Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 228 - البَقَرَة - Page - Juz 2
﴿وَٱلۡمُطَلَّقَٰتُ يَتَرَبَّصۡنَ بِأَنفُسِهِنَّ ثَلَٰثَةَ قُرُوٓءٖۚ وَلَا يَحِلُّ لَهُنَّ أَن يَكۡتُمۡنَ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ فِيٓ أَرۡحَامِهِنَّ إِن كُنَّ يُؤۡمِنَّ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِۚ وَبُعُولَتُهُنَّ أَحَقُّ بِرَدِّهِنَّ فِي ذَٰلِكَ إِنۡ أَرَادُوٓاْ إِصۡلَٰحٗاۚ وَلَهُنَّ مِثۡلُ ٱلَّذِي عَلَيۡهِنَّ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ وَلِلرِّجَالِ عَلَيۡهِنَّ دَرَجَةٞۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٌ ﴾
[البَقَرَة: 228]
﴿والمطلقات يتربصن بأنفسهن ثلاثة قروء ولا يحل لهن أن يكتمن ما خلق﴾ [البَقَرَة: 228]
Rwanda Muslims Association Team N’abagore bahawe ubutane bategereza igihe cy’imihango inshuro eshatu (mbere y’uko bashakwa n’abandi bagabo), nta n’ubwo bemerewe guhisha ibyo Allah yaremye muri nyababyeyi zabo (inda cyangwa imihango), niba koko bemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi abagabo babo ni bo bafite uburenganzira bwo kubagarura muri icyo gihe niba bagamije ubwiyunge. Na bo (abo bagore) bafite uburenganzira ku bagabo babo nk’ubwo abagabo babafiteho ku neza, ariko abagabo bafite urwego rusumbye urwabo. Kandi Allah ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye |