القرآن باللغة الكينيارواندا - سورة التكاثر مترجمة إلى اللغة الكينيارواندا، Surah Takathur in Kinyarwanda. نوفر ترجمة دقيقة سورة التكاثر باللغة الكينيارواندا - Kinyarwanda, الآيات 8 - رقم السورة 102 - الصفحة 600.

| أَلْهَاكُمُ التَّكَاثُرُ (1) Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi |
| حَتَّىٰ زُرْتُمُ الْمَقَابِرَ (2) Kugeza ubwo mugeze mu mva |
| كَلَّا سَوْفَ تَعْلَمُونَ (3) Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe) |
| ثُمَّ كَلَّا سَوْفَ تَعْلَمُونَ (4) Oya nanone! Bidatinze muzamenya |
| كَلَّا لَوْ تَعْلَمُونَ عِلْمَ الْيَقِينِ (5) Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi) |
| لَتَرَوُنَّ الْجَحِيمَ (6) Mu by’ukuri, muzabona umuriro wa Jahanamu |
| ثُمَّ لَتَرَوُنَّهَا عَيْنَ الْيَقِينِ (7) Rwose muzawibonera imbonankubone |
| ثُمَّ لَتُسْأَلُنَّ يَوْمَئِذٍ عَنِ النَّعِيمِ (8) Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi) |