الْحَاقَّةُ (1) Ukuri kudakumirwa (umunsi w’izuka) |
مَا الْحَاقَّةُ (2) Ukuri kudakumirwa ni iki |
وَمَا أَدْرَاكَ مَا الْحَاقَّةُ (3) Ni iki kizakubwira ukuri kudakumirwa |
كَذَّبَتْ ثَمُودُ وَعَادٌ بِالْقَارِعَةِ (4) Aba Thamudu n’aba Adi bahinyuye umunsi w’imperuka |
فَأَمَّا ثَمُودُ فَأُهْلِكُوا بِالطَّاغِيَةِ (5) Aba Thamudu borekeshejwe urusaku ndengakamere |
وَأَمَّا عَادٌ فَأُهْلِكُوا بِرِيحٍ صَرْصَرٍ عَاتِيَةٍ (6) Naho aba Adi borekeshwa umuyaga uvuza ubuhuha, usenya |
سَخَّرَهَا عَلَيْهِمْ سَبْعَ لَيَالٍ وَثَمَانِيَةَ أَيَّامٍ حُسُومًا فَتَرَى الْقَوْمَ فِيهَا صَرْعَىٰ كَأَنَّهُمْ أَعْجَازُ نَخْلٍ خَاوِيَةٍ (7) (Allah) yawubateje mu gihe cy’amajoro arindwi n’amanywa umunani bikurikiranye. Wabonaga abantu ari imirambo irambaraye imeze nk’ingiga z’ibiti by’imitende byaranduwe |
فَهَلْ تَرَىٰ لَهُم مِّن بَاقِيَةٍ (8) Ese urabona hari n’umwe wasigaye muri bo |
وَجَاءَ فِرْعَوْنُ وَمَن قَبْلَهُ وَالْمُؤْتَفِكَاتُ بِالْخَاطِئَةِ (9) Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha |
فَعَصَوْا رَسُولَ رَبِّهِمْ فَأَخَذَهُمْ أَخْذَةً رَّابِيَةً (10) Nuko bigomeka ku ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze |
إِنَّا لَمَّا طَغَى الْمَاءُ حَمَلْنَاكُمْ فِي الْجَارِيَةِ (11) Mu by’ukuri, ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato |
لِنَجْعَلَهَا لَكُمْ تَذْكِرَةً وَتَعِيَهَا أُذُنٌ وَاعِيَةٌ (12) Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane |
فَإِذَا نُفِخَ فِي الصُّورِ نَفْخَةٌ وَاحِدَةٌ (13) Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere) |
وَحُمِلَتِ الْأَرْضُ وَالْجِبَالُ فَدُكَّتَا دَكَّةً وَاحِدَةً (14) Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe |
فَيَوْمَئِذٍ وَقَعَتِ الْوَاقِعَةُ (15) Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze |
وَانشَقَّتِ السَّمَاءُ فَهِيَ يَوْمَئِذٍ وَاهِيَةٌ (16) N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura) |
وَالْمَلَكُ عَلَىٰ أَرْجَائِهَا ۚ وَيَحْمِلُ عَرْشَ رَبِّكَ فَوْقَهُمْ يَوْمَئِذٍ ثَمَانِيَةٌ (17) N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bahetse intebe y’icyubahiro (Ar’shi) ya Nyagasani wawe |
يَوْمَئِذٍ تُعْرَضُونَ لَا تَخْفَىٰ مِنكُمْ خَافِيَةٌ (18) Uwo munsi muzagezwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana |
فَأَمَّا مَنْ أُوتِيَ كِتَابَهُ بِيَمِينِهِ فَيَقُولُ هَاؤُمُ اقْرَءُوا كِتَابِيَهْ (19) Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati "Nimuze musome igitabo cyanjye |
إِنِّي ظَنَنتُ أَنِّي مُلَاقٍ حِسَابِيَهْ (20) Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze) |
فَهُوَ فِي عِيشَةٍ رَّاضِيَةٍ (21) Azaba mu buzima bw’umunezero |
فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٍ (22) Mu busitani buhebuje |
قُطُوفُهَا دَانِيَةٌ (23) Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo) |
كُلُوا وَاشْرَبُوا هَنِيئًا بِمَا أَسْلَفْتُمْ فِي الْأَيَّامِ الْخَالِيَةِ (24) (Bazabwirwa bati) "Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi) |
وَأَمَّا مَنْ أُوتِيَ كِتَابَهُ بِشِمَالِهِ فَيَقُولُ يَا لَيْتَنِي لَمْ أُوتَ كِتَابِيَهْ (25) Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati "iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye |
وَلَمْ أَدْرِ مَا حِسَابِيَهْ (26) Sinahure n’ibarura ryanjye |
يَا لَيْتَهَا كَانَتِ الْقَاضِيَةَ (27) Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu |
مَا أَغْنَىٰ عَنِّي مَالِيَهْ ۜ (28) Umutungo wanjye ntacyo wamariye |
هَلَكَ عَنِّي سُلْطَانِيَهْ (29) N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa |
خُذُوهُ فَغُلُّوهُ (30) (Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) "Mumufate mumubohe |
ثُمَّ الْجَحِيمَ صَلُّوهُ (31) Maze mumwinjize mu muriro |
ثُمَّ فِي سِلْسِلَةٍ ذَرْعُهَا سَبْعُونَ ذِرَاعًا فَاسْلُكُوهُ (32) Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a142 mirongo irindwi |
إِنَّهُ كَانَ لَا يُؤْمِنُ بِاللَّهِ الْعَظِيمِ (33) Mu by’ukuri, ntiyemeraga Allah w’ikirenga |
وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ الْمِسْكِينِ (34) Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene |
فَلَيْسَ لَهُ الْيَوْمَ هَاهُنَا حَمِيمٌ (35) None uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano) |
وَلَا طَعَامٌ إِلَّا مِنْ غِسْلِينٍ (36) Nta n’ibyo kurya (ari buhabwe) uretse amashyira (y’abantu bo mu muriro) |
لَّا يَأْكُلُهُ إِلَّا الْخَاطِئُونَ (37) Nta bandi (bahabwa) ibyo biribwa uretse abanyabyaha |
فَلَا أُقْسِمُ بِمَا تُبْصِرُونَ (38) Rwose ndahiriye ku byo mureba |
وَمَا لَا تُبْصِرُونَ (39) N’ibyo mutareba |
إِنَّهُ لَقَوْلُ رَسُولٍ كَرِيمٍ (40) Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni ijambo (rya Allah risomwa) n’Intumwa yubahitse (Muhamadi) |
وَمَا هُوَ بِقَوْلِ شَاعِرٍ ۚ قَلِيلًا مَّا تُؤْمِنُونَ (41) Ntabwo ari imvugo y’umusizi. Ariko mwemera gake |
وَلَا بِقَوْلِ كَاهِنٍ ۚ قَلِيلًا مَّا تَذَكَّرُونَ (42) Nta n’ubwo ari imvugo y’umupfumu. Ariko mwibuka gake |
تَنزِيلٌ مِّن رَّبِّ الْعَالَمِينَ (43) (Ahubwo ni igitabo) cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa |
وَلَوْ تَقَوَّلَ عَلَيْنَا بَعْضَ الْأَقَاوِيلِ (44) N’iyo (Muhamadi) aza kugira ibyo aduhimbira (tutavuze) |
لَأَخَذْنَا مِنْهُ بِالْيَمِينِ (45) Twari kumufatisha imbaraga n’ukuboko kw’iburyo |
ثُمَّ لَقَطَعْنَا مِنْهُ الْوَتِينَ (46) Maze tukamuca umutsi w’ijosi (uva ku mutima, utanga ubuzima) |
فَمَا مِنكُم مِّنْ أَحَدٍ عَنْهُ حَاجِزِينَ (47) Nta n’umwe muri mwe wari kugira icyo amumarira (ngo amutabare) |
وَإِنَّهُ لَتَذْكِرَةٌ لِّلْمُتَّقِينَ (48) Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni urwibutso ku batinya Allah |
وَإِنَّا لَنَعْلَمُ أَنَّ مِنكُم مُّكَذِّبِينَ (49) Rwose tuzi neza ko muri mwe hari abahinyura (iyi Qur’an) |
وَإِنَّهُ لَحَسْرَةٌ عَلَى الْكَافِرِينَ (50) Kandi rwose (ku munsi w’imperuka, Qur’an) izaba amakuba ku bahakanyi |
وَإِنَّهُ لَحَقُّ الْيَقِينِ (51) Kandi mu by’ukuri (Qur’an) ni ukuri kudashidikanywaho |
فَسَبِّحْ بِاسْمِ رَبِّكَ الْعَظِيمِ (52) Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye |