Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 143 - البَقَرَة - Page - Juz 2
﴿وَكَذَٰلِكَ جَعَلۡنَٰكُمۡ أُمَّةٗ وَسَطٗا لِّتَكُونُواْ شُهَدَآءَ عَلَى ٱلنَّاسِ وَيَكُونَ ٱلرَّسُولُ عَلَيۡكُمۡ شَهِيدٗاۗ وَمَا جَعَلۡنَا ٱلۡقِبۡلَةَ ٱلَّتِي كُنتَ عَلَيۡهَآ إِلَّا لِنَعۡلَمَ مَن يَتَّبِعُ ٱلرَّسُولَ مِمَّن يَنقَلِبُ عَلَىٰ عَقِبَيۡهِۚ وَإِن كَانَتۡ لَكَبِيرَةً إِلَّا عَلَى ٱلَّذِينَ هَدَى ٱللَّهُۗ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُضِيعَ إِيمَٰنَكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِٱلنَّاسِ لَرَءُوفٞ رَّحِيمٞ ﴾
[البَقَرَة: 143]
﴿وكذلك جعلناكم أمة وسطا لتكونوا شهداء على الناس ويكون الرسول عليكم شهيدا﴾ [البَقَرَة: 143]
Rwanda Muslims Association Team Ni nk’uko twabagize umuryango (Umat) wo hagati (ushyira mu gaciro) kugira ngo muzabe abahamya b’abantu (ku munsi w’imperuka ko intumwa zabo zabagejejeho ubutumwa) ndetse n’Intumwa (Muhamadi) ikazaba umuhamya wanyu. Kandi nta kindi cyatumye tuguha icyerekezo werekeragamo mbere (nyuma tukagihindura) uretse ko byari ukugira ngo tumenye ukurikira Intumwa by’ukuri n’utera umugongo (ukuri) akigomeka. Kandi byari bigoye (guhindura icyerekezo mu isengesho) uretse ku bo Allah yayoboye. Kandi Allah ntiyari kugira ukwemera kwanyu (iswala mwakoze mbere mwerekeye i Yeruzalemu) imfabusa. Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribambe, Nyirimbabazi ku bantu |