Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-An‘am ayat 70 - الأنعَام - Page - Juz 7
﴿وَذَرِ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ دِينَهُمۡ لَعِبٗا وَلَهۡوٗا وَغَرَّتۡهُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَاۚ وَذَكِّرۡ بِهِۦٓ أَن تُبۡسَلَ نَفۡسُۢ بِمَا كَسَبَتۡ لَيۡسَ لَهَا مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلِيّٞ وَلَا شَفِيعٞ وَإِن تَعۡدِلۡ كُلَّ عَدۡلٖ لَّا يُؤۡخَذۡ مِنۡهَآۗ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ أُبۡسِلُواْ بِمَا كَسَبُواْۖ لَهُمۡ شَرَابٞ مِّنۡ حَمِيمٖ وَعَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡفُرُونَ ﴾
[الأنعَام: 70]
﴿وذر الذين اتخذوا دينهم لعبا ولهوا وغرتهم الحياة الدنيا وذكر به أن﴾ [الأنعَام: 70]
Rwanda Muslims Association Team Unareke ba bandi bagize idini ryabo umukino n’ikidafite umumaro, bakanashukwa n’ubuzima bw’isi. Kandi ubibutse uyifashishije (Qur’an) kugira ngo hatazagira roho (muri roho zabo) yorekwa kubera ibyo yakoze. Nta wundi murinzi utari Allah cyangwa uwayivuganira. N’ubwo yatanga incungu iyo ari yo yose ntiyakwakirwa. Abo ni bo boretswe kubera ibyo bakoze. Bazahabwa ikinyobwa (cy’amazi) yatuye n’ibihano bibabaza kubera ibyo bahakanaga |