Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-hajj ayat 40 - الحج - Page - Juz 17
﴿ٱلَّذِينَ أُخۡرِجُواْ مِن دِيَٰرِهِم بِغَيۡرِ حَقٍّ إِلَّآ أَن يَقُولُواْ رَبُّنَا ٱللَّهُۗ وَلَوۡلَا دَفۡعُ ٱللَّهِ ٱلنَّاسَ بَعۡضَهُم بِبَعۡضٖ لَّهُدِّمَتۡ صَوَٰمِعُ وَبِيَعٞ وَصَلَوَٰتٞ وَمَسَٰجِدُ يُذۡكَرُ فِيهَا ٱسۡمُ ٱللَّهِ كَثِيرٗاۗ وَلَيَنصُرَنَّ ٱللَّهُ مَن يَنصُرُهُۥٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَقَوِيٌّ عَزِيزٌ ﴾
[الحج: 40]
﴿الذين أخرجوا من ديارهم بغير حق إلا أن يقولوا ربنا الله ولولا﴾ [الحج: 40]
Rwanda Muslims Association Team Ba bandi bameneshejwe mu ngo zabo barenganyijwe, nta kindi bazira uretse gusa kuba baremeye Imana bavuga bati “Nyagasani wacu ni Allah.” Nyamara iyo Allah ataza kurinda abantu (akarengane) akoresheje abandi, inzu z’abihayimana, insengero, amasinagogi ndetse n’imisigiti ivugirwamo izina rya Allah kenshi, byari gusenywa. Kandi rwose Allah azatabara abaharanira idini rye. Mu by’ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje |