Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-hajj ayat 36 - الحج - Page - Juz 17
﴿وَٱلۡبُدۡنَ جَعَلۡنَٰهَا لَكُم مِّن شَعَٰٓئِرِ ٱللَّهِ لَكُمۡ فِيهَا خَيۡرٞۖ فَٱذۡكُرُواْ ٱسۡمَ ٱللَّهِ عَلَيۡهَا صَوَآفَّۖ فَإِذَا وَجَبَتۡ جُنُوبُهَا فَكُلُواْ مِنۡهَا وَأَطۡعِمُواْ ٱلۡقَانِعَ وَٱلۡمُعۡتَرَّۚ كَذَٰلِكَ سَخَّرۡنَٰهَا لَكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ ﴾
[الحج: 36]
﴿والبدن جعلناها لكم من شعائر الله لكم فيها خير فاذكروا اسم الله﴾ [الحج: 36]
Rwanda Muslims Association Team Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwe mu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro, ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga) mujye muzivugiraho izina rya Allah igihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo mushimire |