×

Yemwe abemeye! Nimuhana umwenda uzishyurwa ku gihe mwagennye, mujye muwandika kandi mushyireho 2:282 Kinyarwanda translation

Quran infoKinyarwandaSurah Al-Baqarah ⮕ (2:282) ayat 282 in Kinyarwanda

2:282 Surah Al-Baqarah ayat 282 in Kinyarwanda (الكينيارواندا)

Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 282 - البَقَرَة - Page - Juz 3

﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا تَدَايَنتُم بِدَيۡنٍ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى فَٱكۡتُبُوهُۚ وَلۡيَكۡتُب بَّيۡنَكُمۡ كَاتِبُۢ بِٱلۡعَدۡلِۚ وَلَا يَأۡبَ كَاتِبٌ أَن يَكۡتُبَ كَمَا عَلَّمَهُ ٱللَّهُۚ فَلۡيَكۡتُبۡ وَلۡيُمۡلِلِ ٱلَّذِي عَلَيۡهِ ٱلۡحَقُّ وَلۡيَتَّقِ ٱللَّهَ رَبَّهُۥ وَلَا يَبۡخَسۡ مِنۡهُ شَيۡـٔٗاۚ فَإِن كَانَ ٱلَّذِي عَلَيۡهِ ٱلۡحَقُّ سَفِيهًا أَوۡ ضَعِيفًا أَوۡ لَا يَسۡتَطِيعُ أَن يُمِلَّ هُوَ فَلۡيُمۡلِلۡ وَلِيُّهُۥ بِٱلۡعَدۡلِۚ وَٱسۡتَشۡهِدُواْ شَهِيدَيۡنِ مِن رِّجَالِكُمۡۖ فَإِن لَّمۡ يَكُونَا رَجُلَيۡنِ فَرَجُلٞ وَٱمۡرَأَتَانِ مِمَّن تَرۡضَوۡنَ مِنَ ٱلشُّهَدَآءِ أَن تَضِلَّ إِحۡدَىٰهُمَا فَتُذَكِّرَ إِحۡدَىٰهُمَا ٱلۡأُخۡرَىٰۚ وَلَا يَأۡبَ ٱلشُّهَدَآءُ إِذَا مَا دُعُواْۚ وَلَا تَسۡـَٔمُوٓاْ أَن تَكۡتُبُوهُ صَغِيرًا أَوۡ كَبِيرًا إِلَىٰٓ أَجَلِهِۦۚ ذَٰلِكُمۡ أَقۡسَطُ عِندَ ٱللَّهِ وَأَقۡوَمُ لِلشَّهَٰدَةِ وَأَدۡنَىٰٓ أَلَّا تَرۡتَابُوٓاْ إِلَّآ أَن تَكُونَ تِجَٰرَةً حَاضِرَةٗ تُدِيرُونَهَا بَيۡنَكُمۡ فَلَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٌ أَلَّا تَكۡتُبُوهَاۗ وَأَشۡهِدُوٓاْ إِذَا تَبَايَعۡتُمۡۚ وَلَا يُضَآرَّ كَاتِبٞ وَلَا شَهِيدٞۚ وَإِن تَفۡعَلُواْ فَإِنَّهُۥ فُسُوقُۢ بِكُمۡۗ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۖ وَيُعَلِّمُكُمُ ٱللَّهُۗ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ ﴾
[البَقَرَة: 282]

Yemwe abemeye! Nimuhana umwenda uzishyurwa ku gihe mwagennye, mujye muwandika kandi mushyireho umwanditsi utabogama. N’uwo mwanditsi ntazange kwandika dore ko Allah yabimwigishije. Ajye yandika abwirwa (ibyo yandika) n’uhawe umwenda. Kandi ajye atinya Allah Nyagasani we, ntanagire icyo agabanyamo. Niba uhawe umwenda adasobanukiwe cyangwa ari umunyantege nke, cyangwa adashoboye kuvuga ibyandikwa, icyo gihe umuhagarariye ibyandikwa atabogamye. ajye avuga Kandi muzashyireho abahamya babiri b’igitsina gabomuri mwe. Nibataba abagabo babiri, ubwo bazabe umugabo n’abagore babirimu mwemeranyijeho, kugira ngo umwe bahamya muri bombi (abo bagore) niyibagirwa undi amwibutse. Kandi abahamya ntibakange (gutanga ubuhamya) igihe bahamagawe. Ntimugasuzugure kwandika umwenda waba muto cyangwa munini ndetse n’igihe cyawo (uzishyurirwa). Ibyo ni byo butabera imbere ya Allah, kandi ni na byo bitunganya ubuhamya,bikaba ari na byo byegereye kubarinda gushidikanya. Igihe ari ubucuruzi bw’ako kanya mukora hagati yanyu, ntacyo bibatwaye kutabwandika. Kandi mujye mushyiraho abahamya igihe mugiranye amasezerano y’ubugure. Umwanditsi n’umuhamya ntibakagirirwe nabi,nimuramuka mubikoze(kubagirira nabi), mu by’ukuri, ibyo bizaba ari icyaha kuri mwe. Bityo, nimutinye Allah maze abigishe. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose

❮ Previous Next ❯

ترجمة: ياأيها الذين آمنوا إذا تداينتم بدين إلى أجل مسمى فاكتبوه وليكتب بينكم, باللغة الكينيارواندا

﴿ياأيها الذين آمنوا إذا تداينتم بدين إلى أجل مسمى فاكتبوه وليكتب بينكم﴾ [البَقَرَة: 282]

Rwanda Muslims Association Team
Yemwe abemeye! Nimuhana umwenda uzishyurwa ku gihe mwagennye, mujye muwandika kandi mushyireho umwanditsi utabogama. N’uwo mwanditsi ntazange kwandika nk’uko Allah yabimwigishije. Ajye yandika abwirwa (ibyo yandika) n’uhawe umwenda. Kandi ajye atinya Allah Nyagasani we, ntanagire icyo agabanyamo. Niba uhawe umwenda adasobanukiwe cyangwa ari umunyantege nke, cyangwa adashoboye kuvuga ibyandikwa, icyo gihe umuhagarariye ajye avuga ibyandikwa atabogamye. Kandi muzashyireho abahamya babiri b’igitsina gabo muri mwe. Nibataba abagabo babiri, ubwo bazabe umugabo n’abagore babiri mu bahamya mwemeranyijweho, kugira ngo umwe muri bombi (abo bagore) niyibagirwa undi amwibutse. Kandi abahamya ntibakange (gutanga ubuhamya) igihe bahamagawe. Ntimugasuzugure kwandika umwenda waba muto cyangwa munini ndetse n’igihe cyawo (uzishyurirwa). Ibyo ni byo butabera imbere ya Allah, kandi ni na byo bitunganya ubuhamya, bikaba ari na byo byegereye kubarinda gushidikanya. Igihe ari ubucuruzi bw’ako kanya mukora hagati yanyu, nta cyo bibatwaye kutabwandika. Kandi mujye mushyiraho abahamya igihe mugiranye amasezerano y’ubugure. Umwanditsi n’umuhamya ntibakagirirwe nabi, kuko nimuramuka mubikoze (kubagirira nabi), mu by’ukuri ibyo bizaba ari icyaha kuri mwe. Bityo, nimugandukire Allah maze abigishe. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose
❮ Previous Next ❯

Verse in more languages

Transliteration Bangla Bosnian German English Persian French Hindi Indonesian Kazakh Dutch Russian Spanish Turkish Urdu Uzbek