Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Anfal ayat 72 - الأنفَال - Page - Juz 10
﴿إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَهَاجَرُواْ وَجَٰهَدُواْ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱلَّذِينَ ءَاوَواْ وَّنَصَرُوٓاْ أُوْلَٰٓئِكَ بَعۡضُهُمۡ أَوۡلِيَآءُ بَعۡضٖۚ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَلَمۡ يُهَاجِرُواْ مَا لَكُم مِّن وَلَٰيَتِهِم مِّن شَيۡءٍ حَتَّىٰ يُهَاجِرُواْۚ وَإِنِ ٱسۡتَنصَرُوكُمۡ فِي ٱلدِّينِ فَعَلَيۡكُمُ ٱلنَّصۡرُ إِلَّا عَلَىٰ قَوۡمِۭ بَيۡنَكُمۡ وَبَيۡنَهُم مِّيثَٰقٞۗ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ ﴾
[الأنفَال: 72]
﴿إن الذين آمنوا وهاجروا وجاهدوا بأموالهم وأنفسهم في سبيل الله والذين آووا﴾ [الأنفَال: 72]
Rwanda Muslims Association Team Mu by'ukuri ba bandi bemeye bakanimuka (bimukira i Madina), bagaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’imbaraga zabo, ndetse na ba bandi babakiriye bakanabarwanaho; abo (abimukira n’ababakiriye) ni inshuti hagati yabo. Naho ba bandi bemeye ariko ntibimuke, si ngombwa kubagira inshuti kugeza bimutse. Ariko kandi nibabitabaza ku mpamvu z’idini, mujye mubatabara, keretse (mu gihe abo barwana na bo) ari abantu mufitanye amasezerano (yo kudaterana). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora |