Quran with Kinyarwanda translation - Surah An-Nisa’ ayat 127 - النِّسَاء - Page - Juz 5
﴿وَيَسۡتَفۡتُونَكَ فِي ٱلنِّسَآءِۖ قُلِ ٱللَّهُ يُفۡتِيكُمۡ فِيهِنَّ وَمَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ فِي يَتَٰمَى ٱلنِّسَآءِ ٱلَّٰتِي لَا تُؤۡتُونَهُنَّ مَا كُتِبَ لَهُنَّ وَتَرۡغَبُونَ أَن تَنكِحُوهُنَّ وَٱلۡمُسۡتَضۡعَفِينَ مِنَ ٱلۡوِلۡدَٰنِ وَأَن تَقُومُواْ لِلۡيَتَٰمَىٰ بِٱلۡقِسۡطِۚ وَمَا تَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِهِۦ عَلِيمٗا ﴾
[النِّسَاء: 127]
﴿ويستفتونك في النساء قل الله يفتيكم فيهن وما يتلى عليكم في الكتاب﴾ [النِّسَاء: 127]
Rwanda Muslims Association Team Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti “Allah abaciriye iteka ku birebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’imfubyi ba bandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (arabasobanurira) ibijyanye n’abana (bakiri bato) b’abanyantege nke ndetse no kugirira ubutabera imfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje |