Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-An‘am ayat 139 - الأنعَام - Page - Juz 8
﴿وَقَالُواْ مَا فِي بُطُونِ هَٰذِهِ ٱلۡأَنۡعَٰمِ خَالِصَةٞ لِّذُكُورِنَا وَمُحَرَّمٌ عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِنَاۖ وَإِن يَكُن مَّيۡتَةٗ فَهُمۡ فِيهِ شُرَكَآءُۚ سَيَجۡزِيهِمۡ وَصۡفَهُمۡۚ إِنَّهُۥ حَكِيمٌ عَلِيمٞ ﴾
[الأنعَام: 139]
﴿وقالوا ما في بطون هذه الأنعام خالصة لذكورنا ومحرم على أزواجنا وإن﴾ [الأنعَام: 139]
Rwanda Muslims Association Team Baranavuze bati “Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu.” Nyamara iyo ari ibirambu (ibivutse bipfuye cyangwa ibipfuye bikivuka) barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri We ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje |