Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-hajj ayat 78 - الحج - Page - Juz 17
﴿وَجَٰهِدُواْ فِي ٱللَّهِ حَقَّ جِهَادِهِۦۚ هُوَ ٱجۡتَبَىٰكُمۡ وَمَا جَعَلَ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلدِّينِ مِنۡ حَرَجٖۚ مِّلَّةَ أَبِيكُمۡ إِبۡرَٰهِيمَۚ هُوَ سَمَّىٰكُمُ ٱلۡمُسۡلِمِينَ مِن قَبۡلُ وَفِي هَٰذَا لِيَكُونَ ٱلرَّسُولُ شَهِيدًا عَلَيۡكُمۡ وَتَكُونُواْ شُهَدَآءَ عَلَى ٱلنَّاسِۚ فَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَٱعۡتَصِمُواْ بِٱللَّهِ هُوَ مَوۡلَىٰكُمۡۖ فَنِعۡمَ ٱلۡمَوۡلَىٰ وَنِعۡمَ ٱلنَّصِيرُ ﴾
[الحج: 78]
﴿وجاهدوا في الله حق جهاده هو اجتباكم وما جعل عليكم في الدين﴾ [الحج: 78]
Rwanda Muslims Association Team Kandi muharanire inzira ya Allah by’ukuri, mukoresheje imbaraga zanyu zose (kugira ngo izina rye rishyirwe hejuru). Ni We wabatoranyije (kugira ngo musohoze ubutumwa bwe), kandi nta nzitizi yigeze abashyirira mu idini. (Iryo dini) ni na ryo dini ry’umubyeyi wanyu Ibrahimu. Ni We (Allah) wabise Abayisilamu mbere (mu bitabo byabanje), ndetse no muri iyi (Qur’an) kugira ngo Intumwa (Muhamadi) ibabere umuhamya ndetse namwe mube abahamya ku bantu bose. Bityo, nimuhozeho iswala, mutange amaturo, kandi mufatane urunana ku (idini rya) Allah. Ni We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza |