Quran with Kinyarwanda translation - Surah Ar-Ra‘d ayat 16 - الرَّعد - Page - Juz 13
﴿قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ قُلِ ٱللَّهُۚ قُلۡ أَفَٱتَّخَذۡتُم مِّن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ لَا يَمۡلِكُونَ لِأَنفُسِهِمۡ نَفۡعٗا وَلَا ضَرّٗاۚ قُلۡ هَلۡ يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُ أَمۡ هَلۡ تَسۡتَوِي ٱلظُّلُمَٰتُ وَٱلنُّورُۗ أَمۡ جَعَلُواْ لِلَّهِ شُرَكَآءَ خَلَقُواْ كَخَلۡقِهِۦ فَتَشَٰبَهَ ٱلۡخَلۡقُ عَلَيۡهِمۡۚ قُلِ ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّٰرُ ﴾
[الرَّعد: 16]
﴿قل من رب السموات والأرض قل الله قل أفاتخذتم من دونه أولياء﴾ [الرَّعد: 16]
Rwanda Muslims Association Team Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere n’isi?” Vuga uti “Ni Allah.” Vuga uti “None se kuki mwishyiriraho abarinzi batari We, batagira icyiza bimarira cyangwa ngo bagire ikibi bikiza?” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Cyangwa se umwijima n’urumuri ni bimwe? Cyangwa (abantu) babangikanya Allah n’ibigirwamana (bibwira ko) byaremye nk’uko (Allah) yaremye, ku buryo ibyo (bigirwamana byaremye n’ibyo Allah yaremye) bibatera urujijo kubera ko bisa?” Vuga uti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.” |