The Quran in Kinyarwanda - Surah Duha translated into Kinyarwanda, Surah Ad-Dhuha in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Duha in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 11 - Surah Number 93 - Page 596.

| وَالضُّحَىٰ (1) Ndahiriye ku gasusuruko |
| وَاللَّيْلِ إِذَا سَجَىٰ (2) No ku ijoro igihe ryijimye |
| مَا وَدَّعَكَ رَبُّكَ وَمَا قَلَىٰ (3) (Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakurakariye |
| وَلَلْآخِرَةُ خَيْرٌ لَّكَ مِنَ الْأُولَىٰ (4) Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi) |
| وَلَسَوْفَ يُعْطِيكَ رَبُّكَ فَتَرْضَىٰ (5) Mu by’ukuri, bidatinze Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima |
| أَلَمْ يَجِدْكَ يَتِيمًا فَآوَىٰ (6) Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho) |
| وَوَجَدَكَ ضَالًّا فَهَدَىٰ (7) Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora |
| وَوَجَدَكَ عَائِلًا فَأَغْنَىٰ (8) Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa) |
| فَأَمَّا الْيَتِيمَ فَلَا تَقْهَرْ (9) Bityo, ntugahutaze imfubyi |
| وَأَمَّا السَّائِلَ فَلَا تَنْهَرْ (10) Ntukanakankamire uje asaba |
| وَأَمَّا بِنِعْمَةِ رَبِّكَ فَحَدِّثْ (11) Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira) |