Quran with Kinyarwanda translation - Surah Al-Baqarah ayat 93 - البَقَرَة - Page - Juz 1
﴿وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَكُمۡ وَرَفَعۡنَا فَوۡقَكُمُ ٱلطُّورَ خُذُواْ مَآ ءَاتَيۡنَٰكُم بِقُوَّةٖ وَٱسۡمَعُواْۖ قَالُواْ سَمِعۡنَا وَعَصَيۡنَا وَأُشۡرِبُواْ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلۡعِجۡلَ بِكُفۡرِهِمۡۚ قُلۡ بِئۡسَمَا يَأۡمُرُكُم بِهِۦٓ إِيمَٰنُكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ ﴾
[البَقَرَة: 93]
﴿وإذ أخذنا ميثاقكم ورفعنا فوقكم الطور خذوا ما آتيناكم بقوة واسمعوا قالوا﴾ [البَقَرَة: 93]
Rwanda Muslims Association Team Munibuke (yemwe bene Isiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), tukanazamura Twuur (umusozi wa Sinayi) hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi mwumve (munumvire).” Baravuga bati “Twumvise ariko ntitwumviye.” Ku bw’ubuhakanyi bwabo, imitima yabo inyurwa no kugaragira akamasa. Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ibyo ukwemera kwanyu kubategeka ni bibi, niba koko muri abemera.” |