Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 189 - البَقَرَة - Page - Juz 2
﴿۞ يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡأَهِلَّةِۖ قُلۡ هِيَ مَوَٰقِيتُ لِلنَّاسِ وَٱلۡحَجِّۗ وَلَيۡسَ ٱلۡبِرُّ بِأَن تَأۡتُواْ ٱلۡبُيُوتَ مِن ظُهُورِهَا وَلَٰكِنَّ ٱلۡبِرَّ مَنِ ٱتَّقَىٰۗ وَأۡتُواْ ٱلۡبُيُوتَ مِنۡ أَبۡوَٰبِهَاۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ ﴾
[البَقَرَة: 189]
﴿يسألونك عن الأهلة قل هي مواقيت للناس والحج وليس البر بأن تأتوا﴾ [البَقَرَة: 189]
Rwanda Muslims Association Team Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye imboneko z’ukwezi? Vuga uti “Ni ingengabihe ifasha abantu (kumenya gahunda z’ibikorwa) n’ibihe by’umutambagiro mutagatifu.” Kandi si byiza kwinjira mu mazu munyuze mu byanzu. Ariko ukora ibyiza ni utinya Allah. Ahubwo mujye mwinjira mu mazu munyuze mu miryango yayo, munatinye Allah kugira ngo mukiranuke |