخَافُونَ أَن يَتَخَطَّفَكُمُ النَّاسُ فَآوَاكُمْ وَأَيَّدَكُم بِنَصْرِهِ وَرَزَقَكُم مِّنَ الطَّيِّبَاتِ لَعَلَّكُمْ تَشْكُرُونَ (26) Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا لَا تَخُونُوا اللَّهَ وَالرَّسُولَ وَتَخُونُوا أَمَانَاتِكُمْ وَأَنتُمْ تَعْلَمُونَ (27) Yemwe abemeye! Ntimukigomeke kuri Allah no ku Ntumwa (Muhamadi), ndetse ntimukanahemuke mucunga nabi ibyo mwaragijwe kandi mubizi (ko ari icyaha) |
وَاعْلَمُوا أَنَّمَا أَمْوَالُكُمْ وَأَوْلَادُكُمْ فِتْنَةٌ وَأَنَّ اللَّهَ عِندَهُ أَجْرٌ عَظِيمٌ (28) Munamenye ko imitungo yanyu n’urubyaro rwanyu ari ibigeragezo, kandi ko mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo bihambaye |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِن تَتَّقُوا اللَّهَ يَجْعَل لَّكُمْ فُرْقَانًا وَيُكَفِّرْ عَنكُمْ سَيِّئَاتِكُمْ وَيَغْفِرْ لَكُمْ ۗ وَاللَّهُ ذُو الْفَضْلِ الْعَظِيمِ (29) Yemwe abemeye! Nimutinya Allah, azabashoboza gutandukanya ikibi n’icyiza,abahanagureho ibyaha byanyu ndetseanabababarire. Kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye |
وَإِذْ يَمْكُرُ بِكَ الَّذِينَ كَفَرُوا لِيُثْبِتُوكَ أَوْ يَقْتُلُوكَ أَوْ يُخْرِجُوكَ ۚ وَيَمْكُرُونَ وَيَمْكُرُ اللَّهُ ۖ وَاللَّهُ خَيْرُ الْمَاكِرِينَ (30) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah akayiburizamo; kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha |
وَإِذَا تُتْلَىٰ عَلَيْهِمْ آيَاتُنَا قَالُوا قَدْ سَمِعْنَا لَوْ نَشَاءُ لَقُلْنَا مِثْلَ هَٰذَا ۙ إِنْ هَٰذَا إِلَّا أَسَاطِيرُ الْأَوَّلِينَ (31) N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati "Erega twarayumvise"; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere |
وَإِذْ قَالُوا اللَّهُمَّ إِن كَانَ هَٰذَا هُوَ الْحَقَّ مِنْ عِندِكَ فَأَمْطِرْ عَلَيْنَا حِجَارَةً مِّنَ السَّمَاءِ أَوِ ائْتِنَا بِعَذَابٍ أَلِيمٍ (32) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo bavugaga bati "Mana Nyagasani! Niba koko iyi (Qur’an) ari ukuri kuguturutseho, ngaho tugusheho imvura y’amabuye iturutse mu kirere, cyangwa utuzanire ibihano bibabaza |
وَمَا كَانَ اللَّهُ لِيُعَذِّبَهُمْ وَأَنتَ فِيهِمْ ۚ وَمَا كَانَ اللَّهُ مُعَذِّبَهُمْ وَهُمْ يَسْتَغْفِرُونَ (33) Kandi Allah ntiyari kubahana mu gihe (wowe Muhamadi) ukibarimo, ndetse nta n’ubwo Allah yari kubahana mu gihe basaba imbabazi |
وَمَا لَهُمْ أَلَّا يُعَذِّبَهُمُ اللَّهُ وَهُمْ يَصُدُّونَ عَنِ الْمَسْجِدِ الْحَرَامِ وَمَا كَانُوا أَوْلِيَاءَهُ ۚ إِنْ أَوْلِيَاؤُهُ إِلَّا الْمُتَّقُونَ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَعْلَمُونَ (34) None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abatinya Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi |
وَمَا كَانَ صَلَاتُهُمْ عِندَ الْبَيْتِ إِلَّا مُكَاءً وَتَصْدِيَةً ۚ فَذُوقُوا الْعَذَابَ بِمَا كُنتُمْ تَكْفُرُونَ (35) Kandi amasengesho yabo ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) yari ukuvugiriza no gukoma amashyi. Bityo, nimwumve ububabare kubera ibyo mwahakanaga. bw’ibihano |
إِنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا يُنفِقُونَ أَمْوَالَهُمْ لِيَصُدُّوا عَن سَبِيلِ اللَّهِ ۚ فَسَيُنفِقُونَهَا ثُمَّ تَكُونُ عَلَيْهِمْ حَسْرَةً ثُمَّ يُغْلَبُونَ ۗ وَالَّذِينَ كَفَرُوا إِلَىٰ جَهَنَّمَ يُحْشَرُونَ (36) Mu by’ukuri, babandi bahakanye batanga imitungo yabo kugira ngo bakumire (abantu) kugana inzira ya Allah. Bazanakomeza bayitange ariko iherezo bizabatera agahinda, maze batsindwe. Rwose abahakanye bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu |
لِيَمِيزَ اللَّهُ الْخَبِيثَ مِنَ الطَّيِّبِ وَيَجْعَلَ الْخَبِيثَ بَعْضَهُ عَلَىٰ بَعْضٍ فَيَرْكُمَهُ جَمِيعًا فَيَجْعَلَهُ فِي جَهَنَّمَ ۚ أُولَٰئِكَ هُمُ الْخَاسِرُونَ (37) Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo |
قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُوا إِن يَنتَهُوا يُغْفَرْ لَهُم مَّا قَدْ سَلَفَ وَإِن يَعُودُوا فَقَدْ مَضَتْ سُنَّتُ الْأَوَّلِينَ (38) Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise. Ariko nibasubira (mu buhakanyi) mu by’ukuri (bazahanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije |
وَقَاتِلُوهُمْ حَتَّىٰ لَا تَكُونَ فِتْنَةٌ وَيَكُونَ الدِّينُ كُلُّهُ لِلَّهِ ۚ فَإِنِ انتَهَوْا فَإِنَّ اللَّهَ بِمَا يَعْمَلُونَ بَصِيرٌ (39) Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekeraho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora |
وَإِن تَوَلَّوْا فَاعْلَمُوا أَنَّ اللَّهَ مَوْلَاكُمْ ۚ نِعْمَ الْمَوْلَىٰ وَنِعْمَ النَّصِيرُ (40) Nibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari we Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza |
۞ وَاعْلَمُوا أَنَّمَا غَنِمْتُم مِّن شَيْءٍ فَأَنَّ لِلَّهِ خُمُسَهُ وَلِلرَّسُولِ وَلِذِي الْقُرْبَىٰ وَالْيَتَامَىٰ وَالْمَسَاكِينِ وَابْنِ السَّبِيلِ إِن كُنتُمْ آمَنتُم بِاللَّهِ وَمَا أَنزَلْنَا عَلَىٰ عَبْدِنَا يَوْمَ الْفُرْقَانِ يَوْمَ الْتَقَى الْجَمْعَانِ ۗ وَاللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ قَدِيرٌ (41) Munamenye ko mu by'ukuri, icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyokiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n' Intumwa), impfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose |
إِذْ أَنتُم بِالْعُدْوَةِ الدُّنْيَا وَهُم بِالْعُدْوَةِ الْقُصْوَىٰ وَالرَّكْبُ أَسْفَلَ مِنكُمْ ۚ وَلَوْ تَوَاعَدتُّمْ لَاخْتَلَفْتُمْ فِي الْمِيعَادِ ۙ وَلَٰكِن لِّيَقْضِيَ اللَّهُ أَمْرًا كَانَ مَفْعُولًا لِّيَهْلِكَ مَنْ هَلَكَ عَن بَيِّنَةٍ وَيَحْيَىٰ مَنْ حَيَّ عَن بَيِّنَةٍ ۗ وَإِنَّ اللَّهَ لَسَمِيعٌ عَلِيمٌ (42) Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |
إِذْ يُرِيكَهُمُ اللَّهُ فِي مَنَامِكَ قَلِيلًا ۖ وَلَوْ أَرَاكَهُمْ كَثِيرًا لَّفَشِلْتُمْ وَلَتَنَازَعْتُمْ فِي الْأَمْرِ وَلَٰكِنَّ اللَّهَ سَلَّمَ ۗ إِنَّهُ عَلِيمٌ بِذَاتِ الصُّدُورِ (43) Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni we Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu) |
وَإِذْ يُرِيكُمُوهُمْ إِذِ الْتَقَيْتُمْ فِي أَعْيُنِكُمْ قَلِيلًا وَيُقَلِّلُكُمْ فِي أَعْيُنِهِمْ لِيَقْضِيَ اللَّهُ أَمْرًا كَانَ مَفْعُولًا ۗ وَإِلَى اللَّهِ تُرْجَعُ الْأُمُورُ (44) Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, na mwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa |
يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِذَا لَقِيتُمْ فِئَةً فَاثْبُتُوا وَاذْكُرُوا اللَّهَ كَثِيرًا لَّعَلَّكُمْ تُفْلِحُونَ (45) Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi |
وَأَطِيعُوا اللَّهَ وَرَسُولَهُ وَلَا تَنَازَعُوا فَتَفْشَلُوا وَتَذْهَبَ رِيحُكُمْ ۖ وَاصْبِرُوا ۚ إِنَّ اللَّهَ مَعَ الصَّابِرِينَ (46) Munumvire Allah n'Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by'ukuri, Allahari kumwe n' abihangana |
وَلَا تَكُونُوا كَالَّذِينَ خَرَجُوا مِن دِيَارِهِم بَطَرًا وَرِئَاءَ النَّاسِ وَيَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ اللَّهِ ۚ وَاللَّهُ بِمَا يَعْمَلُونَ مُحِيطٌ (47) Kandi ntimukabe nka babandi basohotse mu ngo zabo bafite ubwirasi banagamije kwiyereka abantu, ndetse banakumira (abantu) kugana inzira ya Allah; kandi Allah azi neza ibyo bakora |
وَإِذْ زَيَّنَ لَهُمُ الشَّيْطَانُ أَعْمَالَهُمْ وَقَالَ لَا غَالِبَ لَكُمُ الْيَوْمَ مِنَ النَّاسِ وَإِنِّي جَارٌ لَّكُمْ ۖ فَلَمَّا تَرَاءَتِ الْفِئَتَانِ نَكَصَ عَلَىٰ عَقِبَيْهِ وَقَالَ إِنِّي بَرِيءٌ مِّنكُمْ إِنِّي أَرَىٰ مَا لَا تَرَوْنَ إِنِّي أَخَافُ اللَّهَ ۚ وَاللَّهُ شَدِيدُ الْعِقَابِ (48) Munibuke ubwo Shitani yakundishaga (abahakanyi) ibikorwa byabo akababwira ati "Uyu munsi ntawe ubatsinda kandi rwose ndi kumwe namwe". Nuko ubwo amatsinda yombi yasakiranaga, (Shitani) yarahunze aravuga ati "Mu by'ukuri nitandukanyije namwe, njye ndabona ibyo mutabona, rwose ndatinya Allah. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze |
إِذْ يَقُولُ الْمُنَافِقُونَ وَالَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٌ غَرَّ هَٰؤُلَاءِ دِينُهُمْ ۗ وَمَن يَتَوَكَّلْ عَلَى اللَّهِ فَإِنَّ اللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٌ (49) Mwibuke ubwo indyarya na babandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati "Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe)". Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje,Ushishoza |
وَلَوْ تَرَىٰ إِذْ يَتَوَفَّى الَّذِينَ كَفَرُوا ۙ الْمَلَائِكَةُ يَضْرِبُونَ وُجُوهَهُمْ وَأَدْبَارَهُمْ وَذُوقُوا عَذَابَ الْحَرِيقِ (50) N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za babandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro |
ذَٰلِكَ بِمَا قَدَّمَتْ أَيْدِيكُمْ وَأَنَّ اللَّهَ لَيْسَ بِظَلَّامٍ لِّلْعَبِيدِ (51) Ibyo (bihano) ni ingaruka z’ibyo mwikoreye ubwanyu. Mu by’ukuri, Allah ntabwo ahuguza abagaragu (be) |
كَدَأْبِ آلِ فِرْعَوْنَ ۙ وَالَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۚ كَفَرُوا بِآيَاتِ اللَّهِ فَأَخَذَهُمُ اللَّهُ بِذُنُوبِهِمْ ۗ إِنَّ اللَّهَ قَوِيٌّ شَدِيدُ الْعِقَابِ (52) Ibyo ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, nyir'ibihano bikaze |
ذَٰلِكَ بِأَنَّ اللَّهَ لَمْ يَكُ مُغَيِّرًا نِّعْمَةً أَنْعَمَهَا عَلَىٰ قَوْمٍ حَتَّىٰ يُغَيِّرُوا مَا بِأَنفُسِهِمْ ۙ وَأَنَّ اللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٌ (53) Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho cyeretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |
كَدَأْبِ آلِ فِرْعَوْنَ ۙ وَالَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ ۚ كَذَّبُوا بِآيَاتِ رَبِّهِمْ فَأَهْلَكْنَاهُم بِذُنُوبِهِمْ وَأَغْرَقْنَا آلَ فِرْعَوْنَ ۚ وَكُلٌّ كَانُوا ظَالِمِينَ (54) Ibyo (bihano) ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari inkozi z’ibibi |
إِنَّ شَرَّ الدَّوَابِّ عِندَ اللَّهِ الَّذِينَ كَفَرُوا فَهُمْ لَا يُؤْمِنُونَ (55) Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni babandi bahakanye, kugeza ubwo badashobora kwemera |
الَّذِينَ عَاهَدتَّ مِنْهُمْ ثُمَّ يَنقُضُونَ عَهْدَهُمْ فِي كُلِّ مَرَّةٍ وَهُمْ لَا يَتَّقُونَ (56) Ni babandi (Abayahudi) mwagiranye amasezerano, ariko buri gihe bakayarengaho, kandi ntibatinya (Allah) |
فَإِمَّا تَثْقَفَنَّهُمْ فِي الْحَرْبِ فَشَرِّدْ بِهِم مَّنْ خَلْفَهُمْ لَعَلَّهُمْ يَذَّكَّرُونَ (57) Bityo, nubatsindaku rugamba, ujye ubahana wihanukiriye kugira ngo ushwiragize ababari inyuma, kugira ngo bibabere isomo |
وَإِمَّا تَخَافَنَّ مِن قَوْمٍ خِيَانَةً فَانبِذْ إِلَيْهِمْ عَلَىٰ سَوَاءٍ ۚ إِنَّ اللَّهَ لَا يُحِبُّ الْخَائِنِينَ (58) Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu kuri (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abahemu |
وَلَا يَحْسَبَنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا سَبَقُوا ۚ إِنَّهُمْ لَا يُعْجِزُونَ (59) Kandi rwose babandi bahakanye ntibibwire ko bacitse (ibihano). Mu by'ukuri, ntibazananira (Allah) |
وَأَعِدُّوا لَهُم مَّا اسْتَطَعْتُم مِّن قُوَّةٍ وَمِن رِّبَاطِ الْخَيْلِ تُرْهِبُونَ بِهِ عَدُوَّ اللَّهِ وَعَدُوَّكُمْ وَآخَرِينَ مِن دُونِهِمْ لَا تَعْلَمُونَهُمُ اللَّهُ يَعْلَمُهُمْ ۚ وَمَا تُنفِقُوا مِن شَيْءٍ فِي سَبِيلِ اللَّهِ يُوَفَّ إِلَيْكُمْ وَأَنتُمْ لَا تُظْلَمُونَ (60) Kandi mubitegure n’imbaraga zanyu zose n’amafarasi y’intambara, kugira ngo bitere ubwoba abanzi ba Allah ndetse n’abanzi banyu n'abandi mutazi ariko bazwi na Allah. Kandi icyo mutanze cyose mu nzira ya Allah, mukigororerwa cyuzuye ndetse ntimuzahuguzwa |
۞ وَإِن جَنَحُوا لِلسَّلْمِ فَاجْنَحْ لَهَا وَتَوَكَّلْ عَلَى اللَّهِ ۚ إِنَّهُ هُوَ السَّمِيعُ الْعَلِيمُ (61) Ariko nibahitamo inzira y’amahoro, nawe uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri, ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |
وَإِن يُرِيدُوا أَن يَخْدَعُوكَ فَإِنَّ حَسْبَكَ اللَّهُ ۚ هُوَ الَّذِي أَيَّدَكَ بِنَصْرِهِ وَبِالْمُؤْمِنِينَ (62) Kandi nibashaka kukuryarya, mu by'ukuri, Allah araguhagije. Ni we waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n'iy’abemera |
وَأَلَّفَ بَيْنَ قُلُوبِهِمْ ۚ لَوْ أَنفَقْتَ مَا فِي الْأَرْضِ جَمِيعًا مَّا أَلَّفْتَ بَيْنَ قُلُوبِهِمْ وَلَٰكِنَّ اللَّهَ أَلَّفَ بَيْنَهُمْ ۚ إِنَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٌ (63) (Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo. Ariko Allah yarayihuje. Mu by'ukuri, we ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
يَا أَيُّهَا النَّبِيُّ حَسْبُكَ اللَّهُ وَمَنِ اتَّبَعَكَ مِنَ الْمُؤْمِنِينَ (64) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Allah araguhagije, wowe n’abemera bagukurikiye |
يَا أَيُّهَا النَّبِيُّ حَرِّضِ الْمُؤْمِنِينَ عَلَى الْقِتَالِ ۚ إِن يَكُن مِّنكُمْ عِشْرُونَ صَابِرُونَ يَغْلِبُوا مِائَتَيْنِ ۚ وَإِن يَكُن مِّنكُم مِّائَةٌ يَغْلِبُوا أَلْفًا مِّنَ الَّذِينَ كَفَرُوا بِأَنَّهُمْ قَوْمٌ لَّا يَفْقَهُونَ (65) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Shishikariza abemera kwitabira urugamba. Muri mwe, nihabamo makumyabiri bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo ijana, bazatsinda igihumbi muri babandi bahakanye, kubera ko ari abantu badasobanukiwe |
الْآنَ خَفَّفَ اللَّهُ عَنكُمْ وَعَلِمَ أَنَّ فِيكُمْ ضَعْفًا ۚ فَإِن يَكُن مِّنكُم مِّائَةٌ صَابِرَةٌ يَغْلِبُوا مِائَتَيْنِ ۚ وَإِن يَكُن مِّنكُمْ أَلْفٌ يَغْلِبُوا أَلْفَيْنِ بِإِذْنِ اللَّهِ ۗ وَاللَّهُ مَعَ الصَّابِرِينَ (66) Ubu noneho Allah araborohereje, kandi azi ko mufite intege nke. Bityo muri mwe nihabamo ijana bihangana, bazatsinda nihabamo magana igihumbi abiri. Kandi bazatsinda ibihumbi bibiri ku bushake bwa Allah. Rwose Allah ari kumwe n'abihangana |
مَا كَانَ لِنَبِيٍّ أَن يَكُونَ لَهُ أَسْرَىٰ حَتَّىٰ يُثْخِنَ فِي الْأَرْضِ ۚ تُرِيدُونَ عَرَضَ الدُّنْيَا وَاللَّهُ يُرِيدُ الْآخِرَةَ ۗ وَاللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٌ (67) Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z'intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z'isi (muhabwa inshungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza |
لَّوْلَا كِتَابٌ مِّنَ اللَّهِ سَبَقَ لَمَسَّكُمْ فِيمَا أَخَذْتُمْ عَذَابٌ عَظِيمٌ (68) Iyo bitaza kuba itegeko rya Allah ryabanje (ribemerera iminyago no kugira imfungwa z’intambara), mwari kugerwaho n'ibihano bihambaye kubera ibyo mwakiriye (inshungu) |
فَكُلُوا مِمَّا غَنِمْتُمْ حَلَالًا طَيِّبًا ۚ وَاتَّقُوا اللَّهَ ۚ إِنَّ اللَّهَ غَفُورٌ رَّحِيمٌ (69) Ngaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi |
يَا أَيُّهَا النَّبِيُّ قُل لِّمَن فِي أَيْدِيكُم مِّنَ الْأَسْرَىٰ إِن يَعْلَمِ اللَّهُ فِي قُلُوبِكُمْ خَيْرًا يُؤْتِكُمْ خَيْرًا مِّمَّا أُخِذَ مِنكُمْ وَيَغْفِرْ لَكُمْ ۗ وَاللَّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ (70) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti "Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi |
وَإِن يُرِيدُوا خِيَانَتَكَ فَقَدْ خَانُوا اللَّهَ مِن قَبْلُ فَأَمْكَنَ مِنْهُمْ ۗ وَاللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٌ (71) Ariko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza |
إِنَّ الَّذِينَ آمَنُوا وَهَاجَرُوا وَجَاهَدُوا بِأَمْوَالِهِمْ وَأَنفُسِهِمْ فِي سَبِيلِ اللَّهِ وَالَّذِينَ آوَوا وَّنَصَرُوا أُولَٰئِكَ بَعْضُهُمْ أَوْلِيَاءُ بَعْضٍ ۚ وَالَّذِينَ آمَنُوا وَلَمْ يُهَاجِرُوا مَا لَكُم مِّن وَلَايَتِهِم مِّن شَيْءٍ حَتَّىٰ يُهَاجِرُوا ۚ وَإِنِ اسْتَنصَرُوكُمْ فِي الدِّينِ فَعَلَيْكُمُ النَّصْرُ إِلَّا عَلَىٰ قَوْمٍ بَيْنَكُمْ وَبَيْنَهُم مِّيثَاقٌ ۗ وَاللَّهُ بِمَا تَعْمَلُونَ بَصِيرٌ (72) Mu by'ukuri, babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’imbaraga zabo, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo (abimukira n’ababakiriye) ni inshuti magara hagati yabo. Naho babandi bemeye ariko ntibimuke, si ngombwa kubagira inshuti magara kugeza bimutse. Ariko kandi nibabitabaza ku mpamvu z’idini, mujye mubatabara, keretse (mu gihe abo barwana nabo) ari abantu mufitanye amasezerano (yo kudaterana). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora |
وَالَّذِينَ كَفَرُوا بَعْضُهُمْ أَوْلِيَاءُ بَعْضٍ ۚ إِلَّا تَفْعَلُوهُ تَكُن فِتْنَةٌ فِي الْأَرْضِ وَفَسَادٌ كَبِيرٌ (73) Na babandi bahakanye ni nshuti magara hagati yabo. Nimutabigenza mutyo (ngo namwe mukundane), hazaba ingorane n'ubwangizi bukomeye ku isi |
وَالَّذِينَ آمَنُوا وَهَاجَرُوا وَجَاهَدُوا فِي سَبِيلِ اللَّهِ وَالَّذِينَ آوَوا وَّنَصَرُوا أُولَٰئِكَ هُمُ الْمُؤْمِنُونَ حَقًّا ۚ لَّهُم مَّغْفِرَةٌ وَرِزْقٌ كَرِيمٌ (74) Naho babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza |
وَالَّذِينَ آمَنُوا مِن بَعْدُ وَهَاجَرُوا وَجَاهَدُوا مَعَكُمْ فَأُولَٰئِكَ مِنكُمْ ۚ وَأُولُو الْأَرْحَامِ بَعْضُهُمْ أَوْلَىٰ بِبَعْضٍ فِي كِتَابِ اللَّهِ ۗ إِنَّ اللَّهَ بِكُلِّ شَيْءٍ عَلِيمٌ (75) Ariko babandi baje kwemera nyuma, nuko bakimukira (i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by'ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose |