القرآن باللغة الكينيارواندا - سورة الضحى مترجمة إلى اللغة الكينيارواندا، Surah Duha in Kinyarwanda. نوفر ترجمة دقيقة سورة الضحى باللغة الكينيارواندا - Kinyarwanda, الآيات 11 - رقم السورة 93 - الصفحة 596.
وَالضُّحَىٰ (1) Ndahiriye ku gasusuruko |
وَاللَّيْلِ إِذَا سَجَىٰ (2) No ku ijoro igihe ryijimye |
مَا وَدَّعَكَ رَبُّكَ وَمَا قَلَىٰ (3) (Yewe Muhamadi), Nyagasani wawe ntiyagutereranye kandi nta n’ubwo yakurakariye |
وَلَلْآخِرَةُ خَيْرٌ لَّكَ مِنَ الْأُولَىٰ (4) Kandi rwose ubuzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri wowe kurusha ububanza (ubw’isi) |
وَلَسَوْفَ يُعْطِيكَ رَبُّكَ فَتَرْضَىٰ (5) Mu by’ukuri, bidatinze Nyagasani wawe azaguha kandi uzishima |
أَلَمْ يَجِدْكَ يَتِيمًا فَآوَىٰ (6) Ese ntiyagusanze uri imfubyi akaguha icumbi (abakwitaho) |
وَوَجَدَكَ ضَالًّا فَهَدَىٰ (7) Akanagusanga udasobanukiwe (Qur’an n’amategeko yayo), nuko akakuyobora |
وَوَجَدَكَ عَائِلًا فَأَغْنَىٰ (8) Akaba yaranagusanze uri umukene maze akagukungahaza (akaguha kunyurwa) |
فَأَمَّا الْيَتِيمَ فَلَا تَقْهَرْ (9) Bityo, ntugahutaze imfubyi |
وَأَمَّا السَّائِلَ فَلَا تَنْهَرْ (10) Ntukanakankamire uje asaba |
وَأَمَّا بِنِعْمَةِ رَبِّكَ فَحَدِّثْ (11) Kandi ingabire za Nyagasani wawe (yaguhaye), ujye uzigaragaza (umushimira) |