Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Anbiya’ ayat 24 - الأنبيَاء - Page - Juz 17
﴿أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗۖ قُلۡ هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡۖ هَٰذَا ذِكۡرُ مَن مَّعِيَ وَذِكۡرُ مَن قَبۡلِيۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ ٱلۡحَقَّۖ فَهُم مُّعۡرِضُونَ ﴾
[الأنبيَاء: 24]
﴿أم اتخذوا من دونه آلهة قل هاتوا برهانكم هذا ذكر من معي﴾ [الأنبيَاء: 24]
Rwanda Muslims Association Team Ese birakwiye ko (ababangikanyamana) bishyiriraho izindi mana zitari We? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemeramana), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye (kuko ibitabo byayibanjirije na byo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ku bw’ibyo ntacyo bitaho.” |