Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Ma’idah ayat 6 - المَائدة - Page - Juz 6
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا قُمۡتُمۡ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ فَٱغۡسِلُواْ وُجُوهَكُمۡ وَأَيۡدِيَكُمۡ إِلَى ٱلۡمَرَافِقِ وَٱمۡسَحُواْ بِرُءُوسِكُمۡ وَأَرۡجُلَكُمۡ إِلَى ٱلۡكَعۡبَيۡنِۚ وَإِن كُنتُمۡ جُنُبٗا فَٱطَّهَّرُواْۚ وَإِن كُنتُم مَّرۡضَىٰٓ أَوۡ عَلَىٰ سَفَرٍ أَوۡ جَآءَ أَحَدٞ مِّنكُم مِّنَ ٱلۡغَآئِطِ أَوۡ لَٰمَسۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَلَمۡ تَجِدُواْ مَآءٗ فَتَيَمَّمُواْ صَعِيدٗا طَيِّبٗا فَٱمۡسَحُواْ بِوُجُوهِكُمۡ وَأَيۡدِيكُم مِّنۡهُۚ مَا يُرِيدُ ٱللَّهُ لِيَجۡعَلَ عَلَيۡكُم مِّنۡ حَرَجٖ وَلَٰكِن يُرِيدُ لِيُطَهِّرَكُمۡ وَلِيُتِمَّ نِعۡمَتَهُۥ عَلَيۡكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ ﴾
[المَائدة: 6]
﴿ياأيها الذين آمنوا إذا قمتم إلى الصلاة فاغسلوا وجوهكم وأيديكم إلى المرافق﴾ [المَائدة: 6]
Rwanda Muslims Association Team Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore. Nimuba mufite Janaba, mujye mwiyuhagira umubiri wose. Ariko nimuba murwaye (mutabasha gukoresha amazi) cyangwa muri ku rugendo, cyangwa umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwakoranye imibonano n’abagore banyu ntimubone amazi, mujye mukora Tayamamu mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye; mugihanaguze mu buranga bwanyu no ku maboko yanyu (ku biganza byanyu). Allah ntashaka kubashyiriraho ibibaremereye, ahubwo arashaka kubeza no kubasenderezaho inema ze kugira ngo mushimire |