Quran with Kinyarwanda translation - Surah al-‘Imran ayat 140 - آل عِمران - Page - Juz 4
﴿إِن يَمۡسَسۡكُمۡ قَرۡحٞ فَقَدۡ مَسَّ ٱلۡقَوۡمَ قَرۡحٞ مِّثۡلُهُۥۚ وَتِلۡكَ ٱلۡأَيَّامُ نُدَاوِلُهَا بَيۡنَ ٱلنَّاسِ وَلِيَعۡلَمَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَيَتَّخِذَ مِنكُمۡ شُهَدَآءَۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلظَّٰلِمِينَ ﴾
[آل عِمران: 140]
﴿إن يمسسكم قرح فقد مس القوم قرح مثله وتلك الأيام نداولها بين﴾ [آل عِمران: 140]
Rwanda Muslims Association Team Niba mwagezweho n’igikomere (cyangwa urupfu mu rugamba rwa Uhudi), mu by’ukuri n’abandi (abanzi banyu) igikomere nk’icyo cyabagezeho (mu rugamba rwa Bad’ri). Iyo ni iminsi dusimburanya hagati y’abantu (gutsinda cyangwa gutsindwa) no kugira ngo Allah agaragaze abemeye, anagire muri mwe intwari (zicwa ziharanira ubusugire bw’ukwemera kwazo). Kandi Allah ntakunda inkozi z’ibibi |