Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 275 - البَقَرَة - Page - Juz 3
﴿ٱلَّذِينَ يَأۡكُلُونَ ٱلرِّبَوٰاْ لَا يَقُومُونَ إِلَّا كَمَا يَقُومُ ٱلَّذِي يَتَخَبَّطُهُ ٱلشَّيۡطَٰنُ مِنَ ٱلۡمَسِّۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّمَا ٱلۡبَيۡعُ مِثۡلُ ٱلرِّبَوٰاْۗ وَأَحَلَّ ٱللَّهُ ٱلۡبَيۡعَ وَحَرَّمَ ٱلرِّبَوٰاْۚ فَمَن جَآءَهُۥ مَوۡعِظَةٞ مِّن رَّبِّهِۦ فَٱنتَهَىٰ فَلَهُۥ مَا سَلَفَ وَأَمۡرُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِۖ وَمَنۡ عَادَ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ ﴾
[البَقَرَة: 275]
﴿الذين يأكلون الربا لا يقومون إلا كما يقوم الذي يتخبطه الشيطان من﴾ [البَقَرَة: 275]
Rwanda Muslims Association Team Ba bandi barya Riba bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani. Ibyo ni ukubera ko bavuze bati “Mu by’ukuri, Riba ni kimwe n’ubucuruzi.” Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba. Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo, ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo |