تَنزِيلُ الْكِتَابِ مِنَ اللَّهِ الْعَزِيزِ الْحَكِيمِ (1) Ihishurwa ry’iki gitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyembaraga uhebuje, Ushishoza |
إِنَّا أَنزَلْنَا إِلَيْكَ الْكِتَابَ بِالْحَقِّ فَاعْبُدِ اللَّهَ مُخْلِصًا لَّهُ الدِّينَ (2) Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya usenga Allah umwibombaritseho |
أَلَا لِلَّهِ الدِّينُ الْخَالِصُ ۚ وَالَّذِينَ اتَّخَذُوا مِن دُونِهِ أَوْلِيَاءَ مَا نَعْبُدُهُمْ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَا إِلَى اللَّهِ زُلْفَىٰ إِنَّ اللَّهَ يَحْكُمُ بَيْنَهُمْ فِي مَا هُمْ فِيهِ يَخْتَلِفُونَ ۗ إِنَّ اللَّهَ لَا يَهْدِي مَنْ هُوَ كَاذِبٌ كَفَّارٌ (3) Mumenye ko Allah ari we nyir’idini ritunganye. Naho babandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) "Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah". Mu by’ukuri, Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane |
لَّوْ أَرَادَ اللَّهُ أَن يَتَّخِذَ وَلَدًا لَّاصْطَفَىٰ مِمَّا يَخْلُقُ مَا يَشَاءُ ۚ سُبْحَانَهُ ۖ هُوَ اللَّهُ الْوَاحِدُ الْقَهَّارُ (4) Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni we Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga |
خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ بِالْحَقِّ ۖ يُكَوِّرُ اللَّيْلَ عَلَى النَّهَارِ وَيُكَوِّرُ النَّهَارَ عَلَى اللَّيْلِ ۖ وَسَخَّرَ الشَّمْسَ وَالْقَمَرَ ۖ كُلٌّ يَجْرِي لِأَجَلٍ مُّسَمًّى ۗ أَلَا هُوَ الْعَزِيزُ الْغَفَّارُ (5) Yaremye ibirere n’isi mu kuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kizenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko we (Allah) ari Umunyembaraga zihebuje, Umunyembabazi uhebuje |
خَلَقَكُم مِّن نَّفْسٍ وَاحِدَةٍ ثُمَّ جَعَلَ مِنْهَا زَوْجَهَا وَأَنزَلَ لَكُم مِّنَ الْأَنْعَامِ ثَمَانِيَةَ أَزْوَاجٍ ۚ يَخْلُقُكُمْ فِي بُطُونِ أُمَّهَاتِكُمْ خَلْقًا مِّن بَعْدِ خَلْقٍ فِي ظُلُمَاتٍ ثَلَاثٍ ۚ ذَٰلِكُمُ اللَّهُ رَبُّكُمْ لَهُ الْمُلْكُ ۖ لَا إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ۖ فَأَنَّىٰ تُصْرَفُونَ (6) Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni we Allah Nyagasani wanyu, Nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine) |
إِن تَكْفُرُوا فَإِنَّ اللَّهَ غَنِيٌّ عَنكُمْ ۖ وَلَا يَرْضَىٰ لِعِبَادِهِ الْكُفْرَ ۖ وَإِن تَشْكُرُوا يَرْضَهُ لَكُمْ ۗ وَلَا تَزِرُ وَازِرَةٌ وِزْرَ أُخْرَىٰ ۗ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُم مَّرْجِعُكُمْ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمْ تَعْمَلُونَ ۚ إِنَّهُ عَلِيمٌ بِذَاتِ الصُّدُورِ (7) (Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri, Allah arihagije (ntacyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma igarukiro ryanyu rizaba kwa Nyagasani wanyu, maze ababwire ibyo mwakoraga. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu) |
۞ وَإِذَا مَسَّ الْإِنسَانَ ضُرٌّ دَعَا رَبَّهُ مُنِيبًا إِلَيْهِ ثُمَّ إِذَا خَوَّلَهُ نِعْمَةً مِّنْهُ نَسِيَ مَا كَانَ يَدْعُو إِلَيْهِ مِن قَبْلُ وَجَعَلَ لِلَّهِ أَندَادًا لِّيُضِلَّ عَن سَبِيلِهِ ۚ قُلْ تَمَتَّعْ بِكُفْرِكَ قَلِيلًا ۖ إِنَّكَ مِنْ أَصْحَابِ النَّارِ (8) N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku ngabire ze, akibagirwa icyatumaga asaba mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri, uri mubazajya mu muriro |
أَمَّنْ هُوَ قَانِتٌ آنَاءَ اللَّيْلِ سَاجِدًا وَقَائِمًا يَحْذَرُ الْآخِرَةَ وَيَرْجُو رَحْمَةَ رَبِّهِ ۗ قُلْ هَلْ يَسْتَوِي الَّذِينَ يَعْلَمُونَ وَالَّذِينَ لَا يَعْلَمُونَ ۗ إِنَّمَا يَتَذَكَّرُ أُولُو الْأَلْبَابِ (9) Ese wawundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara (kubera) gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri, abanyabwenge ni bo babizirikana |
قُلْ يَا عِبَادِ الَّذِينَ آمَنُوا اتَّقُوا رَبَّكُمْ ۚ لِلَّذِينَ أَحْسَنُوا فِي هَٰذِهِ الدُّنْيَا حَسَنَةٌ ۗ وَأَرْضُ اللَّهِ وَاسِعَةٌ ۗ إِنَّمَا يُوَفَّى الصَّابِرُونَ أَجْرَهُم بِغَيْرِ حِسَابٍ (10) Vuga uti "Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimutinye Nyagasani wanyu; babandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera gusenga Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri, abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kubara |
قُلْ إِنِّي أُمِرْتُ أَنْ أَعْبُدَ اللَّهَ مُخْلِصًا لَّهُ الدِّينَ (11) Vuga uti "Mu by’ukuri, njye nategetswe kugaragira Allah (wenyine) nkora ibikorwa byiza kubera we |
وَأُمِرْتُ لِأَنْ أَكُونَ أَوَّلَ الْمُسْلِمِينَ (12) Kandi nategetswe kuba uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayislamu) |
قُلْ إِنِّي أَخَافُ إِنْ عَصَيْتُ رَبِّي عَذَابَ يَوْمٍ عَظِيمٍ (13) Vuga uti "Mu by’ukuri, mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye |
قُلِ اللَّهَ أَعْبُدُ مُخْلِصًا لَّهُ دِينِي (14) Vuga uti "Ngaragira Allah wenyine nkora ibikorwa byiza kubera we |
فَاعْبُدُوا مَا شِئْتُم مِّن دُونِهِ ۗ قُلْ إِنَّ الْخَاسِرِينَ الَّذِينَ خَسِرُوا أَنفُسَهُمْ وَأَهْلِيهِمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ ۗ أَلَا ذَٰلِكَ هُوَ الْخُسْرَانُ الْمُبِينُ (15) Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari we.Vuga uti "Mu by’ukuri, abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni babandi bazaba baroretse roho zabo ndetse n’iz’imiryango yabo". Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara |
لَهُم مِّن فَوْقِهِمْ ظُلَلٌ مِّنَ النَّارِ وَمِن تَحْتِهِمْ ظُلَلٌ ۚ ذَٰلِكَ يُخَوِّفُ اللَّهُ بِهِ عِبَادَهُ ۚ يَا عِبَادِ فَاتَّقُونِ (16) Bazaba batwikiriwe n’igicu cy’umuriro ndetse no munsi yabo hari ikindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Bityo bagaragu banjye, nimuntinye |
وَالَّذِينَ اجْتَنَبُوا الطَّاغُوتَ أَن يَعْبُدُوهَا وَأَنَابُوا إِلَى اللَّهِ لَهُمُ الْبُشْرَىٰ ۚ فَبَشِّرْ عِبَادِ (17) Naho babandi bitandukanyije no gusenga ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Bityo, geza inkuru nziza ku bagaragu banjye |
الَّذِينَ يَسْتَمِعُونَ الْقَوْلَ فَيَتَّبِعُونَ أَحْسَنَهُ ۚ أُولَٰئِكَ الَّذِينَ هَدَاهُمُ اللَّهُ ۖ وَأُولَٰئِكَ هُمْ أُولُو الْأَلْبَابِ (18) Babandi batega amatwi amagambo (menshi avugwa) maze bagakurikira ameza muri yo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge |
أَفَمَنْ حَقَّ عَلَيْهِ كَلِمَةُ الْعَذَابِ أَفَأَنتَ تُنقِذُ مَن فِي النَّارِ (19) Nonese wawundi uzahamwa n’ijambo ry’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese washobora kurokora uri mu muriro |
لَٰكِنِ الَّذِينَ اتَّقَوْا رَبَّهُمْ لَهُمْ غُرَفٌ مِّن فَوْقِهَا غُرَفٌ مَّبْنِيَّةٌ تَجْرِي مِن تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ ۖ وَعْدَ اللَّهِ ۖ لَا يُخْلِفُ اللَّهُ الْمِيعَادَ (20) Ariko babandi batinya Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba imbere yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano |
أَلَمْ تَرَ أَنَّ اللَّهَ أَنزَلَ مِنَ السَّمَاءِ مَاءً فَسَلَكَهُ يَنَابِيعَ فِي الْأَرْضِ ثُمَّ يُخْرِجُ بِهِ زَرْعًا مُّخْتَلِفًا أَلْوَانُهُ ثُمَّ يَهِيجُ فَتَرَاهُ مُصْفَرًّا ثُمَّ يَجْعَلُهُ حُطَامًا ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَذِكْرَىٰ لِأُولِي الْأَلْبَابِ (21) Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagana) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri, muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge |
أَفَمَن شَرَحَ اللَّهُ صَدْرَهُ لِلْإِسْلَامِ فَهُوَ عَلَىٰ نُورٍ مِّن رَّبِّهِ ۚ فَوَيْلٌ لِّلْقَاسِيَةِ قُلُوبُهُم مِّن ذِكْرِ اللَّهِ ۚ أُولَٰئِكَ فِي ضَلَالٍ مُّبِينٍ (22) Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akanaba mu rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara |
اللَّهُ نَزَّلَ أَحْسَنَ الْحَدِيثِ كِتَابًا مُّتَشَابِهًا مَّثَانِيَ تَقْشَعِرُّ مِنْهُ جُلُودُ الَّذِينَ يَخْشَوْنَ رَبَّهُمْ ثُمَّ تَلِينُ جُلُودُهُمْ وَقُلُوبُهُمْ إِلَىٰ ذِكْرِ اللَّهِ ۚ ذَٰلِكَ هُدَى اللَّهِ يَهْدِي بِهِ مَن يَشَاءُ ۚ وَمَن يُضْلِلِ اللَّهُ فَمَا لَهُ مِنْ هَادٍ (23) Allah yahishuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma imibiri y’abatinya Nyagasani wabo ikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma imibiri n’imitima byabo bikoroha (bikabasha) gusingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashatse; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora |
أَفَمَن يَتَّقِي بِوَجْهِهِ سُوءَ الْعَذَابِ يَوْمَ الْقِيَامَةِ ۚ وَقِيلَ لِلظَّالِمِينَ ذُوقُوا مَا كُنتُمْ تَكْسِبُونَ (24) Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti "Ngaho nimusogongere ibyo mwakoraga |
كَذَّبَ الَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَأَتَاهُمُ الْعَذَابُ مِنْ حَيْثُ لَا يَشْعُرُونَ (25) Ababayeho mbere yabo barahakanye maze bagerwaho n’ibihano mu buryo batazi |
فَأَذَاقَهُمُ اللَّهُ الْخِزْيَ فِي الْحَيَاةِ الدُّنْيَا ۖ وَلَعَذَابُ الْآخِرَةِ أَكْبَرُ ۚ لَوْ كَانُوا يَعْلَمُونَ (26) Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi |
وَلَقَدْ ضَرَبْنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا الْقُرْآنِ مِن كُلِّ مَثَلٍ لَّعَلَّهُمْ يَتَذَكَّرُونَ (27) Kandi rwose twahaye abantu ingero z’ubwoko bwose muri iyi Qur’an kugira ngo bibuke |
قُرْآنًا عَرَبِيًّا غَيْرَ ذِي عِوَجٍ لَّعَلَّهُمْ يَتَّقُونَ (28) Qur’an yahishuwe mu rurimi rw’Icyarabu izira amakemwa, kugira ngo batinye (Allah) |
ضَرَبَ اللَّهُ مَثَلًا رَّجُلًا فِيهِ شُرَكَاءُ مُتَشَاكِسُونَ وَرَجُلًا سَلَمًا لِّرَجُلٍ هَلْ يَسْتَوِيَانِ مَثَلًا ۚ الْحَمْدُ لِلَّهِ ۚ بَلْ أَكْثَرُهُمْ لَا يَعْلَمُونَ (29) Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi |
إِنَّكَ مَيِّتٌ وَإِنَّهُم مَّيِّتُونَ (30) Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uzapfa kandi na bo bazapfa |
ثُمَّ إِنَّكُمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ عِندَ رَبِّكُمْ تَخْتَصِمُونَ (31) Hanyuma mwese ku munsi w’imperuka muzahagarare imbere ya Nyagasani wanyu mujya impaka |
۞ فَمَنْ أَظْلَمُ مِمَّن كَذَبَ عَلَى اللَّهِ وَكَذَّبَ بِالصِّدْقِ إِذْ جَاءَهُ ۚ أَلَيْسَ فِي جَهَنَّمَ مَثْوًى لِّلْكَافِرِينَ (32) Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi |
وَالَّذِي جَاءَ بِالصِّدْقِ وَصَدَّقَ بِهِ ۙ أُولَٰئِكَ هُمُ الْمُتَّقُونَ (33) Naho uwazanye ukuri (Qur’an) ndetse n’abakwemeye; abo ni bo batinyamana |
لَهُم مَّا يَشَاءُونَ عِندَ رَبِّهِمْ ۚ ذَٰلِكَ جَزَاءُ الْمُحْسِنِينَ (34) Bazabona ibyo bazifuza byose kwa Nyagasani wabo. Ibyo ni byo bihembo by’abakora ibyiza |
لِيُكَفِّرَ اللَّهُ عَنْهُمْ أَسْوَأَ الَّذِي عَمِلُوا وَيَجْزِيَهُمْ أَجْرَهُم بِأَحْسَنِ الَّذِي كَانُوا يَعْمَلُونَ (35) (Ibyo) ni ukugira ngo Allah abababarire ibibi bakoze kandi anabahembere ibyiza bakoraga |
أَلَيْسَ اللَّهُ بِكَافٍ عَبْدَهُ ۖ وَيُخَوِّفُونَكَ بِالَّذِينَ مِن دُونِهِ ۚ وَمَن يُضْلِلِ اللَّهُ فَمَا لَهُ مِنْ هَادٍ (36) Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha (ibyo basenga) bitari we! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora |
وَمَن يَهْدِ اللَّهُ فَمَا لَهُ مِن مُّضِلٍّ ۗ أَلَيْسَ اللَّهُ بِعَزِيزٍ ذِي انتِقَامٍ (37) Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ntawamuyobya. Ese Allah si Umunyembaraga zihebuje, Nyir’uguhora |
وَلَئِن سَأَلْتَهُم مَّنْ خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ لَيَقُولُنَّ اللَّهُ ۚ قُلْ أَفَرَأَيْتُم مَّا تَدْعُونَ مِن دُونِ اللَّهِ إِنْ أَرَادَنِيَ اللَّهُ بِضُرٍّ هَلْ هُنَّ كَاشِفَاتُ ضُرِّهِ أَوْ أَرَادَنِي بِرَحْمَةٍ هَلْ هُنَّ مُمْسِكَاتُ رَحْمَتِهِ ۚ قُلْ حَسْبِيَ اللَّهُ ۖ عَلَيْهِ يَتَوَكَّلُ الْمُتَوَكِّلُونَ (38) N’iyo ubabajije uti "Ni nde waremye ibirere n’isi"? Rwose baravuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ngaho nimumbwire! Ese ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashatse ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze"? Vuga uti " Allah arampagije kandi abiringira bajye ari we biringira |
قُلْ يَا قَوْمِ اعْمَلُوا عَلَىٰ مَكَانَتِكُمْ إِنِّي عَامِلٌ ۖ فَسَوْفَ تَعْلَمُونَ (39) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya |
مَن يَأْتِيهِ عَذَابٌ يُخْزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيْهِ عَذَابٌ مُّقِيمٌ (40) Uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza (hano ku isi), ndetse akazanagerwaho n’ibihano bihoraho |
إِنَّا أَنزَلْنَا عَلَيْكَ الْكِتَابَ لِلنَّاسِ بِالْحَقِّ ۖ فَمَنِ اهْتَدَىٰ فَلِنَفْسِهِ ۖ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيْهَا ۖ وَمَا أَنتَ عَلَيْهِم بِوَكِيلٍ (41) Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo |
اللَّهُ يَتَوَفَّى الْأَنفُسَ حِينَ مَوْتِهَا وَالَّتِي لَمْ تَمُتْ فِي مَنَامِهَا ۖ فَيُمْسِكُ الَّتِي قَضَىٰ عَلَيْهَا الْمَوْتَ وَيُرْسِلُ الْأُخْرَىٰ إِلَىٰ أَجَلٍ مُّسَمًّى ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يَتَفَكَّرُونَ (42) Allah ni we utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse (ni nawe utwara) iz’abasinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera. Nuko akagumana roho z’abo yageneye (gupfa), maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo, zikabaho) kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza |
أَمِ اتَّخَذُوا مِن دُونِ اللَّهِ شُفَعَاءَ ۚ قُلْ أَوَلَوْ كَانُوا لَا يَمْلِكُونَ شَيْئًا وَلَا يَعْقِلُونَ (43) Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti "Nonese n’iyo baba ntacyo batunze cyangwa bazi (mukomeza kubiringira) |
قُل لِّلَّهِ الشَّفَاعَةُ جَمِيعًا ۖ لَّهُ مُلْكُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۖ ثُمَّ إِلَيْهِ تُرْجَعُونَ (44) Vuga uti "Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni we Nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa |
وَإِذَا ذُكِرَ اللَّهُ وَحْدَهُ اشْمَأَزَّتْ قُلُوبُ الَّذِينَ لَا يُؤْمِنُونَ بِالْآخِرَةِ ۖ وَإِذَا ذُكِرَ الَّذِينَ مِن دُونِهِ إِذَا هُمْ يَسْتَبْشِرُونَ (45) Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari we (Allah), bakanezerwa |
قُلِ اللَّهُمَّ فَاطِرَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ عَالِمَ الْغَيْبِ وَالشَّهَادَةِ أَنتَ تَحْكُمُ بَيْنَ عِبَادِكَ فِي مَا كَانُوا فِيهِ يَخْتَلِفُونَ (46) Vuga uti "Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe |
وَلَوْ أَنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُوا مَا فِي الْأَرْضِ جَمِيعًا وَمِثْلَهُ مَعَهُ لَافْتَدَوْا بِهِ مِن سُوءِ الْعَذَابِ يَوْمَ الْقِيَامَةِ ۚ وَبَدَا لَهُم مِّنَ اللَّهِ مَا لَمْ يَكُونُوا يَحْتَسِبُونَ (47) Kandi iyo abahakanyi baza kuba bafite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, bari kubitangaho inshungu kugira ngo bibarinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarirwa n’ibyo batakekaga (ibihano) biturutse kwa Allah |
وَبَدَا لَهُمْ سَيِّئَاتُ مَا كَسَبُوا وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُوا بِهِ يَسْتَهْزِئُونَ (48) Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega |
فَإِذَا مَسَّ الْإِنسَانَ ضُرٌّ دَعَانَا ثُمَّ إِذَا خَوَّلْنَاهُ نِعْمَةً مِّنَّا قَالَ إِنَّمَا أُوتِيتُهُ عَلَىٰ عِلْمٍ ۚ بَلْ هِيَ فِتْنَةٌ وَلَٰكِنَّ أَكْثَرَهُمْ لَا يَعْلَمُونَ (49) N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo ingabire ziduturutseho, akavuga ati "Mu by’ukuri, ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze,) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi |
قَدْ قَالَهَا الَّذِينَ مِن قَبْلِهِمْ فَمَا أَغْنَىٰ عَنْهُم مَّا كَانُوا يَكْسِبُونَ (50) Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye |
فَأَصَابَهُمْ سَيِّئَاتُ مَا كَسَبُوا ۚ وَالَّذِينَ ظَلَمُوا مِنْ هَٰؤُلَاءِ سَيُصِيبُهُمْ سَيِّئَاتُ مَا كَسَبُوا وَمَا هُم بِمُعْجِزِينَ (51) Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi) |
أَوَلَمْ يَعْلَمُوا أَنَّ اللَّهَ يَبْسُطُ الرِّزْقَ لِمَن يَشَاءُ وَيَقْدِرُ ۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَآيَاتٍ لِّقَوْمٍ يُؤْمِنُونَ (52) Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashatse akanayagabanyiriza (uwo ashatse)? Mu by’ukuri, muri ibyo hari inyigisho ku bantu bemera |
۞ قُلْ يَا عِبَادِيَ الَّذِينَ أَسْرَفُوا عَلَىٰ أَنفُسِهِمْ لَا تَقْنَطُوا مِن رَّحْمَةِ اللَّهِ ۚ إِنَّ اللَّهَ يَغْفِرُ الذُّنُوبَ جَمِيعًا ۚ إِنَّهُ هُوَ الْغَفُورُ الرَّحِيمُ (53) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bagaragu banjye bihemukiye! Ntimwihebe kuko impuhwe za Allah zikiriho. Mu by’ukuri, Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi |
وَأَنِيبُوا إِلَىٰ رَبِّكُمْ وَأَسْلِمُوا لَهُ مِن قَبْلِ أَن يَأْتِيَكُمُ الْعَذَابُ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ (54) Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe |
وَاتَّبِعُوا أَحْسَنَ مَا أُنزِلَ إِلَيْكُم مِّن رَّبِّكُم مِّن قَبْلِ أَن يَأْتِيَكُمُ الْعَذَابُ بَغْتَةً وَأَنتُمْ لَا تَشْعُرُونَ (55) Munakurikire ibyiza mwahishuriwe (Qor’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi |
أَن تَقُولَ نَفْسٌ يَا حَسْرَتَا عَلَىٰ مَا فَرَّطتُ فِي جَنبِ اللَّهِ وَإِن كُنتُ لَمِنَ السَّاخِرِينَ (56) (Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati "Mbega akaga ngizekubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga |
أَوْ تَقُولَ لَوْ أَنَّ اللَّهَ هَدَانِي لَكُنتُ مِنَ الْمُتَّقِينَ (57) Cyangwa akavuga ati "Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu batinyamana |
أَوْ تَقُولَ حِينَ تَرَى الْعَذَابَ لَوْ أَنَّ لِي كَرَّةً فَأَكُونَ مِنَ الْمُحْسِنِينَ (58) Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati "Rwose iyaba nari (mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi), nari kuzaba mu bakora ibyiza |
بَلَىٰ قَدْ جَاءَتْكَ آيَاتِي فَكَذَّبْتَ بِهَا وَاسْتَكْبَرْتَ وَكُنتَ مِنَ الْكَافِرِينَ (59) (Azasubizwa ati) "Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba umwe mu bahakanyi |
وَيَوْمَ الْقِيَامَةِ تَرَى الَّذِينَ كَذَبُوا عَلَى اللَّهِ وُجُوهُهُم مُّسْوَدَّةٌ ۚ أَلَيْسَ فِي جَهَنَّمَ مَثْوًى لِّلْمُتَكَبِّرِينَ (60) Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa babandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone |
وَيُنَجِّي اللَّهُ الَّذِينَ اتَّقَوْا بِمَفَازَتِهِمْ لَا يَمَسُّهُمُ السُّوءُ وَلَا هُمْ يَحْزَنُونَ (61) Kandi Allah azarokora babandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda |
اللَّهُ خَالِقُ كُلِّ شَيْءٍ ۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيْءٍ وَكِيلٌ (62) Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na we muhagararizi wa buri kintu |
لَّهُ مَقَالِيدُ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضِ ۗ وَالَّذِينَ كَفَرُوا بِآيَاتِ اللَّهِ أُولَٰئِكَ هُمُ الْخَاسِرُونَ (63) Ni we nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho babandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo |
قُلْ أَفَغَيْرَ اللَّهِ تَأْمُرُونِّي أَعْبُدُ أَيُّهَا الْجَاهِلُونَ (64) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe |
وَلَقَدْ أُوحِيَ إِلَيْكَ وَإِلَى الَّذِينَ مِن قَبْلِكَ لَئِنْ أَشْرَكْتَ لَيَحْبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ الْخَاسِرِينَ (65) Kandi rwose warahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko (intumwa) zakubanjirije (zahishuriwe) ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba impfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo |
بَلِ اللَّهَ فَاعْبُدْ وَكُن مِّنَ الشَّاكِرِينَ (66) Ahubwo Allah (wenyine) ube ari we usenga, kandi ube umwe mu bashimira |
وَمَا قَدَرُوا اللَّهَ حَقَّ قَدْرِهِ وَالْأَرْضُ جَمِيعًا قَبْضَتُهُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ وَالسَّمَاوَاتُ مَطْوِيَّاتٌ بِيَمِينِهِ ۚ سُبْحَانَهُ وَتَعَالَىٰ عَمَّا يُشْرِكُونَ (67) Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe, ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya (nabyo) |
وَنُفِخَ فِي الصُّورِ فَصَعِقَ مَن فِي السَّمَاوَاتِ وَمَن فِي الْأَرْضِ إِلَّا مَن شَاءَ اللَّهُ ۖ ثُمَّ نُفِخَ فِيهِ أُخْرَىٰ فَإِذَا هُمْ قِيَامٌ يَنظُرُونَ (68) Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze) |
وَأَشْرَقَتِ الْأَرْضُ بِنُورِ رَبِّهَا وَوُضِعَ الْكِتَابُ وَجِيءَ بِالنَّبِيِّينَ وَالشُّهَدَاءِ وَقُضِيَ بَيْنَهُم بِالْحَقِّ وَهُمْ لَا يُظْلَمُونَ (69) Kandi isi izamurikirwa n’urumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, badahugujwe |
وَوُفِّيَتْ كُلُّ نَفْسٍ مَّا عَمِلَتْ وَهُوَ أَعْلَمُ بِمَا يَفْعَلُونَ (70) Na buri wese azahemberwa ibyo yakoze, kandi (Allah) ni we uzi bihebuje ibyo bakoraga |
وَسِيقَ الَّذِينَ كَفَرُوا إِلَىٰ جَهَنَّمَ زُمَرًا ۖ حَتَّىٰ إِذَا جَاءُوهَا فُتِحَتْ أَبْوَابُهَا وَقَالَ لَهُمْ خَزَنَتُهَا أَلَمْ يَأْتِكُمْ رُسُلٌ مِّنكُمْ يَتْلُونَ عَلَيْكُمْ آيَاتِ رَبِّكُمْ وَيُنذِرُونَكُمْ لِقَاءَ يَوْمِكُمْ هَٰذَا ۚ قَالُوا بَلَىٰ وَلَٰكِنْ حَقَّتْ كَلِمَةُ الْعَذَابِ عَلَى الْكَافِرِينَ (71) Abahakanyi bazashorerwa bajyanwa muri Jahanamu mu dutsiko, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati "Ese ntimwagezweho n’intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?"Bazavuga bati "Yego! Ahubwo ijambo ry’ibihano ryabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe) |
قِيلَ ادْخُلُوا أَبْوَابَ جَهَنَّمَ خَالِدِينَ فِيهَا ۖ فَبِئْسَ مَثْوَى الْمُتَكَبِّرِينَ (72) Nuko babwirwe bati "Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone |
وَسِيقَ الَّذِينَ اتَّقَوْا رَبَّهُمْ إِلَى الْجَنَّةِ زُمَرًا ۖ حَتَّىٰ إِذَا جَاءُوهَا وَفُتِحَتْ أَبْوَابُهَا وَقَالَ لَهُمْ خَزَنَتُهَا سَلَامٌ عَلَيْكُمْ طِبْتُمْ فَادْخُلُوهَا خَالِدِينَ (73) Naho babandi batinye Nyagasani wabo, bazayoborwa mu ijuru bari mu matsinda kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati "Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo |
وَقَالُوا الْحَمْدُ لِلَّهِ الَّذِي صَدَقَنَا وَعْدَهُ وَأَوْرَثَنَا الْأَرْضَ نَتَبَوَّأُ مِنَ الْجَنَّةِ حَيْثُ نَشَاءُ ۖ فَنِعْمَ أَجْرُ الْعَامِلِينَ (74) Nabo bavuge bati "Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, we wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Ku bw’ibyo, ibihembo byiza ni iby’abakora neza |
وَتَرَى الْمَلَائِكَةَ حَافِّينَ مِنْ حَوْلِ الْعَرْشِ يُسَبِّحُونَ بِحَمْدِ رَبِّهِمْ ۖ وَقُضِيَ بَيْنَهُم بِالْحَقِّ وَقِيلَ الْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ الْعَالَمِينَ (75) Uzabona kandi abamalayika bakikije intebe y’ubwami (ya Allah), basingiza ikuzo n’ishimwe bya Nyagasani wabo. Kandi (ibiremwa byose) bizakiranurwa mu kuri. Nuko havugwe ngo "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose |