Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Kahf ayat 22 - الكَهف - Page - Juz 15
﴿سَيَقُولُونَ ثَلَٰثَةٞ رَّابِعُهُمۡ كَلۡبُهُمۡ وَيَقُولُونَ خَمۡسَةٞ سَادِسُهُمۡ كَلۡبُهُمۡ رَجۡمَۢا بِٱلۡغَيۡبِۖ وَيَقُولُونَ سَبۡعَةٞ وَثَامِنُهُمۡ كَلۡبُهُمۡۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ بِعِدَّتِهِم مَّا يَعۡلَمُهُمۡ إِلَّا قَلِيلٞۗ فَلَا تُمَارِ فِيهِمۡ إِلَّا مِرَآءٗ ظَٰهِرٗا وَلَا تَسۡتَفۡتِ فِيهِم مِّنۡهُمۡ أَحَدٗا ﴾
[الكَهف: 22]
﴿سيقولون ثلاثة رابعهم كلبهم ويقولون خمسة سادسهم كلبهم رجما بالغيب ويقولون سبعة﴾ [الكَهف: 22]
Rwanda Muslims Association Team (Bamwe mu bahawe igitabo) bazavuga bati “Bari batatu n’imbwa yabo ikaba iya kane; naho (abandi) bavuge bati “Bari batanu n’imbwa yabo ikaba iya gatandatu, (ibyo) ari ugukekeranya ku byo batazi”; (abandi na bo) bavuge bati “Bari barindwi n’imbwa yabo ikaba iya munani.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye ni We uzi byimazeyo umubare wabo”; ntawe uzi umubare wabo (nyakuri) uretse bake. Bityo ntukajye impaka ku bijyanye (n’umubare wabo) keretse bya nyirarureshwa), kandi ntuzagire n’umwe (mu bahawe igitabo) ubaza inkuru yabo (kuko nta yo bazi) |