Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Anfal ayat 42 - الأنفَال - Page - Juz 10
﴿إِذۡ أَنتُم بِٱلۡعُدۡوَةِ ٱلدُّنۡيَا وَهُم بِٱلۡعُدۡوَةِ ٱلۡقُصۡوَىٰ وَٱلرَّكۡبُ أَسۡفَلَ مِنكُمۡۚ وَلَوۡ تَوَاعَدتُّمۡ لَٱخۡتَلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡمِيعَٰدِ وَلَٰكِن لِّيَقۡضِيَ ٱللَّهُ أَمۡرٗا كَانَ مَفۡعُولٗا لِّيَهۡلِكَ مَنۡ هَلَكَ عَنۢ بَيِّنَةٖ وَيَحۡيَىٰ مَنۡ حَيَّ عَنۢ بَيِّنَةٖۗ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَسَمِيعٌ عَلِيمٌ ﴾
[الأنفَال: 42]
﴿إذ أنتم بالعدوة الدنيا وهم بالعدوة القصوى والركب أسفل منكم ولو تواعدتم﴾ [الأنفَال: 42]
Rwanda Muslims Association Team Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje |