Quran with Kinyarwanda translation - Surah An-Nur ayat 58 - النور - Page - Juz 18
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لِيَسۡتَـٔۡذِنكُمُ ٱلَّذِينَ مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡ وَٱلَّذِينَ لَمۡ يَبۡلُغُواْ ٱلۡحُلُمَ مِنكُمۡ ثَلَٰثَ مَرَّٰتٖۚ مِّن قَبۡلِ صَلَوٰةِ ٱلۡفَجۡرِ وَحِينَ تَضَعُونَ ثِيَابَكُم مِّنَ ٱلظَّهِيرَةِ وَمِنۢ بَعۡدِ صَلَوٰةِ ٱلۡعِشَآءِۚ ثَلَٰثُ عَوۡرَٰتٖ لَّكُمۡۚ لَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ وَلَا عَلَيۡهِمۡ جُنَاحُۢ بَعۡدَهُنَّۚ طَوَّٰفُونَ عَلَيۡكُم بَعۡضُكُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ ﴾
[النور: 58]
﴿ياأيها الذين آمنوا ليستأذنكم الذين ملكت أيمانكم والذين لم يبلغوا الحلم منكم﴾ [النور: 58]
Rwanda Muslims Association Team Yemwe abemeye! Abacakara banyu ndetse na ba bandi bataragimbuka muri mwe, bajye babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye |