Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 102 - البَقَرَة - Page - Juz 1
﴿وَٱتَّبَعُواْ مَا تَتۡلُواْ ٱلشَّيَٰطِينُ عَلَىٰ مُلۡكِ سُلَيۡمَٰنَۖ وَمَا كَفَرَ سُلَيۡمَٰنُ وَلَٰكِنَّ ٱلشَّيَٰطِينَ كَفَرُواْ يُعَلِّمُونَ ٱلنَّاسَ ٱلسِّحۡرَ وَمَآ أُنزِلَ عَلَى ٱلۡمَلَكَيۡنِ بِبَابِلَ هَٰرُوتَ وَمَٰرُوتَۚ وَمَا يُعَلِّمَانِ مِنۡ أَحَدٍ حَتَّىٰ يَقُولَآ إِنَّمَا نَحۡنُ فِتۡنَةٞ فَلَا تَكۡفُرۡۖ فَيَتَعَلَّمُونَ مِنۡهُمَا مَا يُفَرِّقُونَ بِهِۦ بَيۡنَ ٱلۡمَرۡءِ وَزَوۡجِهِۦۚ وَمَا هُم بِضَآرِّينَ بِهِۦ مِنۡ أَحَدٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَيَتَعَلَّمُونَ مَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡۚ وَلَقَدۡ عَلِمُواْ لَمَنِ ٱشۡتَرَىٰهُ مَا لَهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنۡ خَلَٰقٖۚ وَلَبِئۡسَ مَا شَرَوۡاْ بِهِۦٓ أَنفُسَهُمۡۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ ﴾
[البَقَرَة: 102]
﴿واتبعوا ما تتلوا الشياطين على ملك سليمان وما كفر سليمان ولكن الشياطين﴾ [البَقَرَة: 102]
Rwanda Muslims Association Team Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngoma ya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimani ntiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; ari bo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni). Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati “Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi.” Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore we, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babwifashishije bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagira ku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya |