Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 221 - البَقَرَة - Page - Juz 2
﴿وَلَا تَنكِحُواْ ٱلۡمُشۡرِكَٰتِ حَتَّىٰ يُؤۡمِنَّۚ وَلَأَمَةٞ مُّؤۡمِنَةٌ خَيۡرٞ مِّن مُّشۡرِكَةٖ وَلَوۡ أَعۡجَبَتۡكُمۡۗ وَلَا تُنكِحُواْ ٱلۡمُشۡرِكِينَ حَتَّىٰ يُؤۡمِنُواْۚ وَلَعَبۡدٞ مُّؤۡمِنٌ خَيۡرٞ مِّن مُّشۡرِكٖ وَلَوۡ أَعۡجَبَكُمۡۗ أُوْلَٰٓئِكَ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلنَّارِۖ وَٱللَّهُ يَدۡعُوٓاْ إِلَى ٱلۡجَنَّةِ وَٱلۡمَغۡفِرَةِ بِإِذۡنِهِۦۖ وَيُبَيِّنُ ءَايَٰتِهِۦ لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ ﴾
[البَقَرَة: 221]
﴿ولا تنكحوا المشركات حتى يؤمن ولأمة مؤمنة خير من مشركة ولو أعجبتكم﴾ [البَقَرَة: 221]
Rwanda Muslims Association Team Ntimuzarongore ababangikanyamanakazi keretse babanje kwemera (Allah), kandi rwose umuja w’umwemera aruta umubangikanyamanakazi (ufite ubwigenge) n’ubwo yaba ahebuje (mu bwiza). Ndetse ntimuzashyingire ababangikanyamana keretse babanje kwemera, kandi rwose umucakara w’umwemera aruta umubangikanyamana n’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro, naho Allah agahamagarira kugana ijuru no kubabarirwa ibyaha ku bushake bwe, anasobanurira abantu amategeko ye kugira ngo bibuke |