Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Ma’idah ayat 95 - المَائدة - Page - Juz 7
﴿يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَقۡتُلُواْ ٱلصَّيۡدَ وَأَنتُمۡ حُرُمٞۚ وَمَن قَتَلَهُۥ مِنكُم مُّتَعَمِّدٗا فَجَزَآءٞ مِّثۡلُ مَا قَتَلَ مِنَ ٱلنَّعَمِ يَحۡكُمُ بِهِۦ ذَوَا عَدۡلٖ مِّنكُمۡ هَدۡيَۢا بَٰلِغَ ٱلۡكَعۡبَةِ أَوۡ كَفَّٰرَةٞ طَعَامُ مَسَٰكِينَ أَوۡ عَدۡلُ ذَٰلِكَ صِيَامٗا لِّيَذُوقَ وَبَالَ أَمۡرِهِۦۗ عَفَا ٱللَّهُ عَمَّا سَلَفَۚ وَمَنۡ عَادَ فَيَنتَقِمُ ٱللَّهُ مِنۡهُۚ وَٱللَّهُ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٍ ﴾
[المَائدة: 95]
﴿ياأيها الذين آمنوا لا تقتلوا الصيد وأنتم حرم ومن قتله منكم متعمدا﴾ [المَائدة: 95]
Rwanda Muslims Association Team Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe, byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo ni ukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Isilamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze |