×

Surah Al-Burooj in Kinyarwanda

Quran Kinyarwanda ⮕ Surah Buruj

Translation of the Meanings of Surah Buruj in Kinyarwanda - الكينيارواندا

The Quran in Kinyarwanda - Surah Buruj translated into Kinyarwanda, Surah Al-Burooj in Kinyarwanda. We provide accurate translation of Surah Buruj in Kinyarwanda - الكينيارواندا, Verses 22 - Surah Number 85 - Page 590.

بسم الله الرحمن الرحيم

وَالسَّمَاءِ ذَاتِ الْبُرُوجِ (1)
Ndahiriye ku kirere gifite inyenyeri nini nyinshi
وَالْيَوْمِ الْمَوْعُودِ (2)
No ku munsi w’isezerano (umunsi w’imperuka)
وَشَاهِدٍ وَمَشْهُودٍ (3)
No ku munsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat)
قُتِلَ أَصْحَابُ الْأُخْدُودِ (4)
Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe
النَّارِ ذَاتِ الْوَقُودِ (5)
Ubwo bacanaga umuriro ugurumana
إِذْ هُمْ عَلَيْهَا قُعُودٌ (6)
Ubwo bari bawicaye impande
وَهُمْ عَلَىٰ مَا يَفْعَلُونَ بِالْمُؤْمِنِينَ شُهُودٌ (7)
Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika)
وَمَا نَقَمُوا مِنْهُمْ إِلَّا أَن يُؤْمِنُوا بِاللَّهِ الْعَزِيزِ الْحَمِيدِ (8)
Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushimwa cyane
الَّذِي لَهُ مُلْكُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۚ وَاللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ شَهِيدٌ (9)
Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu
إِنَّ الَّذِينَ فَتَنُوا الْمُؤْمِنِينَ وَالْمُؤْمِنَاتِ ثُمَّ لَمْ يَتُوبُوا فَلَهُمْ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمْ عَذَابُ الْحَرِيقِ (10)
Mu by’ukuri, abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika
إِنَّ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ لَهُمْ جَنَّاتٌ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ ۚ ذَٰلِكَ الْفَوْزُ الْكَبِيرُ (11)
Mu by’ukuri, abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje
إِنَّ بَطْشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ (12)
Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze
إِنَّهُ هُوَ يُبْدِئُ وَيُعِيدُ (13)
Mu by’ukuri, ni we waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na we uzabigarura (ku munsi w’imperuka)
وَهُوَ الْغَفُورُ الْوَدُودُ (14)
Kandi ni we Munyembabazi uhebuje, Umukunzi (w’abemeramana)
ذُو الْعَرْشِ الْمَجِيدُ (15)
Ny’ir’intebe y’icyubahiro
فَعَّالٌ لِّمَا يُرِيدُ (16)
Ukora ibyo ashatse
هَلْ أَتَاكَ حَدِيثُ الْجُنُودِ (17)
Ese wamenye inkuru z’ingabo
فِرْعَوْنَ وَثَمُودَ (18)
Za Farawo n’iz’aba Thamudu
بَلِ الَّذِينَ كَفَرُوا فِي تَكْذِيبٍ (19)
Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri)
وَاللَّهُ مِن وَرَائِهِم مُّحِيطٌ (20)
Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira)
بَلْ هُوَ قُرْآنٌ مَّجِيدٌ (21)
Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse
فِي لَوْحٍ مَّحْفُوظٍ (22)
(Yanditse) ku rubaho rurinzwe
❮ Previous Next ❯

Surahs from Quran :

1- Fatiha2- Baqarah
3- Al Imran4- Nisa
5- Maidah6- Anam
7- Araf8- Anfal
9- Tawbah10- Yunus
11- Hud12- Yusuf
13- Raad14- Ibrahim
15- Hijr16- Nahl
17- Al Isra18- Kahf
19- Maryam20- TaHa
21- Anbiya22- Hajj
23- Muminun24- An Nur
25- Furqan26- Shuara
27- Naml28- Qasas
29- Ankabut30- Rum
31- Luqman32- Sajdah
33- Ahzab34- Saba
35- Fatir36- Yasin
37- Assaaffat38- Sad
39- Zumar40- Ghafir
41- Fussilat42- shura
43- Zukhruf44- Ad Dukhaan
45- Jathiyah46- Ahqaf
47- Muhammad48- Al Fath
49- Hujurat50- Qaf
51- zariyat52- Tur
53- Najm54- Al Qamar
55- Rahman56- Waqiah
57- Hadid58- Mujadilah
59- Al Hashr60- Mumtahina
61- Saff62- Jumuah
63- Munafiqun64- Taghabun
65- Talaq66- Tahrim
67- Mulk68- Qalam
69- Al-Haqqah70- Maarij
71- Nuh72- Jinn
73- Muzammil74- Muddathir
75- Qiyamah76- Insan
77- Mursalat78- An Naba
79- Naziat80- Abasa
81- Takwir82- Infitar
83- Mutaffifin84- Inshiqaq
85- Buruj86- Tariq
87- Al Ala88- Ghashiya
89- Fajr90- Al Balad
91- Shams92- Lail
93- Duha94- Sharh
95- Tin96- Al Alaq
97- Qadr98- Bayyinah
99- Zalzalah100- Adiyat
101- Qariah102- Takathur
103- Al Asr104- Humazah
105- Al Fil106- Quraysh
107- Maun108- Kawthar
109- Kafirun110- Nasr
111- Masad112- Ikhlas
113- Falaq114- An Nas