×

Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane 4:11 Kinyarwanda translation

Quran infoKinyarwandaSurah An-Nisa’ ⮕ (4:11) ayat 11 in Kinyarwanda

4:11 Surah An-Nisa’ ayat 11 in Kinyarwanda (الكينيارواندا)

Quran with Kinyarwanda translation - Surah An-Nisa’ ayat 11 - النِّسَاء - Page - Juz 4

﴿يُوصِيكُمُ ٱللَّهُ فِيٓ أَوۡلَٰدِكُمۡۖ لِلذَّكَرِ مِثۡلُ حَظِّ ٱلۡأُنثَيَيۡنِۚ فَإِن كُنَّ نِسَآءٗ فَوۡقَ ٱثۡنَتَيۡنِ فَلَهُنَّ ثُلُثَا مَا تَرَكَۖ وَإِن كَانَتۡ وَٰحِدَةٗ فَلَهَا ٱلنِّصۡفُۚ وَلِأَبَوَيۡهِ لِكُلِّ وَٰحِدٖ مِّنۡهُمَا ٱلسُّدُسُ مِمَّا تَرَكَ إِن كَانَ لَهُۥ وَلَدٞۚ فَإِن لَّمۡ يَكُن لَّهُۥ وَلَدٞ وَوَرِثَهُۥٓ أَبَوَاهُ فَلِأُمِّهِ ٱلثُّلُثُۚ فَإِن كَانَ لَهُۥٓ إِخۡوَةٞ فَلِأُمِّهِ ٱلسُّدُسُۚ مِنۢ بَعۡدِ وَصِيَّةٖ يُوصِي بِهَآ أَوۡ دَيۡنٍۗ ءَابَآؤُكُمۡ وَأَبۡنَآؤُكُمۡ لَا تَدۡرُونَ أَيُّهُمۡ أَقۡرَبُ لَكُمۡ نَفۡعٗاۚ فَرِيضَةٗ مِّنَ ٱللَّهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلِيمًا حَكِيمٗا ﴾
[النِّسَاء: 11]

Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza

❮ Previous Next ❯

ترجمة: يوصيكم الله في أولادكم للذكر مثل حظ الأنثيين فإن كن نساء فوق, باللغة الكينيارواندا

﴿يوصيكم الله في أولادكم للذكر مثل حظ الأنثيين فإن كن نساء فوق﴾ [النِّسَاء: 11]

Rwanda Muslims Association Team
Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye
❮ Previous Next ❯

Verse in more languages

Transliteration Bangla Bosnian German English Persian French Hindi Indonesian Kazakh Dutch Russian Spanish Turkish Urdu Uzbek