Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-A‘raf ayat 89 - الأعرَاف - Page - Juz 9
﴿قَدِ ٱفۡتَرَيۡنَا عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا إِنۡ عُدۡنَا فِي مِلَّتِكُم بَعۡدَ إِذۡ نَجَّىٰنَا ٱللَّهُ مِنۡهَاۚ وَمَا يَكُونُ لَنَآ أَن نَّعُودَ فِيهَآ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُ رَبُّنَاۚ وَسِعَ رَبُّنَا كُلَّ شَيۡءٍ عِلۡمًاۚ عَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلۡنَاۚ رَبَّنَا ٱفۡتَحۡ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَ قَوۡمِنَا بِٱلۡحَقِّ وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡفَٰتِحِينَ ﴾
[الأعرَاف: 89]
﴿قد افترينا على الله كذبا إن عدنا في ملتكم بعد إذ نجانا﴾ [الأعرَاف: 89]
Rwanda Muslims Association Team “Mu by’ukuri turamutse dusubiye mu idini ryanyu twaba duhimbiye Allah ikinyoma nyuma y’uko Allah yariturokoye (kurisubiramo). Nta n’ubwo dukwiye kurisubiramo keretse Allah, Nyagasani wacu abishatse. Nyagasani wacu Azi buri kintu cyose. Allah wenyine ni We twiringira. Nyagasani wacu! Dukiranure n’abantu bacu mu kuri, kuko ari wowe mucamanza mwiza.” |