وَالنَّجْمِ إِذَا هَوَىٰ (1) Ndahiriye ku nyenyeri igihe ziba zirenga |
مَا ضَلَّ صَاحِبُكُمْ وَمَا غَوَىٰ (2) (Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri) |
وَمَا يَنطِقُ عَنِ الْهَوَىٰ (3) Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye |
إِنْ هُوَ إِلَّا وَحْيٌ يُوحَىٰ (4) Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah) |
عَلَّمَهُ شَدِيدُ الْقُوَىٰ (5) Yigishijwe (iyi Quran) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu) |
ذُو مِرَّةٍ فَاسْتَوَىٰ (6) Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri |
وَهُوَ بِالْأُفُقِ الْأَعْلَىٰ (7) Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru |
ثُمَّ دَنَا فَتَدَلَّىٰ (8) Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze akomeza kuyegera |
فَكَانَ قَابَ قَوْسَيْنِ أَوْ أَدْنَىٰ (9) (Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho |
فَأَوْحَىٰ إِلَىٰ عَبْدِهِ مَا أَوْحَىٰ (10) Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose |
مَا كَذَبَ الْفُؤَادُ مَا رَأَىٰ (11) Umutima we (Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ibyo wabonye |
أَفَتُمَارُونَهُ عَلَىٰ مَا يَرَىٰ (12) Nonese muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi) |
وَلَقَدْ رَآهُ نَزْلَةً أُخْرَىٰ (13) Kandi rwose (Muhamadi) yongeye kumubona (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro |
عِندَ سِدْرَةِ الْمُنتَهَىٰ (14) Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma) |
عِندَهَا جَنَّةُ الْمَأْوَىٰ (15) Ni naho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abameramana) |
إِذْ يَغْشَى السِّدْرَةَ مَا يَغْشَىٰ (16) Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje) |
مَا زَاغَ الْبَصَرُ وَمَا طَغَىٰ (17) Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana (ngo irebe iburyo cyangwa ibumoso), cyangwa ngo irenge (imbibi yari yashyiriweho) |
لَقَدْ رَأَىٰ مِنْ آيَاتِ رَبِّهِ الْكُبْرَىٰ (18) Mu by’ukuri, (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo |
أَفَرَأَيْتُمُ اللَّاتَ وَالْعُزَّىٰ (19) Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza |
وَمَنَاةَ الثَّالِثَةَ الْأُخْرَىٰ (20) Ndetse na Manaata, ikindi (kigirwamana) cya gatatu |
أَلَكُمُ الذَّكَرُ وَلَهُ الْأُنثَىٰ (21) Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho we (Allah) akagira ab’abakobwa |
تِلْكَ إِذًا قِسْمَةٌ ضِيزَىٰ (22) Iryo ryaba ari igabana ribogamye |
إِنْ هِيَ إِلَّا أَسْمَاءٌ سَمَّيْتُمُوهَا أَنتُمْ وَآبَاؤُكُم مَّا أَنزَلَ اللَّهُ بِهَا مِن سُلْطَانٍ ۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا الظَّنَّ وَمَا تَهْوَى الْأَنفُسُ ۖ وَلَقَدْ جَاءَهُم مِّن رَّبِّهِمُ الْهُدَىٰ (23) Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri, bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo |
أَمْ لِلْإِنسَانِ مَا تَمَنَّىٰ (24) Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose |
فَلِلَّهِ الْآخِرَةُ وَالْأُولَىٰ (25) Allah ni we Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi |
۞ وَكَم مِّن مَّلَكٍ فِي السَّمَاوَاتِ لَا تُغْنِي شَفَاعَتُهُمْ شَيْئًا إِلَّا مِن بَعْدِ أَن يَأْذَنَ اللَّهُ لِمَن يَشَاءُ وَيَرْضَىٰ (26) Nonese ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubihera uburenganzira uwo ashatse kandi yishimira |
إِنَّ الَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِالْآخِرَةِ لَيُسَمُّونَ الْمَلَائِكَةَ تَسْمِيَةَ الْأُنثَىٰ (27) Mu by’ukuri, abatemera imperuka bita abamalayika amazina y’igitsina gore |
وَمَا لَهُم بِهِ مِنْ عِلْمٍ ۖ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا الظَّنَّ ۖ وَإِنَّ الظَّنَّ لَا يُغْنِي مِنَ الْحَقِّ شَيْئًا (28) Kandi ibyo nta bumenyi babifitiye. Ndetse nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya, kandi rwose ugukeka ntacyo byakongera ku kuri |
فَأَعْرِضْ عَن مَّن تَوَلَّىٰ عَن ذِكْرِنَا وَلَمْ يُرِدْ إِلَّا الْحَيَاةَ الدُّنْيَا (29) Bityo, irengagize wawundi wateye umugongo urwibutso rwacu nta kindi ashaka uretse ubuzima bw’isi |
ذَٰلِكَ مَبْلَغُهُم مِّنَ الْعِلْمِ ۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعْلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِ وَهُوَ أَعْلَمُ بِمَنِ اهْتَدَىٰ (30) (Ibyo bavuga) ni ho ubumenyi bwabo bugarukira. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, kandi ni na we uzi neza abayobotse |
وَلِلَّهِ مَا فِي السَّمَاوَاتِ وَمَا فِي الْأَرْضِ لِيَجْزِيَ الَّذِينَ أَسَاءُوا بِمَا عَمِلُوا وَيَجْزِيَ الَّذِينَ أَحْسَنُوا بِالْحُسْنَى (31) Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, (yashyizeho ayo mategeko) kugira ngo ahane inkozi z’ibibi kubera ibyo zakoze, ndetse anahembe ibyiza (ijuru) abakora ibyiza |
الَّذِينَ يَجْتَنِبُونَ كَبَائِرَ الْإِثْمِ وَالْفَوَاحِشَ إِلَّا اللَّمَمَ ۚ إِنَّ رَبَّكَ وَاسِعُ الْمَغْفِرَةِ ۚ هُوَ أَعْلَمُ بِكُمْ إِذْ أَنشَأَكُم مِّنَ الْأَرْضِ وَإِذْ أَنتُمْ أَجِنَّةٌ فِي بُطُونِ أُمَّهَاتِكُمْ ۖ فَلَا تُزَكُّوا أَنفُسَكُمْ ۖ هُوَ أَعْلَمُ بِمَنِ اتَّقَىٰ (32) Babandi birinda ibyaha bikomeye n’ibikozasoni uretse kuba bagwa mu byaha byoroshye; mu by’ukuri, imbabazi za Nyagasani wawe ziragutse. Ni we ubazi neza kuva yabarema abakuye mu gitaka, n’igihe mwari muri nyababyeyi za ba nyoko. Bityo, ntimukigire abere kuko ari we uzi neza umutinya |
أَفَرَأَيْتَ الَّذِي تَوَلَّىٰ (33) Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah) |
وَأَعْطَىٰ قَلِيلًا وَأَكْدَىٰ (34) Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu |
أَعِندَهُ عِلْمُ الْغَيْبِ فَهُوَ يَرَىٰ (35) Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri) |
أَمْ لَمْ يُنَبَّأْ بِمَا فِي صُحُفِ مُوسَىٰ (36) Cyangwa ntiyabwiwe ibiri mu bitabo bya Musa |
وَإِبْرَاهِيمَ الَّذِي وَفَّىٰ (37) Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa |
أَلَّا تَزِرُ وَازِرَةٌ وِزْرَ أُخْرَىٰ (38) Ko ntawe uzikorera umutwaro w’undi |
وَأَن لَّيْسَ لِلْإِنسَانِ إِلَّا مَا سَعَىٰ (39) Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yakoze |
وَأَنَّ سَعْيَهُ سَوْفَ يُرَىٰ (40) Kandi ko ibikorwa bye bizagaragara (ku munsi w’imperuka) |
ثُمَّ يُجْزَاهُ الْجَزَاءَ الْأَوْفَىٰ (41) Maze akazabihemberwa ibihembo byuzuye |
وَأَنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ الْمُنتَهَىٰ (42) Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe |
وَأَنَّهُ هُوَ أَضْحَكَ وَأَبْكَىٰ (43) Kandi ko ari we (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara) |
وَأَنَّهُ هُوَ أَمَاتَ وَأَحْيَا (44) No kuba ari we wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga |
وَأَنَّهُ خَلَقَ الزَّوْجَيْنِ الذَّكَرَ وَالْأُنثَىٰ (45) No kuba ari we waremye ibitsina byombi, gabo na gore |
مِن نُّطْفَةٍ إِذَا تُمْنَىٰ (46) Mu ntanga igihe zisohowe |
وَأَنَّ عَلَيْهِ النَّشْأَةَ الْأُخْرَىٰ (47) No kuba ari we uzarema bundi bushya (azura abapfuye) |
وَأَنَّهُ هُوَ أَغْنَىٰ وَأَقْنَىٰ (48) No kuba ari we utanga ubukungu akanakungahaza |
وَأَنَّهُ هُوَ رَبُّ الشِّعْرَىٰ (49) No kuba ari we Nyagasani wa Shi’ira (inyenyeri Abarabu b’ababangikanyamana bajyaga basenga) |
وَأَنَّهُ أَهْلَكَ عَادًا الْأُولَىٰ (50) No kuba ari we woretse aba Adi bo hambere |
وَثَمُودَ فَمَا أَبْقَىٰ (51) N’aba Thamudu ntiyagize uwo asigaza |
وَقَوْمَ نُوحٍ مِّن قَبْلُ ۖ إِنَّهُمْ كَانُوا هُمْ أَظْلَمَ وَأَطْغَىٰ (52) Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri, bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije |
وَالْمُؤْتَفِكَةَ أَهْوَىٰ (53) Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni we wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi) |
فَغَشَّاهَا مَا غَشَّىٰ (54) Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye) |
فَبِأَيِّ آلَاءِ رَبِّكَ تَتَمَارَىٰ (55) Nonese (yewe muntu) ni izihe ngabire za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize) |
هَٰذَا نَذِيرٌ مِّنَ النُّذُرِ الْأُولَىٰ (56) Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere |
أَزِفَتِ الْآزِفَةُ (57) Umunsi w’imperuka uregereje |
لَيْسَ لَهَا مِن دُونِ اللَّهِ كَاشِفَةٌ (58) Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza) |
أَفَمِنْ هَٰذَا الْحَدِيثِ تَعْجَبُونَ (59) Nonese mutangajwe n’aya magambo (ya Quran) |
وَتَضْحَكُونَ وَلَا تَبْكُونَ (60) Mukaba museka (muyihakana) aho kurira |
وَأَنتُمْ سَامِدُونَ (61) Muhugiye mu bibarangaza |
فَاسْجُدُوا لِلَّهِ وَاعْبُدُوا ۩ (62) Bityo, nimwubamire Allah munamugaragire (wenyine) |