وَالسَّمَاءِ ذَاتِ الْبُرُوجِ (1) Ndahiriye ku kirere gifite inyenyeri nini nyinshi |
وَالْيَوْمِ الْمَوْعُودِ (2) No ku munsi w’isezerano (umunsi w’imperuka) |
وَشَاهِدٍ وَمَشْهُودٍ (3) No ku munsi w’ubuhamya (umunsi wa Idjuma) ndetse n’umunsi w’ikoraniro (umunsi wa Arafat) |
قُتِلَ أَصْحَابُ الْأُخْدُودِ (4) Abantu bacukuriye abemeramana imyobo (yo kubatwikiramo) baravumwe |
النَّارِ ذَاتِ الْوَقُودِ (5) Ubwo bacanaga umuriro ugurumana |
إِذْ هُمْ عَلَيْهَا قُعُودٌ (6) Ubwo bari bawicaye impande |
وَهُمْ عَلَىٰ مَا يَفْعَلُونَ بِالْمُؤْمِنِينَ شُهُودٌ (7) Kandi babaga bashungereye ibyo bakoreraga abemeramana (babatwika) |
وَمَا نَقَمُوا مِنْهُمْ إِلَّا أَن يُؤْمِنُوا بِاللَّهِ الْعَزِيزِ الْحَمِيدِ (8) Kandi nta kindi babahoraga usibye kuba baremeye Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushimwa cyane |
الَّذِي لَهُ مُلْكُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۚ وَاللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ شَهِيدٌ (9) Ufite ubwami bw’ibirere n’isi! Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu |
إِنَّ الَّذِينَ فَتَنُوا الْمُؤْمِنِينَ وَالْمُؤْمِنَاتِ ثُمَّ لَمْ يَتُوبُوا فَلَهُمْ عَذَابُ جَهَنَّمَ وَلَهُمْ عَذَابُ الْحَرِيقِ (10) Mu by’ukuri, abatoteje abemeramana n’abemeramanakazi (babakorera iyicarubozo), nyuma ntibicuze (kuri Allah), bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, banahanishwe ibihano bitwika |
إِنَّ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ لَهُمْ جَنَّاتٌ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ ۚ ذَٰلِكَ الْفَوْزُ الْكَبِيرُ (11) Mu by’ukuri, abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi ihebuje |
إِنَّ بَطْشَ رَبِّكَ لَشَدِيدٌ (12) Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi) birakaze |
إِنَّهُ هُوَ يُبْدِئُ وَيُعِيدُ (13) Mu by’ukuri, ni we waremye (ibiremwa bitari biriho) kandi ni na we uzabigarura (ku munsi w’imperuka) |
وَهُوَ الْغَفُورُ الْوَدُودُ (14) Kandi ni we Munyembabazi uhebuje, Umukunzi (w’abemeramana) |
ذُو الْعَرْشِ الْمَجِيدُ (15) Ny’ir’intebe y’icyubahiro |
فَعَّالٌ لِّمَا يُرِيدُ (16) Ukora ibyo ashatse |
هَلْ أَتَاكَ حَدِيثُ الْجُنُودِ (17) Ese wamenye inkuru z’ingabo |
فِرْعَوْنَ وَثَمُودَ (18) Za Farawo n’iz’aba Thamudu |
بَلِ الَّذِينَ كَفَرُوا فِي تَكْذِيبٍ (19) Ahubwo abahakanye (bakomeje) guhinyura (ukuri) |
وَاللَّهُ مِن وَرَائِهِم مُّحِيطٌ (20) Kandi Allah azi neza ibikorwa byabo byose (kandi azabibahanira) |
بَلْ هُوَ قُرْآنٌ مَّجِيدٌ (21) Ahubwo iyi ni Qur’an yubahitse |
فِي لَوْحٍ مَّحْفُوظٍ (22) (Yanditse) ku rubaho rurinzwe |