Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Kahf ayat 21 - الكَهف - Page - Juz 15
﴿وَكَذَٰلِكَ أَعۡثَرۡنَا عَلَيۡهِمۡ لِيَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَأَنَّ ٱلسَّاعَةَ لَا رَيۡبَ فِيهَآ إِذۡ يَتَنَٰزَعُونَ بَيۡنَهُمۡ أَمۡرَهُمۡۖ فَقَالُواْ ٱبۡنُواْ عَلَيۡهِم بُنۡيَٰنٗاۖ رَّبُّهُمۡ أَعۡلَمُ بِهِمۡۚ قَالَ ٱلَّذِينَ غَلَبُواْ عَلَىٰٓ أَمۡرِهِمۡ لَنَتَّخِذَنَّ عَلَيۡهِم مَّسۡجِدٗا ﴾
[الكَهف: 21]
﴿وكذلك أعثرنا عليهم ليعلموا أن وعد الله حق وأن الساعة لا ريب﴾ [الكَهف: 21]
Rwanda Muslims Association Team Uko ni na ko twaberetse (abantu b’icyo gihe) kugira ngo bamenye ko isezerano rya Allah (ryo kuzazura abapfuye) ari ukuri, kandi ko mu by’ukuri imperuka izabaho nta gushidikanya. (Wibuke) ubwo (abantu bo mu mujyi) bajyaga impaka ku byerekeye abo (bantu bo mu buvumo), bamwe bakavuga bati “Nimwubake inyubako (imbere y’ubwinjiriro bw’ubuvumo bwabo)”; Nyagasani wabo ni We uzi neza ibyabo. Naho abarushije abandi ijambo (muri bo) baravuga bati “Rwose aho bari bari tuzahagira urusengero.” |